Inama idasanzwe y’Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, yitabiriwe n’abarimo Perezida Paul Kagame w’u Rwanda, mu gihe Tshisekedi wa DRC yari ahagarariwe, yafatiwemo imyanzuro irimo kongerera igihe ingabo za EAC ziri muri Congo.
Iyi Nteko idaanzwe ya 22 y’abakuru b’Ibihugu bya EAC, yabereye i Nairobi muri Kenya kuri uyu wa Kabiri tariki 05 Nzeri 2023, yitabiriwe kandi na Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, unayoboye akanama k’Abakuru b’Ibihugu bya EAC, Salva Kiir Mayardif wa Sudani y’Epfo, Dr William Ruto wa Kenya.
Iyi nama kandi yarimo Perezida Madamu Samia Suluhu Hassan wa Tanzania, mu gihe Perezida Yoweri Kaguta Museveni yahagarariwe na Minisitiri w’Intebe wa mbere wungirije, Madamu Rebecca Alitwala Kadaga.
Perezida Felix Thisekesi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, na we yahagarariwe na Minisitiri w’Intebe, Michel Sama Lukonde.
Ingabo za EAC zongerewe amezi atatu
Itangazo dukesha Ubunyamabanga Bukuru bwa EAC ryasohotse mu masaha akuze yo mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri, r’imyanzuro yafatiwe muri iyi nama, rivuga ko Abakuru b’Ibihugu bibukiranyije ibyagezweho n’Ingabo za EAC zoherejwe mu butumwa mu Burasirazuba bwa DRC.
Nanone kandi Abakuru b’Ibihugu bibukiranyije ko manda y’izi ngabo izarangira tariki 08 z’uku kwezi kwa Nzeri 2023.
Banashimye kandi umusanzu wa Miliyoni 2 USD watanzwe na Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe mu gushyigikira ubutumwa bw’izi ngabo (EACRF).
Ingingo ya gatatu y’iyi myanzuro, igira iti “Abakuru b’Ibihugu bemeranyijwe kongerera igihe cya manda ya EACRF, ubundi igihe cyemeranyijwe cy’izi ngabo kikongerwaho amezi atatu uhereye tariki 09 Nzeri 2023 kugeza ku ya 08 Ukuboza 2023. Mu gihe hazaba hagitegerejwe raporo y’inama y’Abaminisitiri.”
Izi ngabo za EAC zongerewe igihe, mu gihe mu minsi micye ishize i Goma muri DRC, haherutse kuba imyigaragambyo ikarishye y’abazamaganaga, yanaguyemo abasivile barenga 43.
Nanone kandi Abakuru b’Ibihugu bya EAC bashimiye Perezida Felix Thisekedi ku muhate we mu kugarura amahoro mu burasirazuba bwa DRC, ndetse no ku bushake bwa Perezida Evariste Ndayishimiye uyoboye akanama k’Abakuru b’Ibihugu bya EAC na we ku muhate agaragaza mu gushaka umuti w’ibi bibazo.
RADIOTV10