Igihugu cya Burkina Faso, cyahagarikiwe inkunga zose cyahabwaga n’u Bufaransa, nyuma y’uko Igisirikare cya kiriya Gihugu kigaragaje ko gishyigikiye kigenzi cyacyo cyo muri Niger cyahiritse ubutegetsi.
Ibi babitangaje nyuma y’uko Guverinoma iyobowe n’igisirikare muri Burkina Faso ivuze ko izatabara Igihugu cya Niger niharamuka hagize igikorwa cya gisirikare gikorwa muri iki Gihugu kigamije kurwanya igisirikare cyahiritse ubutegetsi muri Niger, umwanzuro bahuriyeho n’igihugu cya Mali.
Ibyo bije nyuma y’uko umunsi ntarengwa wari wahawe igisirikare cyahiritse ubutegetsi, kuba cyabusubije mu maboko ya Mohamed Mazoum. Ni icyemezo cyatangajwe n’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburengerazuba ECOWAS.
Nubwo igihe ntarengwa cyari cyatanzwe n’uyu Muryango, cyamaze kurengaho umunzi umwe, ntacyo uratangaza kigomba gukurikiraho.
Ni mu gihe uyu muryango wari wavuze ko hazakurikiraho ibikorwa bya gisirikare mu gihe ubundi buryo bwa politiki na dipolomasi bwananirana.
Shemsa UWIMANA
RADIOTV10