• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Bwa kane uwabaye Perezida wa America yongeye gutabwa muri yombi noneho anahabwa nimero y’imfungwa

radiotv10by radiotv10
25/08/2023
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Bwa kane uwabaye Perezida wa America yongeye gutabwa muri yombi noneho anahabwa nimero y’imfungwa
Share on FacebookShare on Twitter

Donald Trump wabaye Prezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, yafungiwe muri kasho yo muri Georgia ya Fulton County ahatwa ibibazo, hafatwa imyirondoro ye, anafatwa ibipimo by’uburebure n’ubunini aranafotorwa, nk’uko bikorwa mu magereza yo muri USA.

Trump yamaze iminota 20 ari muri Kasho, arekurwa atanze ingwate y’ibihumbi 200 USD [asaga miliyoni 260 Frw], yari yanahawe nimero y’imfungwa ya PO1135809.

Ubwo yajyanwaga muri iyi kasho, yagiye mu modoka zimucungiye umutekano mu buryo bukomeye nk’umunyacyubahiro wigeze kuba Perezida wa USA.

Donald Trump w’imyaka 77 y’amavuko, arashinjwa ibyaha 12 birimo no kuba yaratambamiye amatora y’umukuru w’igihugu yo muri 2020, muri Leta ya Georgia, bikagera ubwo binateza imvururu n’imyigaragambyo ku ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko Capitol.

We abihakana yivuye inyuma, ahubwo akavuga ko atazahwema kugaragaza ubushake bwo guhatana mu matora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe ku itariki 05 z’ukwezi k’Ugushyingo mumwaka utaha wa 2024.

Akiva muri kasho, Trump yavuze ko iyi migambi yo gushaka kumuca intege, idashobora kumukoma mu nkokora mu nteho yihaye zo kongera guhatanira kuba Perezida wa USA.

Assoumani TWAHIRWA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three + three =

Previous Post

Perezida Kagame yasobanuye impamvu urubyiruko ruri kwinjizwa mu myanya ikomeye nka Guverinoma

Next Post

Ngoma: Bahishuye ibyababayeho bikabatungura kuko bihabanye n’ibyemejwe na Guverinoma

Related Posts

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

by radiotv10
02/06/2026
0

Ikibumbano cy’umukinnyi w’umupira w'amaguru, Lionel Messi cyari mu Buhindi, cyasenywe gikurwaho nyuma yuko abaturage bagize ikikango ko gishobora kuzahanuka kuko...

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

by radiotv10
02/06/2026
0

Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 buravuga ko ibibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa DRC, byafashe intera, kandi ko igihe kigeze ngo abarwanyi baryo...

Amakuru yaramutse i Bukavu hagati ya M23 na Wazalendo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

by radiotv10
02/06/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko ritewe impungenge n’iyoherezwa ry’ingabo nyinshi n’intwaro za rutura...

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

by radiotv10
02/06/2026
0

Nyuma yuko Urukiko rwo muri Kenya ruhagaritse by'agateganyo ishyirwaho ry'ikigo kizajya gishyirwamo abakekwaho Ebola muri Kenya, urubyiruko rwo muri iki...

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

by radiotv10
02/06/2026
0

Abo mu muryango w’Umudepite uherutse gutorwa muri Uganda watawe muri yombi n’Igisirikare kimufatiye ku rugo rwa Anita Annet Among, wahoze...

Next Post
Ngoma: Bahishuye ibyababayeho bikabatungura kuko bihabanye n’ibyemejwe na Guverinoma

Ngoma: Bahishuye ibyababayeho bikabatungura kuko bihabanye n’ibyemejwe na Guverinoma

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.