Saturday, October 18, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Perezida Kagame yakoze impinduka mu bayobozi bakuru ba RDF

radiotv10by radiotv10
06/06/2023
in MU RWANDA, POLITIKI, UMUTEKANO
0
Perezida Kagame yakoze impinduka mu bayobozi bakuru ba RDF
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda yakoze impinduka mu nzego nkuru z’Umutekano, zasize General Jean Bosco Kazura asimbuwe na Lt Gen Mubarakh Muganga ku mwanya w’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda.

Muri izi mpinduka zikubiye mu itangazo ryasohotse mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki 05 Kamena 2023, Perezida Kagame yanagize Juvenal Marizamunda, Minisitiri w’Ingabo.

Juvenal Marizamunda wasimbuye Maj Gen Albert Murasira, yari asanzwe ari Komiseri Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora (RCS), umwanya yagiyeho muri 2021 nyuma yo kuvanwa muri Polisi y’u Rwanda aho yari Umuyobozi Mukuru Wungirije.

Naho Lt Gen Mubarakh Muganga wagizwe Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, yari asanzwe ari Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku Butaka, akaba asimbuye General Jean Bosco Kazura wagiye kuri uyu mwanya mu kwezi k’Ugushyingo 2019 ubwo yari asimbuye General Patrick Nyamvumba.

Izindi mpinduka zabayeho, ni Maj Gen Vincent Nyakarundi wagizwe Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku Butaka, asimbuye Lt Gen Mubarakh Muganda wabaye Umugaba Mukuru.

Maj Gen Vincent Nyakarundi yari asanzwe ari Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ubutasi mu Ngabo z’u Rwanda, akaba yahise asimburwa mu buryo bw’agateganyo na Colonel Francis Regis Gatarayiha.

Nanone kandi Maj Gen Alex Kagame, na we ari mu bahawe imyanya na Perezida Paul Kagame, aho yagizwe Umuyobozi w’Ubutumwa bw’Inzego z’Umutekanzo z’u Rwanda muri Mozambique.

Maj Gen Alex Kagame yasimbuye kuri uyu mwanya, Maj Gen Eugene Nkubito na we wagizwe Komanda wa Diviziyo ya gatatu y’Ingabo z’u Rwanda isanzwe ikorera mu Burengerazuba bw’u Rwanda.

Naho Col Theodomir Bahizi, yagizwe Umuyobozi w’Itsinda rishinzwe iby’urugamba mu ngabo ziri mu butumwa muri Mozambique.

Lt Col Augustin Migabo yahawe ipeti rya Colonel, ahita anagirwa umuyobozi wungirije m’umutwe wihariye wa RDF (Special Force Command).

Brig Gen Evariste Murenzi yagizwe Komiseri Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe igororero, asimbura Juvenal Marizamunda wabaye Minisitiri w’Ingabo.

Jean Bosco Ntibitura yagizwe Umuyobozi Mukuru ushinzwe Umutekano w’Imbere mu Gihugu, mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Iperereza NISS.

Marizamunda wari ukuriye RCS yagizwe Minisitiri w’Ingabo

 

Lt Gen Mubarakh Muganga yagizwe Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda
Yasimbuye General Jean Boco Kazura
Maj Gen Vincent Nyakarundi yagizwe Umugaba w’Ingabo zirwanira ku Butaka
Maj Gen Alex Kagame yagizwe umuyobozi w’Ibikorwa by’inzego z’umutekano muri Mozambique

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

12 − 7 =

Previous Post

Ibyibukirwa kuri Mutagatifu Filippo Smaldone washinze ishuri ry’abana batumva umaze imyaka 100 atabarutse

Next Post

DRCongo yavuze icyo itegereje ku banyeshuri b’Abanyekongo biciwe muri Sudan

Related Posts

Things to leave behind with the end of the week

Things to leave behind with the end of the week

by radiotv10
17/10/2025
0

Every new week is a quiet reset, a chance to step forward without dragging the emotional and mental clutter of...

