Bamwe mu bakozi b’Ikipe y’Ingabo z’u Rwanda APR FC, bakurikiranyweho ibyaha bifitanye isano no gukekwaho guhumanya abakinnyi b’ikipe ya Kiyovu Sports, iperereza ryagaragaje ko babahaye umutobe [Jus] urimo ikinyabutabire gica intege.
Aba bamaze iminsi bafunzwe, ni umukozi wa APR ushinzwe igura n’igurisha ry’abakinnyi, Mupenzi Eto’o, hakaba umuganga w’iyi kipe, Maj Dr Nahayo Ernest, ndetse na Maj Uwanyirimpuhwe Jean Paul usanzwe ari Team Manager wa APR.
Ifungwa ryabo riherutse kwemezwa n’Umuyobozi Mukuru wa APR FC, Lt Col Richard Karasira mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru.
Icyo gihe Lt Col Richard Karasira yagize ati “Barafunzwe kandi ibyo bazira biri mu byo Perezida wa Repubulika yavuze birimo amarozi, iby’ibyo kurya byo ntabyo nzi nta perereza nabikozeho.”
Ikinyamakuru The Chronicles gikora inkuru zicukumbuye, cyatangaje ko Laboratwari y’Igihugu y’Ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n’ubuhanga RFI (RFI/ Rwanda Forensic Institute), yemeje ko aba bakozi ba APR bahaye abakinnyi ba Kiyovu Sports umutobe uhumanye.
Iki kinyamakuru kivuga ko “Iperereza ry’ibimenyetso bya gihanga ryemeje ko abo muri APR bahaye abakinnyi ba Kiyovu Sports umutobe wa Mango urimo Promethazine kugira ngo ubace intege ntibabashe gukina.”
Iki kinyamakuru kivuga ko bimwe mu bigaragazwa n’umuntu wanyoye iki kinyabutabire, harimo “gucika intege kw’amaboko n’amaguru. Ni ibyagaragajwe na Rwanda Forensic Laboratory.”
Ibi byaha biregwa abakozi ba APR FC, bakekwaho kubikora ubwo iyi kipe y’Ingabo z’u Rwanda yahuraga na Kiyovu Sports mu mukino wo kwishyura w’Igikombe cy’Amahoro, wanarangiye iyi kipe y’Ingabo z’u Rwanda itsinze 2-1 Kiyovu Sports.
RADIOTV10