Wednesday, July 30, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

“U Burundi ni ikipe ikomeye” – Nyinawumuntu Grace nyuma yo kuganya nayo

radiotv10by radiotv10
17/09/2023
in FOOTBALL, IBYAMAMARE, SIPORO
0
“U Burundi ni ikipe ikomeye” – Nyinawumuntu Grace nyuma yo kuganya nayo

Nyinawumuntu Grace agaruka ku buryo umukino wagenze

Share on FacebookShare on Twitter

Kuri uyu wa Gatandatu, Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Abagore yanganyije n’iy’u Burundi igitego 1-1, mu mukino wa kabiri wa gicuti, wabereye kuri Kigali Pelé Stadium.

Uyu mukino wa kabiri wabaye nyuma y’umunsi umwe u Burundi butsinze u Rwanda igitego 1-0, mu mukino wa mbere wa gicuti.

Bitandukanye n’umukino wa mbere, Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yari yashyizemo ikipe ye ya mbere.

U Rwanda rwatangiye neza cyane umukino ari nako rusatira ariko imipira kugera mu izamu bikaba ikibazo.

Ku munota wa munani, iyi kipe yongeye kuzamuka neza ariko Manizabayo Florence umupira awuteye umunyezamu w’u Burundi Nzeyimana Adidja awukuramo.

Iyi kipe yakomeje gukina neza mu minota 15 ya mbere ariko imipira yateraga imbere bashaka ba rutahizamu ikaba miremire ntibayishyikire.

Mu minota 20, u Burundi bwatangiye kwinjira mu mukino Bizimana Rukiya na Niyonkuru Sandrine batangira kwigaragaza.

Mu gihe iyi kipe yari yaryohewe no gusatira, u Rwanda rwazamukanye umupira neza baca mu rihumye abakinnyi b’inyuma Uwase Androscène atsinda igitego cya mbere ku munota wa 21.

U Burundi bwongeye gusatira bikomeye bushaka uko bwakwishyura igitego ariko imipira myinshi bateraga, umunyezamu Ndakimana Angeline akayikuramo.

Igice cya Mbere cyarangiye u Rwanda rwatsinze u Burundi igitego 1-0.

Ikipe y’Igihugu y’u Burundi yagarukanye imbaraga nyinshi mu gice cya kabiri ari nako ikora impinduka nyinshi ishaka igitego ariko biranga.

Ku munota wa 60, u Burundi bwahushije uburyo bw’igitego bukomeye, ku mupira kapiteni Asha Djafari yazamukanye neza agerageje gutera mu izamu, umunyezamu Ndakimana asohoka neza awukuramo.

Iyi kipe yakomeje kwiharira umupira ari nako yarushaga u Rwanda mu buryo bugaragara.

Ku munota wa 81 iyi kipe yongeye kuzamukana umupira neza cyane Suzane Zilfa yishyura igitego.

Mu minota ya nyuma y’umukino, u Rwanda rwongeye kujya hejuru mu mukino ariko kugera imbere y’izamu bikagorana byagaragaraga ko abakinnyi bari bananiwe.

Umukino warangiye amakipe yombi anganya 1-1. Muri rusange iyi mikino yari iyi kwitegura iyo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika kizabera muri Maroc umwaka utaha.

Nyuma y’umukino, Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Abagore, Nyinawumuntu Grace yavuze ko u Burundi ari ikipe ikomeye bityo byari bigoye kuyitsinda.

Ati ” u Burundi ni ikipe nziza ikomeye yakinnye Igikombe cya Afurika umwaka umwaka ushize bitweretse ko natwe duteguye ikipe neza natwe twazajya mu Gikombe cya Afurika.”

Yakomeje avuga impamvu yakoze impinduka imwe, ibintu bitamenyerewe mu mukino wa gicuti.

Ati “Yego nakoze impinduka imwe kuko umukino wa mbere benshi muri aba nta wakinnye iminota 45. Rero muri uyu nifuzaga ko bamarana igihe bakamenyerana.”

Mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika, u Rwanda ruzakina na Ghana mu mukino uteganyijwe tariki 20 Nzeri 2023 saa Cyenda kuri Kigali Pelé Stadium.

