Urukiko muri Libya rwakatiye ibihano biremereye abahamijwe ibyaha byo gucuruza no kwambutsa abimukira byasize hari n’ababuze ubuzima.
Abo Banya-Libya ni 37 bahamijwe ibyaha byo gucuruza abantu, ndetse bikageza no ku rupfu abimukira 11 bashakaga kwambuka inyanjya ya Mediterane ngo bagere i Burayi
Umushinjacyaha Mukuru yavuze ko abo ari agatsiko k’amabandi kabikoze, batanu (5) muri bo bakatiwe gufungwa burundu, abandi icyenda (9) bakatirwa gufungwa imyaka 15, mu gihe abandi bakatiwe gufungwa umwaka umwe.
Igihugu cya Libya ni inzira inyuramo abimukira benshi baturutse muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara baba bifuza kugera i Burayi, ibyo byatumye icyo Gihugu kiba indiri y’abacuruza abantu ndetse bigabanya umutekano.
Ivomo: AFRICANEWS
Denyse MBABAZI MPAMBARA
RADIOTV10