Abasore babiri bari bagiye kugurisha televiziyo ebyiri bakekwaho kwiba ku Cyumweru, bafatiwe i Nyarugenge mu mujyi wa Kigali, banga kuruhanya bahita bemera ko ari izo bari bibye.
Aba basore bafashwe ku munsi w’Imana, ku Cyumweru tariki 18 Kamena 2023, nyuma y’uko kompanyi y’ubucuruzi yitwa FENRY Company Ltd yari yazibwe, itanze amakuru.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Superintendent of Police (SP) Sylvestre Twajamahoro yagize ati “Abapolisi bahise batangira ibikorwa byo gushakisha abakekwa kubigiramo uruhare, hafatwa abasore babiri barimo umwe wari umukozi w’iyo Kompanyi bagiye kuzigurisha.”
Nyuma y’uko aba basore bafatiwe mu Kagari ka Kiyovu mu Mujyi rwagati, bombi bahise biyemerera ko ari izo bari bibye koko, ndetse ko bafashwe bagiye kuzishakira umukiliya.
Bahise bashyikirizwa Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Nyarugenge kugira ngo hakomeze iperereza ku cyaha bakurikiranyweho, mu gihe televiziyo zari zibwe zasubijwe nyirazo.
SP Twajamahoro aragira inama abantu bijanditse mu ngeso mbi z’ubujura by’umwihariko urubyiruko, akabasaba kubicikaho, kuko inzego ziri maso, zizabafata kandi bakabiryozwa, bahabwa ibihano birimo no gufungwa igihe kinini muri gereza.
ICYO ITEGEKO RIVUGA
Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange
Ingingo ya 166: Igihano ku cyaha cyo kwiba
Umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2), ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
RADIOTV10