Wednesday, September 17, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Hamenyekanye ibyabaye hagifatwa Umunyarwanda Kayishema wari ku isonga mu bashakishwa kurusha abandi

radiotv10by radiotv10
26/05/2023
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Hamenyekanye ibyabaye hagifatwa Umunyarwanda Kayishema wari ku isonga mu bashakishwa kurusha abandi
Share on FacebookShare on Twitter

Umunyarwanda Kayishema Fulgence wazaga ku isonga mu bashakishwa kubera uruhare bakekwaho kugira muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yafashwe nyuma y’imyaka irenga 20 ashakishwa. Hamenyekanye ibyabaye ubwo yari agifatwa.

Mu itangazo ryashyizwe hanze n’Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha (IRMCT) kuri uyu wa Kane tariki 25 Gicurasi 2023, ryatangaje ko uyu Kayishema Fulgence yafashwe ku mugoroba w’umunsi wari wawubanjirije, ku wa Gatatu tariki 24 Gicurasi 2023.

Umushinjacyaha Mukuru wa IRMCT, Serge Brammertz wasobanuye uko ifatwa rya Fulgence ryagenze, yavuze ko uru rwego ku bufatanye n’izindi nzego zirimo iz’ubutasi za Afurika y’Epfo, habanje gukusanywa ibimenyetso kuri uyu Munyarwanda washakishwaga.

Yagize ati “Mu gitondo cyo ku wa Gatatu ni bwo hatangiye ibikorwa by’iperereza mu rugo rw’umwe mu bagize umuryango we, ni ho twakuye amwe mu makuru y’aho yari aherereye.”

Ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki 24 Gicurasi, izi nzego zahise zijya mu rugo rwa Fulgence Kayishema, zinamusangayo.

Serge Brammertz yagize ati “Yabanje guhakana umwirondoro we ko atari Kayishema, ariko twari twamaze kubona amakuru ahagije ashimangira ko ari we arimo n’inyandiko z’abo bafitanye isano.”

Uyu Mushinjacyaha Mukuru wa IRMCT avuga ko Kayishema yabonye ntaho yacikira amakuru yari afitwe n’izi nzego zamufashe. Ati “Cyera kabaye yaje kwemera ko ari we.”

Fulgence Kayishema akimara gufatwa

 

U Rwanda rwari ruherutse kuvuga ku ifatwa rye

Mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi cyabereye i Nyange, aho Kayishema akekwaho gukorera ibyaha bya Jenoside, ubwo Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Jean Damascene Bizimana yatangaga ikiganiro, yari yagarutse ku marorerwa yakozwe n’uyu mugabo wafashwe.

Dr Jean Damascene Bizimana yari yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi i Nyange yihariye ndetse ko binagaragazwa no kuba hari abantu bane bakurikiranywe n’ubutabera mpuzamahanga, ari bo Gaspard Kanyarukiga, Gregoire Ndahimana na Athanase Seromba.

Dr Bizimana yakomeje avuga ko hiyongeraho na Fulgence Kayishema “ukibundabunga muri Afurika y’Epfo.”

Yari yavuze ko u Rwanda ruzi aho Kayishema aherereye, ati “Na we aho azafatirwa azakurikiranwa, aho aba turahazi, n’iherezo bizashoboka.”

Fulgence Kayishema akurikiranyweho kugira uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi, byumwihariko mu iyicwa ry’Abatutsi barenga ibihumbi bibiri bari bahungiye kuri Kiliziya ya Nyange.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five + 2 =

Previous Post

Umunyarwenya wa mbere mu Rwanda akomeje kugeza abakizamuka ku rwego ruhanitse

Next Post

Ingingo yazamuye impaka mu Rwanda ku kongerera ikiruhuko ababyaye muri Uganda byabaye ukundi

Related Posts

Rwanda’s political readiness to host the World on two wheels

Rwanda’s political readiness to host the World on two wheels

by radiotv10
17/09/2025
0

The first African hosting of the UCI Road World Championships in September 2025, will not be a mere sporting event...

