Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda yageze i Burundi ahazabera inama yo hejuru ku bya Congo

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente yageze i Bujumbura mu Burundi, aho yitabiriye inama izanitabirwa n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, António Guterres, igamije gushakira amahoro n’umutekano Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirinte yageze ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga kitiriwe Melchior Ndadaye, yakirwa na mugenzi we, Minisitiri w’Intebe w’u Burundi, Gervais Ndirakobuca.

Izindi Nkuru

Iri huriro rya 11 rizaba kuri uyu wa Gatandatu tariki 06 Gicurasi 2023, ni iry’urwego rw’akarere rwashyizweho n’imyanzuro y’iya Addis-Abeba muri Ethiopia yabaye tariki 24 Gashyantare 2013.

Iyi nama itegerejwemo Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, António Manuel de Oliveira Guterres, izasuzumira hamwe ibibazo by’umutekano n’amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo no mu karere.

Biteganyijwe ko António Guterres agera i Bujumbura kuri uyu wa Gatanu tariki 05 Gicurasi, nkuko bikubuye mu itangazo riherutse gushyirwa hanze n’ibiro by’Ubunyamabanga Bukuru bw’Umuryango w’Abibumbye mu Karere k’Ibiyaga Bigari.

Ibi biryo by’Ubunyamabanga Bukuru bw’Umuryango w’Abibumbye mu Karere k’Ibiyaga Bigari, byatangaje kandi ko António Guterres azahura na Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye unayoboye akanama k’Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, ndetse n’abandi bayobozi bakuru bazitabira iri huriro.

Iyi nama yo hejuru, igiye kuba hashize iminsi mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, habonetse agahenge, nyuma yuko umutwe wa M23 wari umaze igihe uhanganye na FARDC, ushyize mu bikorwa ibyo wasabwe, byo guhagarika imirwano, no kurekura ibice wari warafashe.

Gusa kuri uyu wa Kane tariki 04 Gicurasi, uyu mutwe wa M23, washyize hanze itangazo uvuga ko FARDC ifatanyije n’imitwe yakomeje kuyifasha irimo FDLR, bishe abaturage b’abasivile 17 mu gace ka Kizimba, ku wa Gatatu tariki 03 Gicurasi 2023.

Dr Ngirente yageze i Bujumbura

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru