Bamwe mu basirikare bo hejuru mu gisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, barimo n’ufite ipeti rya Colonel, batawe muri yombi nyuma y’impfu z’abantu 43 baguye mu myigaragambyo y’i Goma.
Ni imyigaragambyo yabaye mu cyumweru gishize, yamagana ingabo z’Umuryango w’Abibumbye ziri mu butumwa bw’amahoro muri DRC, ikagwamo abaturage benshi.
Kuri uyu wa Mbere tariki 04 Nzeri 2023, mu iperereza ry’abaguye muri ibi bikorwa, hari abasirikare bafite amapeti yo hejuru batawe muri yombi.
Mu batawe muri yombi, harimo Colonel Mike Mikombe, usanzwe ayobora Burigade y’Igisirikare gihuriweho ndetse na Komanda wa Rejime ya 19, Donat Bawili.
Minisitiri w’Intebe Wungirije akaba na Minisitiri w’Umutekano w’Imbere, Peter Kazadi, ubwo yasuraga i Goma, yagarutse ku ifungwa ry’aba basirikare.
Yagize ati “Hagendewe ku mabwiriza y’Umugaba w’Ikirenga, ndabamenyesha ko bamwe mu basirikare bagize uruhare muri ibi bikorwa bazagezwa imbere y’Ubutabera. Harimo Komanda wa Brigade Interarmées GR ndetse na Komanda wa rejime ya 19. Ubu barafunze.”
Peter Kazadi, yabwiye itangazamakuru ko aba batawe muri yombi, bakurikiranyweho kuyobora itsinda ry’abashinzwe umutekano ryiroshye mu bigaragambyaga bakarwana inkundura, ibyanaje kurangira abasaga 43 bahasize ubuzima, 56 bakayikomerekeramo.
Ni imyigaragambyo yabaye ku itariki 23 Kanama 2023, ubwo abaturage bari barangajwe imbere n’abazwi nka Wazalendo bigabizaga imihanda yo mu mujyi wa Goma, bamagana ingabo z’Umuryango wa Afrika y’Iburasirazuba ziheruka koherezwa kubungabunga umutekano mu burasirazuba bwa Congo, n’ingabo z’Umuryango w’Abibumbye ziri muri iki Gihugu.
Assoumani TWAHIRWA
RADIOTV10