Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda (FERWACY), Munyankindi Benoit, yatawe muri yombi akurikiranyweho ibyaha birimo gufata icyemezo gishingiye ku itonesha, ndetse Perezida waryo, Murenzi Abdallah, we akaba akurikiranywe adafunze.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, rwataye muri yombi Umunyamabanga Mukuru wa FERWACY, Munyankindi Benoit kuri uyu wa Mbere tariki 21 Kanama 2023, rumukurikiranyeho icyaha cyo gufata icyemezo gishingiye ku itonesha, ubucuti, ikimenyane cyangwa icyenewabo.
Munyankindi Benoit ubu ufungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kimihurura, nanone kandi akurikiranyweho icyaha cyo guhimba inyandiko no kuyikoresha.
RIB ivuga kandi ko ikurikiranye Perezida wa FERWACY, Murenzi Abdallah, we ukekwaho icyaha cyo kuba ikitso kuri ibi byaha bikekwa ku Munyamabanga Mukuru w’iri Shyirahamwe, we akaba akurikiranywe adafunze.
Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Dr Murangira B. Thierry yabwiye RADIOTV10 ko iperereza ryatumye uyu Munyamabanga Mukuru wa FERWACY atabwa muri yombi, ryari rimaze iminsi rikorwa.
Yagize ati “Yafunzwe bishingiye ku iperereza Ubugenzacyaha bwari bumaze iminsi bumukoraho.”
Naho kuri Perezida wa FERWACY, Umuvugizi wa RIB yagize “Ikindi kandi ni uko na Murenzi Abdallah, Perezida wa FERWACY na we akurikiranywe adafunze ku cyaha cyo kuba icyitso kuri ibyo byaha byakozwe na Munyankindi Benoit, akaba yarabimenye ntagire icyo abikoraho.”
RADIOTV10