Umusore arahigishwa uruhindu nyuma yo kwica ateye icyuma umukobwa bakundanaga bari banararanye

Umusore arahigishwa uruhindu nyuma yo kwica ateye icyuma umukobwa bakundanaga bari banararanye

by radiotv10
17/10/2025
0

Inzego z’umutekano n’iz’ibanze ziri gushakisha umusore wo mu Murenge wa Munyiginya mu Karere ka Rwamagana, watorotse nyuma yo gukekwaho gutera...

Minisitiri w’Intebe yirukanye abayobozi batatu mu bigo bibiri byo ku rwego rw’Igihugu

Minisitiri w’Intebe yirukanye abayobozi batatu mu bigo bibiri byo ku rwego rw’Igihugu

by radiotv10
17/10/2025
0

Hasohotse Iteka rya Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, ryirukana abayobozi babiri mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima RBC n’undi umwe wo mu Kigo...

Sadate yaciye bugufi asaba imbabazi ku byo yavuze ku Banyekongo n’Abarundi bikazamura impaka

Sadate yaciye bugufi asaba imbabazi ku byo yavuze ku Banyekongo n’Abarundi bikazamura impaka

by radiotv10
17/10/2025
0

Umunyemari Munyakazi Sadate yemeye ko yakoresheje imvugo idakwiye kubera ibyo yatangaje ko mu bihe biri Imbere Abanyarwanda bashobora kuzaha akazi...

Umugabo w’i Nyagatare watwitswe n’umugore we ku gitsina yavuze ko icyo akeka

Umugabo w’i Nyagatare watwitswe n’umugore we ku gitsina yavuze ko icyo akeka

by radiotv10
17/10/2025
0

Umugabo wo Murenge wa Mimuli mu Karere ka Nyagatare watwikishijwe amazi yatuye n’umugore we byumwihariko ku bugabo bwe bugakomereka bikabije,...

IZIHERUKA

Things to leave behind with the end of the week
MU RWANDA

Things to leave behind with the end of the week

by radiotv10
17/10/2025
0

Umusore arahigishwa uruhindu nyuma yo kwica ateye icyuma umukobwa bakundanaga bari banararanye

Umusore arahigishwa uruhindu nyuma yo kwica ateye icyuma umukobwa bakundanaga bari banararanye

17/10/2025
Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho gukaza imbaraga mu gufasha FARDC guhangana na AFC/M23

Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho gukaza imbaraga mu gufasha FARDC guhangana na AFC/M23

17/10/2025
Inyeshyamba z’umutwe ukorana n’igisirikare cya Congo zasubiranyemo hagwa umukamando

Inyeshyamba z’umutwe ukorana n’igisirikare cya Congo zasubiranyemo hagwa umukamando

17/10/2025
Minisitiri w’Intebe yirukanye abayobozi batatu mu bigo bibiri byo ku rwego rw’Igihugu

Minisitiri w’Intebe yirukanye abayobozi batatu mu bigo bibiri byo ku rwego rw’Igihugu

17/10/2025
Sadate yaciye bugufi asaba imbabazi ku byo yavuze ku Banyekongo n’Abarundi bikazamura impaka

Sadate yaciye bugufi asaba imbabazi ku byo yavuze ku Banyekongo n’Abarundi bikazamura impaka

17/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
DRCongo yavuze icyo itegereje ku banyeshuri b’Abanyekongo biciwe muri Sudan

DRCongo yavuze icyo itegereje ku banyeshuri b’Abanyekongo biciwe muri Sudan

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Things to leave behind with the end of the week

Umusore arahigishwa uruhindu nyuma yo kwica ateye icyuma umukobwa bakundanaga bari banararanye

Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho gukaza imbaraga mu gufasha FARDC guhangana na AFC/M23

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.