Wednesday, July 30, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Hatangajwe igikekwa gutera umusore kwica urw’agashinyaguro umugabo n’umugore we

radiotv10by radiotv10
05/08/2023
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Share on FacebookShare on Twitter

Umusore w’imyaka 24 y’amavuko akurikiranyweho kwica umugabo n’umugore we bo mu Murenge wa Masoro mu Karere ka Rulindo, abategeye mu nzira akabakubita ubuhiri yarangiza akabacocagura n’umuhoro, bikekwa ko yabitewe n’inzika yagiriye umugabo kuko yigeze kumutsinda mu mukino wa Karate.

Uyu musore yamaze gukorerwa dosiye n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, ikaba yarashyikirijwe Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Gicumbi, bwayakiriye ku ya 02 Kanama 2023.

Ba nyakwigendera; umugabo n’umugore we, bari batuye mu Mudugudu wa Gikurazo mu Kagari ka Kigarama mu Murenge wa Masoro mu Karere ka Rulindo, bishwe tariki 26 z’ukwezi gushize kwa Nyakanga 2023.

Ubushinjacyaha buvuga ko uyu musore ukekwaho kwica ba nyakwigendera, yabanje kumenya amakuru ko bari mu kabari, ubundi akajya kubategera aho bagombaga kunyura.

Ubushinjacyaha buvuga ko ubwo bamugeragaho “Yabakubise ubuhiri n’icyuma, bamara gupfa agafata umuhoro akabacocagura umubiri wose.”

Bukomeza buvuga ko iki gikorwa cy’ubwicanyi gikekwa kuri uyu musore yagikoze “biturutse ku makimbirane yari afitanye n’umugabo ngo kuko bari barigeze kurwana mu mukino wa Karate akamutsinda, kuva ubwo akamurwara inzika.”

Ubushinjacyaha buvuga ko mu ibazwa ry’uyu musore, yemeye icyaha, ndetse akavuga ko kwica ba nyakwigendera yabitewe n’umujinya yari amaranye igihe kirekire.

Ubushinjacyaha bugira icyo buvuga kuri iyi mpamvu yatanzwe n’uregwa, bugira buti “Usanga nta kuri kurimo kuko yabicanye ubugome bukomeye cyane kugeza ubwo anatemagura imirambo bamaze gupfa.”

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four × 4 =

Previous Post

Icyatangajwe n’uwabaye Perezida w’Igihugu cy’igihangange akiva guhatwa ibibazo mu Rukiko

Next Post

Uwabwiye Gitifu ati “ntabwo nsubiramo” bwa mbere abivuzeho ibitaramenyekanye

Related Posts

Rusizi: Igikekwa ku rupfu rw’uwari uzwiho gukunda inzoga wasanzwe hafi y’iwe yapfuye

Rusizi: Igikekwa ku rupfu rw’uwari uzwiho gukunda inzoga wasanzwe hafi y’iwe yapfuye

by radiotv10
30/07/2025
0

Umugabo w’imyaka 48 wari uzwiho ubusinzi, yasanzwe yapfuye mu mukingo wa metero zirindwi mu Murenge wa Gihundwe mu Karere ka...

Ntitubinginga-Igisubizo u Rwanda ruha abatekereza ko rwemeye gusinyana na Congo amasezerano ngo rukurirweho ibihano

Ntitubinginga-Igisubizo u Rwanda ruha abatekereza ko rwemeye gusinyana na Congo amasezerano ngo rukurirweho ibihano

by radiotv10
30/07/2025
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yavuze ko kuba Guverinoma y’u Rwanda yaremeye gushyira umukono ku masezerano y’amahoro na...

Menya Abajenelari 9 bari mu basirikare 1000 Perezida Kagame yemeje ko bajya mu kiruhuko

Menya Abajenelari 9 bari mu basirikare 1000 Perezida Kagame yemeje ko bajya mu kiruhuko

by radiotv10
30/07/2025
0

Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, Paul Kagame yemeje ikiruhuko ku basirikare 1 081 barimo 9 bo...

Hasobanuwe intandaro y’ibura ry’amazi ryakajije uburemere mu Mujyi wa Kigali n’umuti riri kuvugutirwa

Hasobanuwe intandaro y’ibura ry’amazi ryakajije uburemere mu Mujyi wa Kigali n’umuti riri kuvugutirwa

by radiotv10
30/07/2025
0

Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, yatangaje ko ikibazo cy’ibura ry’amazi riri kugaragara muri iyi minsi, cyatewe n’igabanuka ry’ayo mu mugezi wa Nyabarongo...

Bride Price: Cultural treasure or commercial transaction?

Bride Price: Cultural treasure or commercial transaction?

by radiotv10
30/07/2025
0

In many African societies and beyond, the tradition of bride price also known as "lobola" in Southern Africa or "inkwano"...

IZIHERUKA

Umwihariko w’igitaramo kigiye kuba bwa mbere Rwanda
IMYIDAGADURO

Umwihariko w’igitaramo kigiye kuba bwa mbere Rwanda

by radiotv10
30/07/2025
0

Tanzania yafashe icyemezo gikumira abanyamahanga mu bucuruzi bumwe

Tanzania yafashe icyemezo gikumira abanyamahanga mu bucuruzi bumwe

30/07/2025
Rusizi: Igikekwa ku rupfu rw’uwari uzwiho gukunda inzoga wasanzwe hafi y’iwe yapfuye

Rusizi: Igikekwa ku rupfu rw’uwari uzwiho gukunda inzoga wasanzwe hafi y’iwe yapfuye

30/07/2025
Ouattara w’imyaka 83 yavuze impamvu yifuza kuguma ku butegetsi nyuma y’imyaka 15 ari Perezida

Ouattara w’imyaka 83 yavuze impamvu yifuza kuguma ku butegetsi nyuma y’imyaka 15 ari Perezida

30/07/2025
Ntitubinginga-Igisubizo u Rwanda ruha abatekereza ko rwemeye gusinyana na Congo amasezerano ngo rukurirweho ibihano

Ntitubinginga-Igisubizo u Rwanda ruha abatekereza ko rwemeye gusinyana na Congo amasezerano ngo rukurirweho ibihano

30/07/2025
Menya Abajenelari 9 bari mu basirikare 1000 Perezida Kagame yemeje ko bajya mu kiruhuko

Menya Abajenelari 9 bari mu basirikare 1000 Perezida Kagame yemeje ko bajya mu kiruhuko

30/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Uwabwiye Gitifu ati “ntabwo nsubiramo” bwa mbere abivuzeho ibitaramenyekanye

Uwabwiye Gitifu ati "ntabwo nsubiramo" bwa mbere abivuzeho ibitaramenyekanye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umwihariko w’igitaramo kigiye kuba bwa mbere Rwanda

Tanzania yafashe icyemezo gikumira abanyamahanga mu bucuruzi bumwe

Rusizi: Igikekwa ku rupfu rw’uwari uzwiho gukunda inzoga wasanzwe hafi y’iwe yapfuye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.