Hasobanuwe iby’indege nto y’Ingabo z’u Rwanda-RDF yakoze impanuka n’icyakurikiyeho

Hasobanuwe iby’indege nto y’Ingabo z’u Rwanda-RDF yakoze impanuka n’icyakurikiyeho

by radiotv10
17/09/2025
0

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda (RDF) bwatangaje ko indege nto yazo yo mu bwoko bwa drone yakoreshwaga mu myitozo, yataye inzira...

U Rwanda rwongeye kubwira Isi uko rwafashe igitero Israel yagabye kuri Qatar

U Rwanda rwongeye kubwira Isi uko rwafashe igitero Israel yagabye kuri Qatar

by radiotv10
16/09/2025
0

Mu Nteko y’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe Uburengenazira bwa Muntu; yateranye mu buryo bw’igitaraganya, uhagarariye u Rwanda yavuze ko iki Gihugu...

Amakuru mashya: Icyo amashuri yose yo muri Kigali asabwa mu cyumweru cy’irushanwa ry’Isi ry’amagare

Amakuru mashya: Icyo amashuri yose yo muri Kigali asabwa mu cyumweru cy’irushanwa ry’Isi ry’amagare

by radiotv10
16/09/2025
0

Amashuri yose yo mu Mujyi wa Kigali; guhera ku y’incuke kugeza ku makuru na za kaminuza, yibukijwe ko mu cyumweru...

Igikekwa nyuma yuko habonetse umurambo w’umuntu mu Mujyi wa Kigali

Igikekwa nyuma yuko habonetse umurambo w’umuntu mu Mujyi wa Kigali

by radiotv10
16/09/2025
0

Umurambo w’umugabo uri mu kigero cy’imyaka 35, wasanzwe muri ruhurura iri mu Murenge wa Nyarugenge mu Karere ka Nyarungege mu...

IZIHERUKA

Rwanda’s political readiness to host the World on two wheels
MU RWANDA

Rwanda’s political readiness to host the World on two wheels

by radiotv10
17/09/2025
0

Hasobanuwe iby’indege nto y’Ingabo z’u Rwanda-RDF yakoze impanuka n’icyakurikiyeho

Hasobanuwe iby’indege nto y’Ingabo z’u Rwanda-RDF yakoze impanuka n’icyakurikiyeho

17/09/2025
U Rwanda rwongeye kubwira Isi uko rwafashe igitero Israel yagabye kuri Qatar

U Rwanda rwongeye kubwira Isi uko rwafashe igitero Israel yagabye kuri Qatar

16/09/2025
Impamvu ubutegetsi bwa Trump bwategetse ko ifoto igaragaza amateka y’ubucakara ivanwa aho yari iri

Impamvu ubutegetsi bwa Trump bwategetse ko ifoto igaragaza amateka y’ubucakara ivanwa aho yari iri

16/09/2025
Amakuru mashya: Icyo amashuri yose yo muri Kigali asabwa mu cyumweru cy’irushanwa ry’Isi ry’amagare

Amakuru mashya: Icyo amashuri yose yo muri Kigali asabwa mu cyumweru cy’irushanwa ry’Isi ry’amagare

16/09/2025
Umunyamakuru uzwi mu myidagaduro mu Rwanda yasezeye igitangazamakuru yakoreraga ahita abona umusimbura

Umunyamakuru uzwi mu myidagaduro mu Rwanda yasezeye igitangazamakuru yakoreraga ahita abona umusimbura

16/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ingingo yazamuye impaka mu Rwanda ku kongerera ikiruhuko ababyaye muri Uganda byabaye ukundi

Ingingo yazamuye impaka mu Rwanda ku kongerera ikiruhuko ababyaye muri Uganda byabaye ukundi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Rwanda’s political readiness to host the World on two wheels

Hasobanuwe iby’indege nto y’Ingabo z’u Rwanda-RDF yakoze impanuka n’icyakurikiyeho

U Rwanda rwongeye kubwira Isi uko rwafashe igitero Israel yagabye kuri Qatar

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.