Thursday, January 8, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Ibitamenyekanye ku byavugishije benshi kuri Rayon n’icyakurikiyeho byose bisobanuwe mu ndambure

radiotv10by radiotv10
02/06/2023
in FOOTBALL, SIPORO
0
Ibitamenyekanye ku byavugishije benshi kuri Rayon n’icyakurikiyeho byose bisobanuwe mu ndambure
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele yasobanuye birambuye iby’abakinnyi batandatu b’iyi kipe bari banze kujyana na bagenzi babo mu mwiherero wo kwitegura umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro, ubu bakaba bamaze kujyayo babanje gusaba imbabazi, avuga ko ubu umwuka mu ikipe ari mama wararaye.

Ni nyuma y’uko kuri uyu wa Kane, havuzwe inkuru y’abakinnyi batandatu ba Rayon Sports barimo na Kapiteni wayo, Rwatubyaye Abdul banze kujyana na bagenzi babo mu mwiherero wo kwitegura umukino wa nyuma w’icy’Amahoro bazahuramo na APR FC.

Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidel mu kiganiro yagiranye na Radio 10, yavuze ko “iyo urugamba rugiye kurangira ni bwo rukomera, mbanze mpumurize abafana ba Rayon, ntibumve ko byacitse”

Jean Fidele yemeye ko abakinnyi batarishyurwa ukwezi kwa Kane koko, ariko ko nta mukinnyi wasibye imyitozo kugeza ejo hashize, nkuko byavugwaga.

Avuga ko Umunyamabanga Mukuru wa Rayon yagiye kuganiriza abakinnyi kuri iki kibazo ndetse ko na we ubwe yagiyeyo hirya y’ejo hashize, akabizeza ko bazahembwa ukwezi kumwe uyu munsi ku wa Gatanu.

Yavuze ko basabye abakinnyi ko bagenda ku wa Kane ariko bamwe bakavuga ko bazagenda uyu munsi ku wa Gatanu bamaze guhabwa ayo mafaranga, ariko akabahakanira kuko bifuzaga ko bajya kwitegura hakiri kare.

Ariko hari bamwe mu bakinnyi bashakaga kugumura bagenzi babo, bigatuma ubuyobozi bwa Rayon bukomeza gukora ibiganiro, biza kurangira mu gitondo cy’ejo hashize bamwe bagiye, abandi bagakomeza kwinangira.

Ati “Hasigaye abakinnyi nka batandatu ariko na bo baje kubona ko abandi bagiye, front commun (imyigaragambyo) bari bakoze, igikuta bari bubatse, babonye abandi bagiye na bo batangira noneho no kwitaba telefone no kuvugisha abandi.”

Yavuze ko aba bandi baje gusaba imbabazi, ndetse bakamwandikira babimumenyesha, ati “Ndababwira nti ‘nimusange abandi, ibindi tuzabireba. Kapiteni ubwe ni we wanyandikiye nijoro saa tatu na mirongo ine n’irindwi ati ‘turi mu nzira, abandi ndabatwaye, rwose turashyira hamwe, tugiye gukina, mutubabarire ibyari byabaye’.”

Yavuze ko aba bakinnyi bagiye nyuma, ubu bageze mu mwiherero bagasangayo bagenzi babo, bakabakira neza, bakishimira ko babasanzeyo kandi ko biteguye gukora imyitozo muri iki gitondo.

Yasabye abakunzi b’iyi kipe gukomeza kuba inyuma y’ikipe yabo, kuko ubu umwuka umeze neza mu ikipe, kandi ko abakinnyi biteguye kuzitwara neza muri uyu mukino biteguye gukina na mucyeba wabo uherutse kwegukana igikombe cya Shampiyona.

IKIGANIRO CYOSE

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two × 4 =

Previous Post

Icyagushije Perezida Biden imbere y’imbaga cyamenyekanye

Next Post

Ubutumwa bw’umuburo bureba Abaturarwanda by’umwihariko urubyiruko

Related Posts

Dore ubutumwa bwose umukinnyi wakiniye amakipe akomeye mu Rwanda yakoresheje asezera burundu ruhago

Dore ubutumwa bwose umukinnyi wakiniye amakipe akomeye mu Rwanda yakoresheje asezera burundu ruhago

by radiotv10
08/01/2026
0

Rutanga Eric wakiniye amakipe arimo akomeye mu Rwanda nka Rayon Sports na APR FC, yatangaje ko yasezeye gukina nk’uwabigize umwuga,...

