Umusore w’imyaka 24 y’amavuko akurikiranyweho kwica umugabo n’umugore we bo mu Murenge wa Masoro mu Karere ka Rulindo, abategeye mu nzira akabakubita ubuhiri yarangiza akabacocagura n’umuhoro, bikekwa ko yabitewe n’inzika yagiriye umugabo kuko yigeze kumutsinda mu mukino wa Karate.
Uyu musore yamaze gukorerwa dosiye n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, ikaba yarashyikirijwe Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Gicumbi, bwayakiriye ku ya 02 Kanama 2023.
Ba nyakwigendera; umugabo n’umugore we, bari batuye mu Mudugudu wa Gikurazo mu Kagari ka Kigarama mu Murenge wa Masoro mu Karere ka Rulindo, bishwe tariki 26 z’ukwezi gushize kwa Nyakanga 2023.
Ubushinjacyaha buvuga ko uyu musore ukekwaho kwica ba nyakwigendera, yabanje kumenya amakuru ko bari mu kabari, ubundi akajya kubategera aho bagombaga kunyura.
Ubushinjacyaha buvuga ko ubwo bamugeragaho “Yabakubise ubuhiri n’icyuma, bamara gupfa agafata umuhoro akabacocagura umubiri wose.”
Bukomeza buvuga ko iki gikorwa cy’ubwicanyi gikekwa kuri uyu musore yagikoze “biturutse ku makimbirane yari afitanye n’umugabo ngo kuko bari barigeze kurwana mu mukino wa Karate akamutsinda, kuva ubwo akamurwara inzika.”
Ubushinjacyaha buvuga ko mu ibazwa ry’uyu musore, yemeye icyaha, ndetse akavuga ko kwica ba nyakwigendera yabitewe n’umujinya yari amaranye igihe kirekire.
Ubushinjacyaha bugira icyo buvuga kuri iyi mpamvu yatanzwe n’uregwa, bugira buti “Usanga nta kuri kurimo kuko yabicanye ubugome bukomeye cyane kugeza ubwo anatemagura imirambo bamaze gupfa.”
RADIOTV10