Umugabo w’imyaka 41 y’amavuko wo mu Budage arwaye indwara idasanzwe, ituma anywa ijerekani y’amazi ya Litiro 20 buri munsi.
Uyu mugabo witwa Marc Woobenhorst, ni uwo mu Burengerazuba bw’u Budage, aho iyi ndwara arwaye izwi ku izina rya Diabetis Inipitus isanganwa abantu bacye ku Isi.
Nubwo mu izina ry’iyi ndwara humvikanamo ijambo Diabetes, ariko butandukanye na Diabetes imenyerewe, kuko yo itera inyota nyinshi ku muntu uyirwaye kugeza ubwo ashobora no gupfa.
Uyu mugabo asanzwe akora ibijyanye n’ubwubatsi ndetse no kuyobora ba mukerarugendo. Bamusanzemo ubu uburwayi afite imyaka 14, gusa nyina umubyara yari yaratangiye kubona ibimenyetso no kumuvuza kuva afite imyaka 3 bitewe nuko yagiraga inyota nyinshi, iminwa ikumagara, rimwe na rimwe akagwa igihumure, aza kumenya ko agira inyota idasanzwe.
Kuva icyo gihe ngo yatangiye kujya yitwaza ibicupa by’amazi ku ishuti, yayabura akamera nk’upfuye.
Uyu mugabo, muri iki gihe abayeho mu buzima butandukanye cyane n’ubw’abandi dore ko nibura nyuma y’isaha imwe n’igice aba agomba kunywa amazi kandi menshi.
Umunsi wose urangira anyweye byibura ijerekani y’amazi, ni ukuvuga litiro 20. Byatumye mu nzu ye agira icyumba abikamo amazi yo kunywa kiba cyuzuyemo amacupa Manini y’amazi ndetse ngo ku kwezi byibura nywa litiro 500.
Iyo afite urugendo rurerure bimusaba kugira ibyo yitwaza birimo amacupa y’amazi mu gikapu cye ku buryo aza kubona icyo kunywa, naho mu rwego rwo kurengera amafaranga ngo iyo ashizemo avomeramo andi agakomeza akanywa.
Ni ubuzima butoroshye ku buryo bimusaba kwitwararika, kuko atanyoye amazi atangira kugira ibibazo mu mubiri we birimo kugira umuriro mwinshi, isereri no kwibagirwa
Yagize ati “Umuntu usanzwe anywa hagati ya litito imwe n’igice cyangwa litiro 2 z’amazi ku munsi ariko njye binsaba kunywa byibura litiro 20 kugira ngo mbeho ku munsi. Nshobroa kumara byibura isaha n’igice cyangwa amasaha 2 ntanywa amazi, ngira umuriro mwinshi, isereri, ntangira kwibagirwa ku buryo hari ubwo ntamenya uwo ndiwe cyangwa aho ndi.”
Avuga ko adashobora gukora imyitozo ngororamubiri nko gukina umupira w’amaguru n’ibindi bimusaba imbaraga nyinshi dore ko ngo byatuma atakaza amazi menshi muri we.
Uretse ibyo ngo yirinda kuba yanywa inzoga dore ko ngo ubusanzwe iyo azinyoye aba ashobora kumara amacupa 3 y’umuvinyo ndetse ntagire impinduka yiyumvamo mu mubiri.
Ibinyobwa nka za fanta nabyo ni uko kuko ngo iyo amaze kuyinywa imutera inyota nyinshi.
Ubu burwayi bwe nta muti cyangwa urukingo ruraboneka, ni indwara kandi ngo na nyina yarwaye, icyakora ntibizwi niba ihererekanwa mu buryo bw’imiryango cyangwa yandura.
Iyi ndwara kandi yamuzaniye ingaruka nyinshi zirimo kuba atabasha gusinzira mu ijoro amasaha arenze abiri kuko nyuma y’ayo masaha akanguka akajya kunywa amazi.
Denyse MBABAZI MPAMBARA
RADIOTV10