Umusore wo mu Murenge wa Cyeza mu Karere ka Muhanga, bamusanze yapfuye, aho bikekwa ko yiyahuye akanywa umuti wica udukoko, akabikora nyuma yo kuva mu munsi mukuru y’isakaramentu, aho yakuweyo yasinze bakamucyura atabishaka.
Uyu musore w’imyaka 22 y’amavuko, yitwa Valens Nsabimana, akaba yabonetse yapfuye mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki 16 Nyakanga 2023, agapfira kwa Sekuru mu Mudugudu wa Nyabisindu mu Kagari ka Biringaga mu Murenge wa Cyeza, wamureze kuva akiri umwana.
Yabonywe mu gitondo cya kare, aho abamubonye basanze yamaze gushiramo umwuka, umubiri ukaba wahise ujyanwa mu Bitaro bya Kabgayi kugira ngo ukorerwe isuzuma.
Amakuru ava mu baturanyi, avuga ko uyu musore ashobora kuba yiyahuye akanywa umuti wica udukoko, kubera ibibazo yari afitanye n’abantu batandukanye.
Amakuru avuga kandi ko ku munsi wabanjirije uwo yapfiriyeho, yari yagiye mu birori by’isakaramentu ryo gukomezwa ryahawe umwana wo kwa Se wabo.
Abaturanyi bavuga ko uyu musore yavanywe muri ibi birori yasinze, bakamucyura atabishaka, ari na bwo mu gitondo bamusanze yapfuye, bikekwa ko yiyahuje umuti wica udukoko uzwi nka Kiyoda.
Gakwerere Eraste uyubora Umurenge wa Cyeza, yemeje urupfu rwa nyakwigendera, avuga ko abamubonye “Basanze yarangije kunywa uwo muti yapfuye.”
Inzego zishinzwe iperereza kandi zahise zihutira kugera aho nyakwigendera yapfiriye kugira ngo zitangire gukora iperereza kugira ngo hamenyekane icyamuhitanye.
Mugabo Gilbert, Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Muhanga ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, na we yemeje urupfu rwa nyakwigendera, na we avuga ko ashobora kuba yiyahuye, icyakora ko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangiye iperereza.
RADIOTV10