Friday, January 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Ikibazo cyugarije urubyiruko cyongeye guhagurutsa inzobere zigitangaho ibitekerezo bishya

radiotv10by radiotv10
16/05/2023
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Ikibazo cyugarije urubyiruko cyongeye guhagurutsa inzobere zigitangaho ibitekerezo bishya
Share on FacebookShare on Twitter

Inzobere mu guteza imbere umurimo mu Bihugu byo muri Afurika, zivuga ko kuba urubyiruko rwugarijwe n’ubushomeri bigira ingaruka ku mibereho yarwo no ku iterambere ry’Ibihugu, zikavuga ko hakenewe impinduka mu guhangana n’iki kibazo.

Izi nzobere mu Bihugu bitandukanye ku isi, zigaragaza ko kubona imirimo ishobora gutunga abayikora bikiri ikibazo gikomeye. Umubare munini w’abaturage wiganje mu mirimo itanditse, ibafasha gucuma iminsi ariko ntibashobore gutera imbere.

Hendrina Doroba uyobora ishami rishinzwe uburezi no gukarishya ubwenge muri Banki Nyafurika itsura amajyambere, yagize ati “Ni ingezi cyane kuzirikana ingaruka z’ubushomeri bwugarije urubyiruko rwa Afurika. Umubare w’urubyiruko uriyongera, ariko isoko ry’umurimo ntirihura n’abayikeneye. Tuzi ko 83% by’urubyiruko rungana na miliyoni 18 binjira ku isoko ry’umurimo buri mwaka mu Bihugu byo munsi y’ubutayu bwa Sahara; babura akazi.”

André Bogui umuyobozi mukuru wungirije w’umuryango mpuzamahanga ushizwe umurimo; avuga ko iki kibazo gikomeye kubera ko bituma uru rubyiruko rugorwa n’imibereho.

Ati “Ikibazo gikomeye uyu munsi, ni uko hari miliyoni nyinshi z’urubyiruko ruzahajwe n’ubushomeri. Abenshi bajya mu mirimo itanditse kandi idashobora kubateza imbere. Ubuzima bwabo burangirika kubera ko badafite amashuri yabahesha ubumenyi bw’umwuga.”

Ku ruhande rw’u Rwanda Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Fanfan Rwanyindo Kayirangwa avuga ko n’imirimo micye ihari itagira abayikora kubera ubumenyi bucye bafite.

Ati “Reka mbibutse ko ubumenyi budahuye n’isoko ry’umurimo bukomeje kuba imbogamizi mu guhanga imirimo no gutanga umusaruro. Ndetse binagira n’ingaruka zikomeye ku bukungu bw’Ibihugu byacu. Ubushakashatsi bugaragaza ko abakoresha batatu muri bane bavuga ko batigeze banyurwa n’ubushobozi bw’abakozi babo.”

Umunyemari Karere Denis, na we aherutse kubivugira imbere y’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, Paul Kagame mu Nama y’Igihugu y’Umushikirano yabaye mu mpera za Gashyantare 2023.

Yagize ati “Ariko abantu bafite impamyabumenyi ntabwo bazi kwandika inyandiko zisaba akazi. Ku bantu icumi bagusaba akazi, hanyuramo nk’umwe na we aba ari muri za 60%. Ndibaza ireme ry’uburezi ryagiye hehe?”

Minisitiri w’Uburezi, Dr Valentine Uwamariya yavuze ko bitaragera ku rwego babivugaho, icyakora na we yemeye ko hari ikigomba gukorwa.

Ati “Tubivuze muri rusange tukavuga ko ireme ntarihari, ngira ngo twese twaba tuvuga ko twicaye aha nta reme dufite cyangwa ntacyo dushobora gukora. Ntirihari ku rugero rushimishije. Ni yo mpamvu urwego rw’uburezi bisaba byinshi mu kubaka ubushobozi bw’abakora muri urwo rwego cyane cyane duhereye kuri mwarimu.”  

Perezida Kagame yabitanzeho umurongo, agira ati “Ugize abantu benshi bize badafite akazi ni ikibazo. Ariko ni ikibazo kimwe ugomba gukemura. Ikibazo kimwe ugomba gukemura ni uguhuza ubwo bumenyi n’akazi. Ni cyo kibazo gusa ufite. Ariko kugira abatize badafite akazi, ni ibibazo bibiri. […] Na none ntibivuze ko uzarangiza kwiga wese azabona akazi. Ariko hari n’ubwo bitari ngombwa kukabona kuko akazi abantu iyo bize bashobora kwihangira imirimo.  Ariko utize kwihangira imirimo biragoye.” 

Abashinzwe umurimo bavuga ko inzego zifata ibyemezo zigomba gushora amafaranga menshi mu guhanga imiromo no gufasha urubyiruko kugira ubumenyi buhuye n’igihe cy’ikoranabuhanga.

URwanda rufite umuhigo wo guhanga imirimo ingana na miliyoni imwe n’igice bitarenze mu mwaka wa 2024. Icyo ngo ni kimwe mu bisubizo by’ubushomeri bukomeje kwibasira urubyiruko.

