Monday, November 3, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

RIB yatangiye gukurikirana bamwe mu bayobozi b’ishyirahamwe ry’umukino ukunzwe mu Rwanda

radiotv10by radiotv10
22/08/2023
in MU RWANDA, SIPORO
0
RIB yatangiye gukurikirana bamwe mu bayobozi b’ishyirahamwe ry’umukino ukunzwe mu Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda (FERWACY), Munyankindi Benoit, yatawe muri yombi akurikiranyweho ibyaha birimo gufata icyemezo gishingiye ku itonesha, ndetse Perezida waryo, Murenzi Abdallah, we akaba akurikiranywe adafunze.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, rwataye muri yombi Umunyamabanga Mukuru wa FERWACY, Munyankindi Benoit kuri uyu wa Mbere tariki 21 Kanama 2023, rumukurikiranyeho icyaha cyo gufata icyemezo gishingiye ku itonesha, ubucuti, ikimenyane cyangwa icyenewabo.

Munyankindi Benoit ubu ufungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kimihurura, nanone kandi akurikiranyweho icyaha cyo guhimba inyandiko no kuyikoresha.

RIB ivuga kandi ko ikurikiranye Perezida wa FERWACY, Murenzi Abdallah, we ukekwaho icyaha cyo kuba ikitso kuri ibi byaha bikekwa ku Munyamabanga Mukuru w’iri Shyirahamwe, we akaba akurikiranywe adafunze.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Dr Murangira B. Thierry yabwiye RADIOTV10 ko iperereza ryatumye uyu Munyamabanga Mukuru wa FERWACY atabwa muri yombi, ryari rimaze iminsi rikorwa.

Yagize ati “Yafunzwe bishingiye ku iperereza Ubugenzacyaha bwari bumaze iminsi bumukoraho.”

Naho kuri Perezida wa FERWACY, Umuvugizi wa RIB yagize “Ikindi kandi ni uko na Murenzi Abdallah, Perezida wa FERWACY na we akurikiranywe adafunze ku cyaha cyo kuba icyitso kuri ibyo byaha byakozwe na Munyankindi Benoit, akaba yarabimenye ntagire icyo abikoraho.”

Umunyamabanga Mukuru wa FERWACY yatawe muri yombi
Perezida wa FERWACY we ari gukurikiranwa ari hanze

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

13 + 13 =

Previous Post

Ibintu bitanganje kuri Kiyovu mu mboni za Kazungu 

Next Post

Kigali: Uko byagenze ngo afatanwe ibintu bibiri bitemewe yabanje gukekwaho kimwe

Related Posts

Kurya indyo nziza ntibikwiye kubera abantu umutwaro cyangwa bibe iby’abifite gusa- Haratangwa icyifuzo

Kurya indyo nziza ntibikwiye kubera abantu umutwaro cyangwa bibe iby’abifite gusa- Haratangwa icyifuzo

by radiotv10
03/11/2025
0

Mu gihe ibiciro by'ibicuruzwa by'ibanze birimo n’ibiribwa bikomeje gutumbagira, umuryango utegamiye kuri Leta wa Foodwatch, wagaragaje ubwoko 100 bw’ibiribwa bigomba...

Kamonyi: Umukwabu wo gushaka abakora ibikorwa bigayitse wageze no bajura b’amatungo

Kamonyi: Umukwabu wo gushaka abakora ibikorwa bigayitse wageze no bajura b’amatungo

by radiotv10
03/11/2025
0

Polisi ikorera mu Karere ka Kamonyi, yafashe itsinda ry’abantu batanu barimo umugore umwe, bakekwaho ibikorwa bigayitse bihungabanya umutekano, birimo ubujura...

Menya ibigo by’amashuri n’abanyeshuri bahize abandi mu marushanwa y’imibare

Menya ibigo by’amashuri n’abanyeshuri bahize abandi mu marushanwa y’imibare

by radiotv10
02/11/2025
0

Mu irushanwa ry'imibare, hahembwe abanyeshuri, abarimu n'ibigo by'amashuri, bitwaye neza mu Gihugu hose, aho Ishuri ryabaye irya Mbere ari École...

Rwanda kicks off nationwide Digital ID registration in the Southern Province

Rwanda kicks off nationwide Digital ID registration in the Southern Province

by radiotv10
01/11/2025
0

The nationwide identity verification and photo registration exercise for Rwanda’s new digital ID system began in Huye, Gisagara and Nyanza...

Unpaid internships in Rwanda: Are young people being exploited?

Unpaid internships in Rwanda: Are young people being exploited?

by radiotv10
01/11/2025
0

There’s a growing buzz and growing worry about internships in Rwanda that pay little or nothing. For many graduates, internships...

IZIHERUKA

Umuhanzi uzwi mu ndirimbo zakanyujijeho hambere mu Rwanda yitabye Imana
IBYAMAMARE

Umuhanzi uzwi mu ndirimbo zakanyujijeho hambere mu Rwanda yitabye Imana

by radiotv10
03/11/2025
0

Kurya indyo nziza ntibikwiye kubera abantu umutwaro cyangwa bibe iby’abifite gusa- Haratangwa icyifuzo

Kurya indyo nziza ntibikwiye kubera abantu umutwaro cyangwa bibe iby’abifite gusa- Haratangwa icyifuzo

03/11/2025
Gen.Makenga Umugaba Mukuru wa AFC/M23 yabwiye abakomando 7.000 binjiye mu gisirikare icyo bagomba kwitegura

AFC/M23 yaciye amarenga y’icyo ibona cyihishe inyuma y’ubutabazi bwavugiwe mu Bufaransa

03/11/2025
Kamonyi: Umukwabu wo gushaka abakora ibikorwa bigayitse wageze no bajura b’amatungo

Kamonyi: Umukwabu wo gushaka abakora ibikorwa bigayitse wageze no bajura b’amatungo

03/11/2025
Menya ibigo by’amashuri n’abanyeshuri bahize abandi mu marushanwa y’imibare

Menya ibigo by’amashuri n’abanyeshuri bahize abandi mu marushanwa y’imibare

02/11/2025
The Weekend Reset: How disconnecting can help you start Monday stronger

The Weekend Reset: How disconnecting can help you start Monday stronger

02/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Kigali: Uko byagenze ngo afatanwe ibintu bibiri bitemewe yabanje gukekwaho kimwe

Kigali: Uko byagenze ngo afatanwe ibintu bibiri bitemewe yabanje gukekwaho kimwe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umuhanzi uzwi mu ndirimbo zakanyujijeho hambere mu Rwanda yitabye Imana

Kurya indyo nziza ntibikwiye kubera abantu umutwaro cyangwa bibe iby’abifite gusa- Haratangwa icyifuzo

AFC/M23 yaciye amarenga y’icyo ibona cyihishe inyuma y’ubutabazi bwavugiwe mu Bufaransa

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.