Tuesday, July 1, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Icyo basaba umuyobozi mu rwego rw’umutekano wakoreye umuturage ibyo banenga

radiotv10by radiotv10
27/09/2023
in MU RWANDA
0
Icyo basaba umuyobozi mu rwego rw’umutekano wakoreye umuturage ibyo banenga
Share on FacebookShare on Twitter

Umuyobozi w’Urwego rwunganiza inzego z’ibanze mu by’umutekano (DASSO) mu Murenge wa Nyange mu Karere ka Ngororero, aranengwa n’abaturage gukubitira mugenzi wabo mu ruhame, bakamusaba kuza kubasaba imbabazi.

Nsanzimana Jean Damascène usanzwe ari umuyobozi wa DASSO ku rwego rw’Umurenge wa Nyange, avugwaho gukubita umuturage witwa Mutemberezi Jean wo mu Mudugudu wa Nyange mu Kagari ka Nsibo mu Murenge wa Nyange.

Intandaro y’uku gushyamirana hagati y’umuturage n’Umu-DASSO, kwavutse ubwo uyu muyobozi w’uru rwego rucunga umutekano yajyaga gufata umuturage wari kumwe n’uvuga ko yahohotewe.

Uyu wahohotewe avuga ko yabajije uyu Mu-DASSO icyo aje gufatira umuturage mugenzi we, akamubwira bamumuregeye ko asesagura umutungo w’iwabo kuko yaguze Televiziyo batabyumvikanyeho.

Mutemberezi Jean wasaga nk’uvuganira mugenzi we, avuga ko yabwiye umuyobozi wa DASSO ko ibyo bitagize impamvu zatuma afatwa, undi agahita amufata mu mashati.

Ati “Navuze ko nta muntu bafunga bamuziza ko yagurishije ibye akagura Televiziyo, DASSO yahise amfata angusha hasi maze mbyutse ankubita urushyi mu musaya dore uko hameze.”

Abaturage bo muri aka gace, bavuga ko uyu muyobozi wa DASSO ku rwego rw’Umurenge yakubitiye mugenzi we mu ruhame bareba, kandi ko babinenze, kuko nta muturage ukiyobozwa inkoni.

Uwitwa Uwamungu Philbert avuga ko iyi myitwarire ya DASSO idakwiye kurangirira aha, ahubwo ko akwiye kubasaba imbabazi. Ati “Ntabwo twifuza ko ahanwa, azaze asabe abaturage imbabazi mu ruhame.”

Nsanzimana Jean Damascène unengwa n’abaturage, kubera ibyo avugwaho gukorera mugenzi wabo, yabihakanye yivuye inyuma, avuga ko atakora igikorwa nk’icyo, kuko asanzwe ari intore yatojwe.

Avuga ko uyu muturage niba yarahohotewe akwiye kwiyambaza inzego z’ubutabera. Ati “Azatange ikirego, icyaha nikimpama nzahanwe hakurikijwe amategeko.”

Ubuyobozi bw’inzego z’Ibanze buvuga ko butari bwamenye iby’iri hohoterwa rivugwa ko ryakozwe n’Umu-DASSO, ariko ko bagiye kubikurikirana.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

17 + 10 =

Previous Post

Amakuru mashya yerecyeye umwe mu mihanda ikoreshwa cyane mu Rwanda utari nyabagendwa

Next Post

Uwatunzwe agatoki ku rupfu rw’umuhanzi wapfuye urwateye urujijo bwa mbere yabivuzeho

Related Posts

Bahawe ‘Saza Neza’ bibaha icyizere cyo kuramba bayamburwa batazi ikibiteye none bagiye gusaza nabi

Bahawe ‘Saza Neza’ bibaha icyizere cyo kuramba bayamburwa batazi ikibiteye none bagiye gusaza nabi

by radiotv10
01/07/2025
0

Bamwe mu bageze mu izabukuru bo mu Murenge wa Gikundamvura mu Karere ka Rusizi, bavuga ko amafaranga bari batangiye guhabwa...

Hazafatwa imboni z’amaso, intoki zose,…: Ibindi ku irangamuntu-Koranabuhanga igiye gutangira gutangwa mu Rwanda

Eye scans, fingerprints to be collected,…: New digital ID to be rolled out in Rwanda

by radiotv10
01/07/2025
2

The National Identification Agency (NIDA) in Rwanda has announced plans to launch a new digital national ID that will include...

Rwamagana: Babona hari icyakorwa ngo abana babo badakomeza kuva mu ishuri bakiri bato

Rwamagana: Babona hari icyakorwa ngo abana babo badakomeza kuva mu ishuri bakiri bato

by radiotv10
01/07/2025
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Gehengeri mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko urugendo rurerure abana babo bari munsi y’imyaka...

Ikirego kiregwamo umunyapolitiki Ingabire Victoire cyamaze kugezwa mu Rukiko

Ikirego kiregwamo umunyapolitiki Ingabire Victoire cyamaze kugezwa mu Rukiko

by radiotv10
01/07/2025
0

Dosiye ikubiyemo ikirego kiregwamo Ingabire Victoire Umuhoza uregwa ibyaha birimo guhungabanya Umudendezo w’Igihugu, yamaze kugezwa mu Rukiko kugira ngo ruzamuburanishe...

Umusore warohamye mu cyuzi nyuma y’impanuka y’ubwato bwari bufite ikibazo yabonetse yapfuye

Umusore warohamye mu cyuzi nyuma y’impanuka y’ubwato bwari bufite ikibazo yabonetse yapfuye

by radiotv10
30/06/2025
0

Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe Umutekano wo mu Mazi, ryabonye umurambo w’umusore w’imyaka 19 warohamye mu cyuzi cya Rugeramigozi...

IZIHERUKA

AFC/M23 irashinja Ubutegetsi bwa Congo gukora igikorwa cy’ubugome ndengakamere nyuma y’amasezerano y’amahoro
AMAHANGA

AFC/M23 irashinja Ubutegetsi bwa Congo gukora igikorwa cy’ubugome ndengakamere nyuma y’amasezerano y’amahoro

by radiotv10
01/07/2025
0

Bahawe ‘Saza Neza’ bibaha icyizere cyo kuramba bayamburwa batazi ikibiteye none bagiye gusaza nabi

Bahawe ‘Saza Neza’ bibaha icyizere cyo kuramba bayamburwa batazi ikibiteye none bagiye gusaza nabi

01/07/2025
Hazafatwa imboni z’amaso, intoki zose,…: Ibindi ku irangamuntu-Koranabuhanga igiye gutangira gutangwa mu Rwanda

Eye scans, fingerprints to be collected,…: New digital ID to be rolled out in Rwanda

01/07/2025
Rwamagana: Babona hari icyakorwa ngo abana babo badakomeza kuva mu ishuri bakiri bato

Rwamagana: Babona hari icyakorwa ngo abana babo badakomeza kuva mu ishuri bakiri bato

01/07/2025
Ikirego kiregwamo umunyapolitiki Ingabire Victoire cyamaze kugezwa mu Rukiko

Ikirego kiregwamo umunyapolitiki Ingabire Victoire cyamaze kugezwa mu Rukiko

01/07/2025
Mu mvugo yumvikanamo icyizere Tshisekedi yagize icyo avuga ku masezerano ya Congo n’u Rwanda

Mu mvugo yumvikanamo icyizere Tshisekedi yagize icyo avuga ku masezerano ya Congo n’u Rwanda

30/06/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Uwatunzwe agatoki ku rupfu rw’umuhanzi wapfuye urwateye urujijo bwa mbere yabivuzeho

Uwatunzwe agatoki ku rupfu rw’umuhanzi wapfuye urwateye urujijo bwa mbere yabivuzeho

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

AFC/M23 irashinja Ubutegetsi bwa Congo gukora igikorwa cy’ubugome ndengakamere nyuma y’amasezerano y’amahoro

Bahawe ‘Saza Neza’ bibaha icyizere cyo kuramba bayamburwa batazi ikibiteye none bagiye gusaza nabi

Eye scans, fingerprints to be collected,…: New digital ID to be rolled out in Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.