David NZABONIMPA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 × 1 =

Previous Post

Icyemezo cya mbere cy’Urukiko cyafatiwe Moses Turahirwa cyatangajwe

Next Post

Iby’umuneke wagurishwaga milliyoni 120Frw mu imurikagurisha uko byarangiye byateye urujijo

Related Posts

Habaye impanuka idasanzwe muri Kigali ku munsi wa mbere w’umwaka

Habaye impanuka idasanzwe muri Kigali ku munsi wa mbere w’umwaka

by radiotv10
01/01/2026
0

Mu Murenge wa Gatenga mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, habaye impanuka y’imodoka bikekwa ko yari yacitse feri,...

Ahazaza dukwiriye harashoboka- Perezida Kagame yageneye Abanyarwanda ubutumwa busoza 2025 buzanabaherekeza muri 2026

Ahazaza dukwiriye harashoboka- Perezida Kagame yageneye Abanyarwanda ubutumwa busoza 2025 buzanabaherekeza muri 2026

by radiotv10
01/01/2026
0

Mu butumwa busoza umwaka wa 2025, Perezida Paul Kagame yibukije Abanyarwanda ko uyu mwaka waranzwe n’urusobe rw’ibyiza n’ibitari byiza, ariko...

12 Simple Habits to Make Your Brain Happier Every Day

12 Simple Habits to Make Your Brain Happier Every Day

by radiotv10
01/01/2026
0

Feeling happy doesn’t always have to depend on what happens around you. Scientists say you can actually train your brain...

Minisitiri Nduhungirehe yahishuye icyihishe inyuma y’ihagarikwa ry’uwari Umuvugizi w’Igisirikare cya Congo

Minisitiri Nduhungirehe yahishuye icyihishe inyuma y’ihagarikwa ry’uwari Umuvugizi w’Igisirikare cya Congo

by radiotv10
31/12/2025
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, avuga ko ihagarikwa rya Général Major Sylvain Ekenge ku mwanya w’Umuvugizi w’Igisirikare...

Ibisobanuro by’umunyamategeko ukurikiranyweho gusambanya umwana arusha imyaka 59

Umunyamategeko waregwaga gusambanya umukobwa waburanye mu rubanza rwigeze kurangwa n’impaka yafatiwe icyemezo

by radiotv10
31/12/2025
0

Umunyamategeko wunganira abandi mu manza waburanishwaga n'Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga ku cyaha cyo gusambanya umwana w'umukobwa w'imyaka 15, yagihamijwe akatirwa...

IZIHERUKA

Ikipe y’Igihugu iherutse gusezererwa mu cy’Afurika yafatiwe icyemezo cy’agateganyo Kapiteni wayo afatirwa icya burundu
FOOTBALL

Ikipe y’Igihugu iherutse gusezererwa mu cy’Afurika yafatiwe icyemezo cy’agateganyo Kapiteni wayo afatirwa icya burundu

by radiotv10
02/01/2026
0

Umunyamakuru umaze imyaka ine asezeye igitangazamakuru yakoreraga agiye kumvikana ku yindi radio mu Rwanda

Umunyamakuru umaze imyaka ine asezeye igitangazamakuru yakoreraga agiye kumvikana ku yindi radio mu Rwanda

02/01/2026
Impaka ziracyakomeje hagati y’abafana ba Bruce Melodie na The Ben: Noneho baravuga iki?

Impaka ziracyakomeje hagati y’abafana ba Bruce Melodie na The Ben: Noneho baravuga iki?

02/01/2026
Amakuru agezweho ku mugabo wari waciye igikuba kubera ibyo yari yatangaje

Amakuru agezweho ku mugabo wari waciye igikuba kubera ibyo yari yatangaje

02/01/2026
Habaye impanuka idasanzwe muri Kigali ku munsi wa mbere w’umwaka

Habaye impanuka idasanzwe muri Kigali ku munsi wa mbere w’umwaka

01/01/2026
Ijambo rya Perezida w’u Burundi ryumvikanamo ko gushaka umuti w’ibibazo bufitanye n’u Rwanda bikigoye

Ijambo rya Perezida w’u Burundi ryumvikanamo ko gushaka umuti w’ibibazo bufitanye n’u Rwanda bikigoye

01/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Iby’umuneke wagurishwaga milliyoni 120Frw mu imurikagurisha uko byarangiye byateye urujijo

Iby’umuneke wagurishwaga milliyoni 120Frw mu imurikagurisha uko byarangiye byateye urujijo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ikipe y’Igihugu iherutse gusezererwa mu cy’Afurika yafatiwe icyemezo cy’agateganyo Kapiteni wayo afatirwa icya burundu

Umunyamakuru umaze imyaka ine asezeye igitangazamakuru yakoreraga agiye kumvikana ku yindi radio mu Rwanda

Impaka ziracyakomeje hagati y’abafana ba Bruce Melodie na The Ben: Noneho baravuga iki?

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.