Wednesday, August 13, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda yageze i Burundi ahazabera inama yo hejuru ku bya Congo

radiotv10by radiotv10
05/05/2023
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda yageze i Burundi ahazabera inama yo hejuru ku bya Congo

Dr Ngirente yageze i Bujumbura

Share on FacebookShare on Twitter

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente yageze i Bujumbura mu Burundi, aho yitabiriye inama izanitabirwa n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, António Guterres, igamije gushakira amahoro n’umutekano Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirinte yageze ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga kitiriwe Melchior Ndadaye, yakirwa na mugenzi we, Minisitiri w’Intebe w’u Burundi, Gervais Ndirakobuca.

Iri huriro rya 11 rizaba kuri uyu wa Gatandatu tariki 06 Gicurasi 2023, ni iry’urwego rw’akarere rwashyizweho n’imyanzuro y’iya Addis-Abeba muri Ethiopia yabaye tariki 24 Gashyantare 2013.

Iyi nama itegerejwemo Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, António Manuel de Oliveira Guterres, izasuzumira hamwe ibibazo by’umutekano n’amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo no mu karere.

Biteganyijwe ko António Guterres agera i Bujumbura kuri uyu wa Gatanu tariki 05 Gicurasi, nkuko bikubuye mu itangazo riherutse gushyirwa hanze n’ibiro by’Ubunyamabanga Bukuru bw’Umuryango w’Abibumbye mu Karere k’Ibiyaga Bigari.

Ibi biryo by’Ubunyamabanga Bukuru bw’Umuryango w’Abibumbye mu Karere k’Ibiyaga Bigari, byatangaje kandi ko António Guterres azahura na Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye unayoboye akanama k’Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, ndetse n’abandi bayobozi bakuru bazitabira iri huriro.

Iyi nama yo hejuru, igiye kuba hashize iminsi mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, habonetse agahenge, nyuma yuko umutwe wa M23 wari umaze igihe uhanganye na FARDC, ushyize mu bikorwa ibyo wasabwe, byo guhagarika imirwano, no kurekura ibice wari warafashe.

Gusa kuri uyu wa Kane tariki 04 Gicurasi, uyu mutwe wa M23, washyize hanze itangazo uvuga ko FARDC ifatanyije n’imitwe yakomeje kuyifasha irimo FDLR, bishe abaturage b’abasivile 17 mu gace ka Kizimba, ku wa Gatatu tariki 03 Gicurasi 2023.

Dr Ngirente yageze i Bujumbura

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eleven − three =

Previous Post

Umuhanzi ukunzwe avuze ingingo ikomeye benshi birengagije ku bya Platini n’umugore we

Next Post

Amakuru mashya: Byemejwe ko ubu COVID-19 itagihangayikishije Isi

Related Posts

Ntimwite ku myaka yanjye n’uko ngaragara-Umukowa w’imyaka 20 arifuza kuzahatana na Museveni w’imyaka 80

Ntimwite ku myaka yanjye n’uko ngaragara-Umukowa w’imyaka 20 arifuza kuzahatana na Museveni w’imyaka 80

by radiotv10
12/08/2025
0

Jorine Najjemba w’imyaka 20 wiga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye, yagiye kwaka impapuro zo kujya gushaka imikono y'abamushyigikira kugira...

Muri Congo abantu bafatanywe ibibwana by’intare bigiye kubakoraho

Muri Congo abantu bafatanywe ibibwana by’intare bigiye kubakoraho

by radiotv10
12/08/2025
0

Abantu batandatu batawe muri yombi nyuma yo gufatanwa ibyana bitatu by’intare ubwo bari mu muhanda wa Kasenga mu bilometero bicye...

AFC/M23 yahishuye umugambi uteye impungenge uri gucurwa n’uruhande bahanganye rw’ubutegetsi bwa Congo

AFC/M23 yahishuye umugambi uteye impungenge uri gucurwa n’uruhande bahanganye rw’ubutegetsi bwa Congo

by radiotv10
12/08/2025
0

Ihuriro AFC/M23 ryatanze impuruza ku mahanga ko uruhande bahanganye rw’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ruri kwitegura intambara yeruye,...

Icyemezo cya Israel cyo gushaka kwigarurira Gaza cyahagurukiwe n’amahanga

Icyemezo cya Israel cyo gushaka kwigarurira Gaza cyahagurukiwe n’amahanga

by radiotv10
12/08/2025
0

Amahanga yamaganye icyemezo cya Guverinoma ya Israel cyo kwigarurira Intara ya Gaza nubwo iki Gihugu kivuga ko ari byo byonyine...

AFC/M23 yagaragaje ibidakwiye biri gukorwa na FARDC n’ubutegetsi bwa Congo mu rugamba

AFC/M23 yagaragaje ibidakwiye biri gukorwa na FARDC n’ubutegetsi bwa Congo mu rugamba

by radiotv10
11/08/2025
0

Ihuriro AFC/M23 ryagaragaje ko ribabajwe bikomeye no kuba uruhande bahanganye rwa FARDC n’abayifasha ruri kwinjiza mu gisirikare abana bato rukabajyana...

IZIHERUKA

Hagaragajwe uko agaciro k’ibyo u Rwanda rwohereza hanze kagiye kazamuka n’intego ihari
MU RWANDA

Hagaragajwe uko agaciro k’ibyo u Rwanda rwohereza hanze kagiye kazamuka n’intego ihari

by radiotv10
13/08/2025
0

Aissa Kirabo Kacyira wabaye mu buyobozi mu Rwanda yitabye Imana

Aissa Kirabo Kacyira wabaye mu buyobozi mu Rwanda yitabye Imana

13/08/2025
Bidasubirwaho hemejwe kandidatire y’ushobora kuyobora FERWAFA nyuma y’impaka zabanje

Bidasubirwaho hemejwe kandidatire y’ushobora kuyobora FERWAFA nyuma y’impaka zabanje

12/08/2025
The Rwandan digital ID will be issued to citizens, refugees, and foreign residents

The Rwandan digital ID will be issued to citizens, refugees, and foreign residents

13/08/2025
Ntimwite ku myaka yanjye n’uko ngaragara-Umukowa w’imyaka 20 arifuza kuzahatana na Museveni w’imyaka 80

Ntimwite ku myaka yanjye n’uko ngaragara-Umukowa w’imyaka 20 arifuza kuzahatana na Museveni w’imyaka 80

12/08/2025
Undi munyamakuru mu Rwanda yerecyeje ku kindi gitangazamakuru

Undi munyamakuru mu Rwanda yerecyeje ku kindi gitangazamakuru

12/08/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Amakuru mashya: Byemejwe ko ubu COVID-19 itagihangayikishije Isi

Amakuru mashya: Byemejwe ko ubu COVID-19 itagihangayikishije Isi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hagaragajwe uko agaciro k’ibyo u Rwanda rwohereza hanze kagiye kazamuka n’intego ihari

Aissa Kirabo Kacyira wabaye mu buyobozi mu Rwanda yitabye Imana

Bidasubirwaho hemejwe kandidatire y’ushobora kuyobora FERWAFA nyuma y’impaka zabanje

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.