Radiotv10Rwanda

 

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five × 3 =

Previous Post

Leta y’u Burundi yanyomoje amakuru ya Coup d’état yavuzwe

Next Post

Amakuru mpamo kuri ‘Coup d’Etat’ yavugwaga muri Congo

Related Posts

Ari gusaba kugaruka- Perezida wa Rayon yatanze umucyo ku byavuzwe kuri myugariro Aimable

Ari gusaba kugaruka- Perezida wa Rayon yatanze umucyo ku byavuzwe kuri myugariro Aimable

by radiotv10
29/07/2025
0

Perezida w'ikipe ya Rayon Sports, Thadée Twagirayezu, yahamije ko Aimable Nsabimana yamwandikiye amusaba kugaruka mu kazi, ariko ko atamwerera ngo...

Umucyo ku makuru yacicikanye yavugaga ko amatora yo muri FERWAFA yahagaritswe

Umucyo ku makuru yacicikanye yavugaga ko amatora yo muri FERWAFA yahagaritswe

by radiotv10
29/07/2025
0

Minisiteri ya Siporo n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda FERWAFA, bamaganye amakuru y’Ibuhuha yavugaga ko amatora ya Komite Nyobozi y’iri Shyirahamwe...

Rutahizamu w’u Rwanda yabonye ikipe mu Gihugu cy’Abarabu

Rutahizamu w’u Rwanda yabonye ikipe mu Gihugu cy’Abarabu

by radiotv10
25/07/2025
0

Rutahizamu w’Ikipe y’Igihugu Mavubi, Nshuti Innocent, yerekanywe nk’umukinnyi mushya wa ES Zarzis yo mu Cyiciro cya Mbere muri Tunisia. Nshuti...

Haravugwa akayabo k’ashobora gutangwa kuri Kapiteni wa APR wifuzwa n’ikipe ifite izina rikomeye

Haravugwa akayabo k’ashobora gutangwa kuri Kapiteni wa APR wifuzwa n’ikipe ifite izina rikomeye

by radiotv10
24/07/2025
0

Claude Niyomugabo, myugariro w’ikipe y’Igihugu Amavubi na APR FC anabereye kapiteni, ari mu biganiro na Simba Sports Club yo muri...

Amakuru ategerejwe muri Rayon: Harerekanwa umukinnyi mushya

Amakuru ategerejwe muri Rayon: Harerekanwa umukinnyi mushya

by radiotv10
24/07/2025
0

Ikipe ya Rayon Sports ikomeje kwiyubaka yitegura igaruka rya Shampiyona ndetse no kuzahagararira u Rwanda muri CAF Confederation Cup, irerekana...

IZIHERUKA

Huye: Hafashwe abasore bakekwaho ibikorwa bigayitse bihungabanya umutekano w’abaturage
MU RWANDA

Huye: Hafashwe abasore bakekwaho ibikorwa bigayitse bihungabanya umutekano w’abaturage

by radiotv10
30/07/2025
0

Haravugwa gukaza umurego kw’imirwano hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

AFC/M23 iravugwaho gukaza imbaraga za gisirikare mu gace kamwe i Walikare

30/07/2025
Tanzania yafashe icyemezo gikumira abanyamahanga mu bucuruzi bumwe

Tanzania yafashe icyemezo gikumira abanyamahanga mu bucuruzi bumwe

30/07/2025
Menya Abajenelari 9 bari mu basirikare 1000 Perezida Kagame yemeje ko bajya mu kiruhuko

Menya Abajenelari 9 bari mu basirikare 1000 Perezida Kagame yemeje ko bajya mu kiruhuko

30/07/2025
Umwihariko w’igitaramo kigiye kuba bwa mbere Rwanda

Umwihariko w’igitaramo kigiye kuba bwa mbere Rwanda

30/07/2025
Rusizi: Igikekwa ku rupfu rw’uwari uzwiho gukunda inzoga wasanzwe mu mukingo yapfuye

Rusizi: Igikekwa ku rupfu rw’uwari uzwiho gukunda inzoga wasanzwe mu mukingo yapfuye

30/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Amakuru mpamo kuri ‘Coup d’Etat’ yavugwaga muri Congo

Amakuru mpamo kuri 'Coup d’Etat' yavugwaga muri Congo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Huye: Hafashwe abasore bakekwaho ibikorwa bigayitse bihungabanya umutekano w’abaturage

AFC/M23 iravugwaho gukaza imbaraga za gisirikare mu gace kamwe i Walikare

Tanzania yafashe icyemezo gikumira abanyamahanga mu bucuruzi bumwe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.