Abantu batatu barimo Abanya-Uganda babiri, bari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) bakurikiranyweho ibyaha bifitanye isano no gukoresha ibiganiro bya YouTube abafite ubumuga bwo mu mutwe, bagamije kubakuramo inyungu bwite.
Abatawe muri yombi ni Kembabazi Rachael w’imyaka 31 ufite YouTube Channel yitwa Connect with Uganda, Mayanja Muwanguzi Lawrence w’imyaka 28, ufite umurongo wa YouTube witwa UG Connect ndetse na Niyibizi Xavier w’Imyaka 27 we ufite YouTube Channel yitwa Nexo Adventure.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwabataye muri yombi mu cyumweru gishize tariki 10 Kanama 2023, rubafatiye muri Hoteli imwe yo mu Mujyi wa Kigali, mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Kimihurura.
Niyizi Xavier ari na we Munyarwanda wari kumwe n’aba bandi bo muri Uganda, yavugaga ko ayobora ba mukerarugendo, mu gihe ari we wabafashije guhura n’uwitwa Nsanzimana Elie ufite ubumuga bwo mu mutwe, bakoreshaga ikiganiro rwihishwa ubwo bafatwaga.
Uko ari batatu bakurikiranyweho icyaha cy’ivangura no gukurura amacakubiri giteganywa n’ingino y’ 163 y’Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.
Igika cya mbere cy’iyi ngingo gikubiyemo ibifitanye isano n’ibi bikekwa kuri aba bantu, kigira kiti “igikorwa kibangamira umuntu umwe cyangwa abantu benshi cyangwa gitandukanya umuntu cyangwa abantu benshi hashingiwe ku isano muzi, ubwoko, inkomoko, umuryango, inzu, ibara ry’uruhu, igitsina, akarere, ubwenegihugu, idini, ibitekerezo bya politiki, ibyiciro by’ubukungu, umuco, ururimi, imibereho muri sosiyete, ubumuga bw’umubiri cyangwa bwo mu mutwe cyangwa isura y’umubiri.”
Iyi ngingo igasoza igira iti “Umuntu uhamijwe n’urukiko gukora kimwe mu bikorwa bivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atanu (500.000 FRW) ariko atarenze miliyoni imwe (1.000.000 FRW).”
Naho ingingo ya 3 y’Itegeko rirengera Abantu Bafite Ubumuga Muri Rusange iteganya ko “Umuntu ufite ubumuga wese afite uburenganzira bungana n’ubw’abandi imbere y’amategeko, agomba kubahwa no guhabwa agaciro bikwiye ikiremwa muntu.”
Ingingo yaryo ya 27 iteganya ko “Umuntu wese ukoreye umuntu ufite ubumuga icyaha cy’ivangura cyangwa ihohoterwa iryo ari ryo ryose, ahanishwa igihano gisumba ibindi mu biteganywa n’ingingo z’Igitabo cy’amategeko ahana n’iz’amategeko yihariye ku birebana n’icyo cyaha.”
RIB ivuga kandi ko “Ibi bikorwa usibye kuba bihanwa n’amategeko bibangamiye Itegeko Nshinga mu ngingo yayo ya 16 ivuga ku kurindwa ivangura, bibangamiye kandi amasezerano mpuzamahanga y’umuryango w’Abibumbye yemejwe n’u Rwanda muri 2008.”
Nyuma y’uko RIB ifashe aba bantu batatu, bacumbikiwe kuri sitasiyo zayo za Kimihurura n’iya Remera, dosiye yabo yashyikirijwe Ubushinjacyaha ku wa Mbere tariki 14 Kanama 2023.
Imikorere y’ibyaha bakekwaho
RIB ivuga ko YouTube Channel yitwa ‘Connect with Uganda’ ya KEMBABAZI RACHEAL, yari igiye gukoresha ikiganiro uriya Nsanzimana Elie ufite ubumuga bwo mu mutwe, ku nshuro ya gatatu.
Ibiganiro bya mbere byaberaga mu Murenge wa Kibirizi mu karere ka Gisagara aho uyu musore asanzwe atuye, mu gihe icyariho gikorwa kuri iyo nshuro cyaberaga muri hoteli yo mu Mujyi wa Kigali.
RIB igira iti “Ibi bikorwa bikaba ari ibikorwa by’ivangura bishingiye ku bumuga bw’umubiri cyangwa bwo mu mutwe cyangwa isura y’umubiri. Ni ibikorwa bihanwa n’amategeko nk’uko ingingo 163 ibiteganya y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.”
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ruvuga ko ibyakozwe n’aba bantu ari ugushakira inyungu mu bumuga bw’uriya musore.
Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry yagize ati “Muri ino minsi hari ibintu bigaragara kuri social media cyane cyane kuri YouTube usanga hari abantu bitwikira umutaka w’ubuvugizi bitwaza gufasha abantu bafite ubumuga ariko bari kubakoresha mu nyungu bwite bashaka kugwiza ababareba.”
Akomeza agira ati “Kandi birazwi neza uko ugwiza abakureba kuko washyizeho amashusho y’umuntu ufite ubumuga, bikuzanira inyungu mu mafaranga. Ese abo bantu bahabwa angahe bijyanye nayo baba binjije?”
Yakomeje atanga ingero ati “Iyo usesenguye wibaza impamvu usanga Youtubes zirenga nka 14 zijya gusura umuntu nka Busyete na Nsanzimana Eliya n’abandi. Ugasanga umwe yamukozeho nka episodes zirenga 5, kandi abo bantu ugasanga bafite ababakurikira barenga nka miliyoni. Akenshi rero usanga bamwe mu bakoresha izo youtubes ikibashishikaje ari ukugwiza views batitaye uko babikora bakora, uwo babikorera ndetse n’ingaruka bishobora kugira kubo babikorera.”
Dr Murangira aboneraho guha ubutumwa abakoresha nabi imbuga nkoranyambaga mu bikorwa nk’ibi byo gushakira indonke mu bafite ubumuga, ko bakwiye kubihagarika.
Ati “RIB irihanangiriza abantu bose bakoresha social media zitandukanye nka YouTube bitwikira umutaka w’ubuvugizi, bakazikoresha nka tool of exploitation, bafatirana abantu mu ntege nke abantu bafite ubumuga, bakabakoresha ibikorwa by’itesha gaciro, ibikorwa bitabereye ikiremwamuntu, ibikorwa bigize icyaha cy’ivangura. RIB ikaba ibasaba kubihagarika.”
RADIOTV10