Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burusiya, Sergey Viktorovich Lavrov, uri mu ruzinduko muri Afurika, yageze i Burundi, yakiranwa icyubahiro.
Sergey Viktorovich Lavrov yageze ku kibuga cy’Indege mpuzamahanga cyitiriwe Merchiol Ndadaye mu masaaha ya mbere ya saa sita, saa tanu n’iminota makumyabiri (11:20’).
Ubwo yageraga ku Kibuga cy’Indege, Lavrov yakiriwe na mugenzi we Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burundi, Ambasaderi Albert Shingiro.
Biteganyijwe kandi ko aba bayoboye Dipolomasi z’Ibihugu byombi, bagirana ibiganiro byihariye, ubundi bakanaganira n’itangazamakuru.
Biteganyijwe kandi Sergey Viktorovich Lavrov yakirwa na Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, na we bakagirana ibiganiro.
Uyu mukuru wa Dipolomasi mu Burusiya, yageze i Burundi, avuye muri Kenya, yagezeyo kuri uyu wa Mbere tariki 29 Gicurasi 2023.
Aje nyuma y’iminsi micye, mugenzi we Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Ukraine, Dmytro Ivanovych Kuleba, na we agiriye uruzinduko muri aka karere, aho mu cyumweru gishize tariki 25 Gicurasi 2023, yari mu Rwanda.
Dmytro Ivanovych Kuleba na we wakiriwe na mugenzi we w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, yanakiriwe na Perezida Paul Kagame, baganira ku ngingo zinyuranye, zirimo intambara yo muri Ukraine ndetse n’uburyo bwo gushyigikira inzira z’amahoro zatuma amakimbirane arangira.
RADIOTV10