Thursday, January 8, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Perezida Kagame, Inshuti y’urubyiruko rwamwakiranye morali yo hejuru

radiotv10by radiotv10
23/08/2023
in MU RWANDA
0
Perezida Kagame, Inshuti y’urubyiruko rwamwakiranye morali yo hejuru
Share on FacebookShare on Twitter

Mu kwizihiza isabukuru y’imyaka icumi ya Youth Connekt Rwanda, Perezida Paul Kagame yakiranywe ibyishimo na morali byo hejuru, aho urubyiruko rwanamugararije ko impanuro adahwema kurugezaho, zibafasha muri byose no kugera kuri byinshi rukomeje kugeraho.

Ku isaha ya saa tanu na mirongo itanu (11:50’), Perezida Paul Kagame yari ageze mu cyumba kigari cya Intare Arena ahateraniye urubyiruko, rwamwakiranye amashyi menshi n’ibyishimo ku rwego rwo hejuru.

Perezida Paul Kagame yagaragarijwe amashusho y’ibyagezweho na Youth Connekt muri iyi myaka icumi, aho yanatangije iri huriro, yizeza urubyiruko ko ejo habo ari heza, ariko ko bisaba ko rukoresha impano rufite kugira ngo ruzagere ku byo rwifuza.

Muri bimwe mu biganiro byatangiwe muri iri huriro muri iyi myaka icumi ishize, muri 2012, Umukuru w’u Rwanda yashimiye uru rubyiruko kuba rwarishyize hamwe kugira ngo rugere aho rwifuza kugera, ariko rukabikora rubanje kureba aho ruva kugira ngo hazarufashe kugera aha rwifuza.

Yagize ati “Aho mujya hameze neza, ibyiza bikiri imbere, kugira ngo umuntu abigereho atangira ubu, ntabwo abikorera ageze imbere, abikorera ubu.”

Umukuru w’u Rwanda kandi muri uwo mwaka yari yavuze ko Igihugu cyifuzwa cyariho cyubakwa, gikeneye amaboko ya buri wese harimo n’ay’urubyiruko nk’amaraso mashya.

Yagize ati “Igihugu gishya cy’u Rwanda twubaka, ni ukugira ngo impano ya buri muntu ayimenye akoreshe amahirwe ahari, iyo mpano imenyekane iyo mpano ye n’iy’undi bimenyekane, byubake umuryango wacu w’u Rwanda.”

Umukuru w’u Rwanda kandi mu bihe bitandukanye, yagiye ashishikariza urubyiruko gukora cyane, ndetse mu miyoborere y’Igihugu mu nzego nkuru agenda ashyiramo urubyiruko, ubu rwanahawe Minisiteri yarwo.

Nyuma y’aya mashusho agaragagaza ibyagezweho muri iyi myaka 10 ishize, Urubyiruko rukora mu byiciro binyuranye, rwagagaje intambwe rumaze kugeraho, rushimangira ko byinshi rubikesha impanuro za Perezida Paul Kagame ndetse n’amahirwe adahwema kuruha.

Ibi birori bibaye nyuma y’Iserukiramuco ry’Umuryango Giants of Africa, ryahuriyemo urubyiriko rwaturutse mu Bihugu 16 byo ku Mugabane wa Afurika.

Benshi mu batanze ubutumwa mu birori binyuranye by’iri serukiramuco, bashimiye Perezida Paul Kagame ku ruhare rukomeye akomeje mu guteza imbere urubyiruko.

By’umwihariko umuhanzi Diamond Platnumz uri mu bataramiye uru rubyiruko, yagaragaje ibyishimo yagize byo guhura na Perezida Paul Kagame, anamushimira by’umwihariko uruhare runini agira mu gutuma urubyiruko rubasha kubyaza umusaruro impano zarwo, haba muri siporo ndetse no mu buhanzi.

Perezida Kagame yakiranywe morali yo hejuru
Perezida Kagame yashimiwe n’urubyiruko ku bw’impanuro adahwema kuruha
Minisitiri w’Urubyiruko Dr. Utumatwishima
Umukinnyi wa Basketball Nshobozwabyosenumukiza na we yagaragaje urugendo rwe rwamugejeje kugera aho ageze

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two + 3 =

Previous Post

I Kigali hagiye kugaragara utugare tuzwi mu mijyi yateye imbere

Next Post

Andi mahirwe adasanzwe yaje aherekeje kimwe mu bisubizo by’ibibazo byakunze kuzamurwa n’Abamotari

Related Posts

RPF-Inkotanyi approves a new organizational structure

RPF-Inkotanyi approves a new organizational structure

by radiotv10
08/01/2026
0

The Secretariat General of the FPR-Inkotanyi party has approved the establishment of a new advisory body composed of senior and...

