Umuryango w’Abibumbye wasabye Leta y’u Bufaransa gukemura ikibazo cy’irondaruhu binyuze mu gushyira imbaraga mu iyubahirizwa ry’amategeko y’iki Gihugu. Bibaye nyuma y’imvururu zikomeye zadutse ziturutse ku musore w’imyaka 17 ukomoka muri Algeria wishwe arashwe na Polisi.
Uyu musore yarasiwe mu mujyi wa Paris ku mugoroba wo ku wa Kabiri, ubwo yari atwaye imodoka, Polisi yo mu muhanda iramuhagarika aranga ariko ntibasobanuye icyo bari bamuhagarikiye.
Abigaragambya baravuga ko iri ari irondaruhu rikorerwa abirabura bari mu Bihugu bimwe by’I Burayi n’aha mu Bufaransa harimo, bagasaba Keta kuryoza uwo mupolisi urupfu rw’uyu muziranenge uko ikosa yakoze ridakwiriye kuguranwa kwicwa.
Umuryango w’Abibumbye mu itangazo wasohoye, wasabye ko u Bufaransa bukurikirana iki kiabzo mu maguru mashya kandi bukagaragaza ingamba zafashwe mu kugikemura ariko kandi n’amategeko akubahirizwa.
Kugeza ubu abantu 250 bamaze gukomerekera muri iyi myigaragambyo, abandi 90 batawe muri yombi. Perezida Emmanuel Macron yavuze ko bari kwiga uburyo mu Gihugu hakonegra kugaruka ituze.
Eugenie NYIRANSABIMANA
RADIOTV10