Friday, November 21, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Uwari mu marira kubera ibyamubayeho bigaca intege abandi ubu arabyinira ku rukoma

radiotv10by radiotv10
17/08/2023
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Uwari mu marira kubera ibyamubayeho bigaca intege abandi ubu arabyinira ku rukoma
Share on FacebookShare on Twitter

Umuturare wo mu Murenge wa Karembo mu Karere ka Ngoma, wari wagaragaje ko amaze amezi atanu ategereje guhabwa ubwishyu bw’Inka ye yapfuye yarayishyize mu bwishingizi, nyuma y’uko bitangajwe mu itangazamakuru, yahise yishyurwa.

Ni inkuru yatangajwe na RADIOTV10, aho Minani Sylvere utuye mu Mudugudu wa Kivugangoma I mu Kagari ka Nyamirambo, yavugaga ko imwe mu nka ze ebyiri yari yarashyize mu bwishingizi, yapfuye muri Werurwe 2023, ariko akaba yari amaze amezi atanu asaba kwishyura na Radiant Yacu Ltd.

Uyu muturage yavugaga ko ubwo iki kigo cy’Ubwishingizi cyazaga kubakangurira gushyirisha amatungo yabo mu bwishingizi, cyababwiraga ko bifata iminsi 15 kugira ngo umuntu yishyurwe amafaranga yo kumushumbusha mu gihe itungo rye ripfuye.

Ibi byanatumye bamwe mu baturage barimo abinjiye muri ubu bwishingizi ndetse n’ababiteganyaga, batangira kubukemanga.

Ku wa Mbere tariki 14 Kanama 2023, nyuma y’amasaha macye Urubuga rwa RADIOTV10 rutangaje iyi nkuru yari yanatanzweho igitekerezo n’ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma ko ikibazo cy’uyu muturage kigiye gukemuka, uyu muturage yishyuwe amafaranga ibihumbi 250 Frw na Radiant Yacu Ltd.

Minani aganira na RADIOTV10, yashimiye ubuvugizi yakorewe bwatumye ahita yishyurwa mu gihe yari amaze amezi atanu ategereje.

Ati “Ejo nzajya kuyabikuza [amafaranga]. Byandenze ukurikije amezi nari narirukanse, amaguru yarahiriye ku Karere.”

Aha ubutumwa abari bacitse intege zo gushyira amatungo yabo mu bwishingizi, Minani yagize ati “Ndababwira ko bagomba kujyamo kuko njye byari byarapfiriye ku muyobozi wari warakoze raporo nabi.”

INKURU MU MASHUSHO

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three × three =

Previous Post

Isoko ryitezweho kuzahura Afurika ryatangiye kugaragaramo birantega rikiri mu iterura

Next Post

Amakuru agezweho kuri rurangiranwa muri muzika uje gususurutsa Abaturarwanda

Related Posts

Ndashimira umuvandimwe akaba n’inshuti yanjye-Ubutumwa Perezida Kagame yageneye Emir wa Qatar wasuye u Rwanda

by radiotv10
21/11/2025
0

Perezida Paul Kagame yashimiye Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani wagendereye u Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi...

Eng.-Rwanda National Police begins probe into foreigners seen involved in violence in Kigali

Agezweho ku banyamahanga bagaragaye mu rugomo muri Kigali nyuma yuko Polisi ibyinjiyemo

by radiotv10
21/11/2025
0

Polisi y’u Rwanda yemeje ko yamaze guta muri yombi abanyamahanga babiri bagaragaye mu rugomo mu Mujyi wa Kigali, bahohotera umumotari,...

U Rwanda na Congo mu biganiro muri America bemeranyijwe ku birimo icyifujwe cyane

U Rwanda na Congo mu biganiro muri America bemeranyijwe ku birimo icyifujwe cyane

by radiotv10
21/11/2025
0

Mu biganiro byahuje urwego ruhuriweho na Guverinoma y’u Rwanda n’iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, impande zombi ziyemeje gutera intambwe...

Uko byagenze ngo inzego zinjire mu iperereza ryihariye ku Bayobozi bamwe muri Nyamagabe n’ibyo bakekwaho

Uko byagenze ngo inzego zinjire mu iperereza ryihariye ku Bayobozi bamwe muri Nyamagabe n’ibyo bakekwaho

by radiotv10
21/11/2025
0

Bamwe mu bayobozi bo mu Karere ka Nyamagabe, bari gukorwaho iperereza ridasanzwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, nyuma yuko igenzura ritahuye...

Amafoto: Perezida Kagame yagabiye Inka z’Inyambo Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar wishimiye gusura urwuri rwe

Amafoto: Perezida Kagame yagabiye Inka z’Inyambo Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar wishimiye gusura urwuri rwe

by radiotv10
21/11/2025
0

Perezida Paul Kagame n’Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani basuye Urwuri rw’Umukuru w’Igihugu, anamugabira Inka z’inyambo,...

IZIHERUKA

Ndashimira umuvandimwe akaba n’inshuti yanjye-Ubutumwa Perezida Kagame yageneye Emir wa Qatar wasuye u Rwanda
MU RWANDA

Ndashimira umuvandimwe akaba n’inshuti yanjye-Ubutumwa Perezida Kagame yageneye Emir wa Qatar wasuye u Rwanda

by radiotv10
21/11/2025
0

Eng.-Rwanda National Police begins probe into foreigners seen involved in violence in Kigali

Agezweho ku banyamahanga bagaragaye mu rugomo muri Kigali nyuma yuko Polisi ibyinjiyemo

21/11/2025
U Rwanda na Congo mu biganiro muri America bemeranyijwe ku birimo icyifujwe cyane

U Rwanda na Congo mu biganiro muri America bemeranyijwe ku birimo icyifujwe cyane

21/11/2025
Amakuru agezweho ku mukobwa ufite inkomoko mu Rwanda uri guhatana muri Miss Belgium

Amakuru agezweho ku mukobwa ufite inkomoko mu Rwanda uri guhatana muri Miss Belgium

21/11/2025
Uko byagenze ngo inzego zinjire mu iperereza ryihariye ku Bayobozi bamwe muri Nyamagabe n’ibyo bakekwaho

Uko byagenze ngo inzego zinjire mu iperereza ryihariye ku Bayobozi bamwe muri Nyamagabe n’ibyo bakekwaho

21/11/2025
Amafoto: Perezida Kagame yagabiye Inka z’Inyambo Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar wishimiye gusura urwuri rwe

Amafoto: Perezida Kagame yagabiye Inka z’Inyambo Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar wishimiye gusura urwuri rwe

21/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Amakuru agezweho kuri rurangiranwa muri muzika uje gususurutsa Abaturarwanda

Amakuru agezweho kuri rurangiranwa muri muzika uje gususurutsa Abaturarwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ndashimira umuvandimwe akaba n’inshuti yanjye-Ubutumwa Perezida Kagame yageneye Emir wa Qatar wasuye u Rwanda

Agezweho ku banyamahanga bagaragaye mu rugomo muri Kigali nyuma yuko Polisi ibyinjiyemo

U Rwanda na Congo mu biganiro muri America bemeranyijwe ku birimo icyifujwe cyane

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.