FPR-Inkotanyi yemeje urwego rushya rw’Umuryango

FPR-Inkotanyi yemeje urwego rushya rw’Umuryango

by radiotv10
08/01/2026
0

Ubunyamabanga Bukuru bw’Umuryango FPR-Inkotanyi bwemeje ishyirwaho rw’Urwego rushya rw’inararibonye rushinzwe ubujyanama mu Banyamuryango. Ishyirwaho ry’uru rwego, rikubiye mu myanzuro y’Inama...

AMAKURU AGEZWEHO: Uwakekwagaho kwica urw’agashinyaguro uwarokotse Jenoside na we yarashwe arapfa

Hasobanuwe uko byagenze ngo haraswe uwakekwagaho ubwicanyi no kuba umujura ruharwa muri Kirehe

by radiotv10
08/01/2026
0

Umusore wakekwagaho ubwicanyi n’ubujura yakoreraga mu bice bitandukanye mu Karere ka Kirehe wari uherutse kwica umumotari akanamwiba moto, yishwe arashwe...

BREAKING: Urubanza rw’uwamenyekanye mu nzego z’ibanze uregwa ibirimo ishimishamubiri ry’igitsina rwashyize mu muhezo

BREAKING: Urubanza rw’uwamenyekanye mu nzego z’ibanze uregwa ibirimo ishimishamubiri ry’igitsina rwashyize mu muhezo

by radiotv10
08/01/2026
0

Iburanisha ku ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo mu rubanza ruregwamo Umuhuzabikorwa w’Ikigo Ngororamuco cya Gitagata, Sheikh Bahame Hassan wanabaye Umuyobozi w'Akarere ka...

Why Most People Struggle With Money Even When They Earn More

Why Most People Struggle With Money Even When They Earn More

by radiotv10
08/01/2026
0

For many people, earning more money feels like the ultimate solution to financial stress. A salary raise, a new job,...

IZIHERUKA

AFC/M23 yashyinguye mu cyubahiro abasivile bishwe urw’agashinyaguro n’ibitero by’indege i Masisi
AMAHANGA

AFC/M23 yashyinguye mu cyubahiro abasivile bishwe urw’agashinyaguro n’ibitero by’indege i Masisi

by radiotv10
08/01/2026
0

RPF-Inkotanyi approves a new organizational structure

RPF-Inkotanyi approves a new organizational structure

08/01/2026
FPR-Inkotanyi yemeje urwego rushya rw’Umuryango

FPR-Inkotanyi yemeje urwego rushya rw’Umuryango

08/01/2026
Umufana wa Congo wazanye uburyo bwihariye bw’imifanire akomeje gusekerwa n’amahirwe nyuma yo kurira

Umufana wa Congo wazanye uburyo bwihariye bw’imifanire akomeje gusekerwa n’amahirwe nyuma yo kurira

08/01/2026
Umunyasudanikazi uvuga Ikinyarwanda adategwa wihebeye u Rwanda yavuze ibintu bitatu arukundira

Umunyasudanikazi uvuga Ikinyarwanda adategwa wihebeye u Rwanda yavuze ibintu bitatu arukundira

08/01/2026
Hamenyekanye igikorwa cya mbere kizakorwa na nimero ya mbere ku Isi ku mbuga nkoranyambaga akigera mu Rwanda

Hamenyekanye igikorwa cya mbere kizakorwa na nimero ya mbere ku Isi ku mbuga nkoranyambaga akigera mu Rwanda

08/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Andi mahirwe adasanzwe yaje aherekeje kimwe mu bisubizo by’ibibazo byakunze kuzamurwa n’Abamotari

Andi mahirwe adasanzwe yaje aherekeje kimwe mu bisubizo by’ibibazo byakunze kuzamurwa n’Abamotari

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

AFC/M23 yashyinguye mu cyubahiro abasivile bishwe urw’agashinyaguro n’ibitero by’indege i Masisi

RPF-Inkotanyi approves a new organizational structure

FPR-Inkotanyi yemeje urwego rushya rw’Umuryango

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.