Umufana w’Ikipe ya Congo wabaye ikimenyabose mu Gikombe cya Afurika byarangiye ari amarira

Umufana w’Ikipe ya Congo wabaye ikimenyabose mu Gikombe cya Afurika byarangiye ari amarira

by radiotv10
07/01/2026
0

Michel Kuka Mboladinga wamamaye mu gikombe cya Afurika nka Lumumba kubera kwigaragaza nk’uyu munyapolitiki, warebaga imikino y’Ikipe y’Igihugu ya DRC...

Bidasubirwaho Muhadjiri wari umaze iminsi nta kipe ubu ni umukinnyi w’iyo muri Kenya

Bidasubirwaho Muhadjiri wari umaze iminsi nta kipe ubu ni umukinnyi w’iyo muri Kenya

by radiotv10
07/01/2026
0

Umukinnyi wo mu kibuga hagati Muhadjiri Hakizimana wari umaze igihe adafite ikipe, yamaze gusinyira Nairobi United FC yo muri Kenya,...

Iby’ingenzi wamenya ku bakinnyi bashya baguzwe na Rayon mbere y’umukino utegerejwe na benshi

Iby’ingenzi wamenya ku bakinnyi bashya baguzwe na Rayon mbere y’umukino utegerejwe na benshi

by radiotv10
06/01/2026
0

Ikipe ya Rayon Sports yitegura umukino wa Super Cup uzayihuza na mucyeba wayo, APR FC, yaguze abakinnyi batatu barimo myugariro...

Ikipe y’Igihugu iherutse gusezererwa mu cy’Afurika yafatiwe icyemezo cy’agateganyo Kapiteni wayo afatirwa icya burundu

Ikipe y’Igihugu iherutse gusezererwa mu cy’Afurika yafatiwe icyemezo cy’agateganyo Kapiteni wayo afatirwa icya burundu

by radiotv10
02/01/2026
0

Guverinoma ya Gabon yahagaritse by’agateganyo ikipe y’Igihugu iherutse gusezererwa mu Gikombe cya Afurika (AFCON) itarenze umutaru, inahagarika burundu rutahizamu Pierre-Emerick...

IZIHERUKA

Simple Ways to Reduce Screen-Related Eye Strain
MU RWANDA

Simple Ways to Reduce Screen-Related Eye Strain

by radiotv10
08/01/2026
0

Dore ubutumwa bwose umukinnyi wakiniye amakipe akomeye mu Rwanda yakoresheje asezera burundu ruhago

Dore ubutumwa bwose umukinnyi wakiniye amakipe akomeye mu Rwanda yakoresheje asezera burundu ruhago

08/01/2026
AMAKURU AGEZWEHO: Uwakekwagaho kwica urw’agashinyaguro uwarokotse Jenoside na we yarashwe arapfa

Hasobanuwe uko byagenze ngo haraswe uwakekwagaho ubwicanyi no kuba umujura ruharwa muri Kirehe

08/01/2026
Why Most People Struggle With Money Even When They Earn More

Why Most People Struggle With Money Even When They Earn More

08/01/2026
Polisi yatangaje umubare w’abantu bafashwe kuri Noheli n’Ubunani batwaye ibinyabiziga basinze mu Rwanda

Polisi yatangaje umubare w’abantu bafashwe kuri Noheli n’Ubunani batwaye ibinyabiziga basinze mu Rwanda

07/01/2026
Ikamyo yari ivuye muri Tanzania yakoreye impanuka ikomeye mu Rwanda

Ikamyo yari ivuye muri Tanzania yakoreye impanuka ikomeye mu Rwanda

07/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Ubutumwa bw’umuburo bureba Abaturarwanda by’umwihariko urubyiruko

Ubutumwa bw’umuburo bureba Abaturarwanda by’umwihariko urubyiruko

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Simple Ways to Reduce Screen-Related Eye Strain

Dore ubutumwa bwose umukinnyi wakiniye amakipe akomeye mu Rwanda yakoresheje asezera burundu ruhago

Hasobanuwe uko byagenze ngo haraswe uwakekwagaho ubwicanyi no kuba umujura ruharwa muri Kirehe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.