Muri Montenegro, hari kuba irushanwa ridasanzwe ryo gushaka umuntu w’umunebwe kurusha abandi, aho abaryitabiriye, bari kuryama ntacyo bakora, ngo bagaragaze ko ubunebwe ari ibintu byabo.
Umwaka ushize, irushanwa nk’iri ryarabaye muri iki Gihugu gito cyo ku Mugabane w’u Burwayi, ryegukanywe n’uwamaze amasaha 117 aryamye, aho yabaye uwo mu gace ka Brezna.
Ubu hari gushakwa umuhigika, akarenza ayo masaha aryamye ntacyo akora, ubundi akanegukana igihembo cy’Ama-Euro 1 000.
Abari muri iri rushanwa, basabwa kuryama bigaragara ko bafite ubunebwe, ku buryo uhagurutse cyangwa akicara, aba yishe amabwiriza, agahita asezererwa mu irushanwa.
Gusa abahiganwa bemererwa iminota 10’ yo kujya kwikiranura n’umubiri, bakajya mu bwiherero, ariko iyi minota bakayihabwa nyuma y’amasaha umunani, baryamye.
Ikindi ni uko aba bahatana bemerewe gukoresha telefone na mudasobwa, ariko bakabikoresha baryamye.
Flip Knezevic w’imyaka 23 uturuka mu mujyi wa Mojkovac, witabiriye iri rushanwa, yavuze ko yizeye kuryegukana. Ati “Dufite buri kimwe twifuza. Abateguye irushanwa bariteguye neza ndabona igihe kiri kwihuta.”
Taikun NDAHIRO
RADIOTV10