• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Somalia ishobora kwinjira mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba mu gihe cya vuba

radiotv10by radiotv10
20/08/2023
in AMAHANGA, IMIBEREHO, POLITIKI
0
Somalia ishobora kwinjira mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba mu gihe cya vuba

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), Peter Mathuki

Share on FacebookShare on Twitter

Nkuko byatangajwe n’umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), Peter Mathuki, Somalia imaze gutera intambwe ikomeye iyinjiza muri uyu muryango ku buryo bitarenze uyu mwaka isbobora kwakirwa nk’umunyamuryango mushya.

Ubwo yaganiraga n’abanyamakuru i Arusha muri Tanzania nyuma y’inama ya EAC, Peter Mathuki yavuze ko yizeye ko uyu mwaka uzarangira Somalia yamaze kuba umunyamuryano wa munani winjiye muri uyu muryango nyuma ya RDC na Sudani y’Epfo byaherukaga kwinjiramo.

Yavuze ko hari izindi nama za EAC ziteganyijwe kuzabera i Nairobi kandi ko kugira Somalia umunyamuryango biri mu ngingo z’ibanze zizaganirwaho.

Ati: “Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba wakoze igenzura ngo urebe niba Somalia yiteguye kwinjiramo kandi raporo yarabisuzumye neza isangizwa ibihugu byose binyamuryango. Ibiganiro ku kubyemeza bizatangira ku itariki ya 22 Kanama kugeza ku itariki ya 5 Nzeri 2023.

Somalia yasabye kwinjira muri EAC mu mwaka wa 2012 ariko ubugenzuzi bwo kureba ko yiteguye kuba umunyamuryango mushya bwatangiye muri Mutarama 2023.

Raporo y’itsinda ryashinzwe gukora ubwo bugenzuzi yemerejwe n’Abakuru b’Ibihugu bya EAC i Bujumbura muri Kamena 2023 maze iha ububasha Inama y’Abaminisitiri n’Ubunyamabanga by’uyu muryango gutangira ibiganiro na Somalia.

Dr Abdusalam Omer, wahoze ari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Somalia, ubu akaba ari intumwa idasanzwe ya Perezida wa Somalia mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba, yabwiye ikinyamakuru The East African ko amahame yo kwishyira hamwe kwa EAC azasuzumwa agahuzwa n’amategeko ya Somalia kandi ko ibyo bizaba inyungu ku gihugu cye.

Yavuze ko Somalia yiteze kuzungukira mu isoko rusange ry’Akarere mu kugabanya ibiciro by’ibicuruzwa ndetse no kurwanya iterabwoba rikunze kwibasira igihugu cye.

Yongeyeho ati: “Hari byinshi Somalia yizeye kungukira mu kuba umunyamuryango ariko kandi n’Akarere gafite byinshi kazungukira kuri Somaliya kuko ikora ku Burasirazuba bwo hagati binoroshye ubuhahirane n’u Burayi, Amerika n’ahandi hose”.

Umuryngo wa Afurika y’Iburasirazuba wavutse mu mwaka wa 1967 u Rwanda ruwinjiramo muri 2007. Ufite icyicaro i Arusha muri Tanzania ukaba ubumbiye hamwe abaturage barenga miliyoni 300 bo mu bihugu birindwi binyamuryango ari byo u Rwanda, Uganda, Tanzania, Kenya, u Burundi, RDC na Sudani y’Epfo.

RADIOTV10RWANDA

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

seventeen + 18 =

Previous Post

Couple y’umukambwe n’umukecuru yakoze ibikomeje kuvugisha benshi

Next Post

Umenya ko akazi kawe kagenze neza iyo  Umuyobozi ukomeye abikubwiye- Bruce Melodie

Related Posts

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

by radiotv10
02/06/2026
0

Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 buravuga ko ibibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa DRC, byafashe intera, kandi ko igihe kigeze ngo abarwanyi baryo...

Amakuru yaramutse i Bukavu hagati ya M23 na Wazalendo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

by radiotv10
02/06/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko ritewe impungenge n’iyoherezwa ry’ingabo nyinshi n’intwaro za rutura...

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

by radiotv10
02/06/2026
0

Nyuma yuko Urukiko rwo muri Kenya ruhagaritse by'agateganyo ishyirwaho ry'ikigo kizajya gishyirwamo abakekwaho Ebola muri Kenya, urubyiruko rwo muri iki...

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

by radiotv10
02/06/2026
0

Abo mu muryango w’Umudepite uherutse gutorwa muri Uganda watawe muri yombi n’Igisirikare kimufatiye ku rugo rwa Anita Annet Among, wahoze...

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

by radiotv10
01/06/2026
0

General Mutayomba wo mu mutwe wa FDLR, byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano yahuye AFC/M23 n’uyu mutwe ufatanya na FARDC,...

Next Post
Umenya ko akazi kawe kagenze neza iyo  Umuyobozi ukomeye abikubwiye- Bruce Melodie

Umenya ko akazi kawe kagenze neza iyo  Umuyobozi ukomeye abikubwiye- Bruce Melodie

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.