Thursday, April 9, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Rwamagana: Haribazwa uzabazwa igihombo cy’impanuka yabaye mu isoko ry’Akarere igasigira abacuruzi agahinda

radiotv10by radiotv10
06/10/2023
in MU RWANDA
0
Rwamagana: Haribazwa uzabazwa igihombo cy’impanuka yabaye mu isoko ry’Akarere igasigira abacuruzi agahinda
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma y’uko igice kimwe cy’isoko ry’agateganyo ry’Akarere ka Rwamagana, gifashwe n’inkongi y’umuriro, abafite ibyabo byahiriyemo bari mu ihurizo bibaza uzabishyura kuko batari bafite ubwishingizi.

Mu mpera z’icyumweru gishize ni bwo humvikanye inkuru yo gushya ku igice kimwe cy’isoko ry’agateganyo ry’Akarere ka Rwamagana.

Abacururiza muri iri soko bavuga ko kuba bakorera mu isoko ry’agateganyo kandi bakisuganya batari biteze ko bahura n’iyi mpanuka ku buryo bari guhita batekereza gushyira ibicuruzwa byabo mu bwishingizi.

Biziyaremye Ernest wakoraga ibikoresho byo mu rugo nk’amaradiyo, televiziyo, na amaterefoni, avuga ko iyi nkongi yibasiye igice bakoreragamo yabatunguye.

Ati “Ariko mu by’ukuri nta kintu twigeze turokoramo hano byose byarahiye. Ba nyiri bintu bari kubitubaza tukabereka ko byahiriyemo hano nta kindi kintu barenzaho.”

Akomeza agira ati “Iri soko twari turirimo by’agateganyo. Ntabwo twumvaga ngo twicaye mu kazi nyakuri kuko twumvaga ko tuza tukazamuka ruguru (Ahahoze isoko bakuwemo).”

Uyu muturage avuga ko ubuyobozi bw’Akarere bukwiye kugoboka abafite ibyabo byahiriyemo, bakabona ubushobozi bwo gusubira mu mirimo yabo.

Kugeza ubu ntacyo ubuyobozi bw’Akarere buratangaza ku kizafashwa aba bacuruzi bafite ibyabo byahiriye muri iri soko.

Mujyambere Louis de Montfort uyobora urwego rw’Abikorera mu Karere ka Rwamagana, avuga ko abacuruzi bakwiye kujya bitabira gushyira mu bwishingizi ibicuruzwa byabo.

Iyi nkongi y’umuriro yibasiye iri soko ry’agateganyo rya Rwamagana, ibaye nyuma y’uko ahahoze isoko hari kubakwa isoko rigezweho, aho abarikoreragamo bose bimuriwe muri iri riri iruhande rw’agakiriro.

INKURU MU MASHUSHO

Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

20 − 16 =

Previous Post

Imibare ihanitse y’uburyo indwara iri mu zica cyane ihagaze mu Rwanda n’impamvu hari Intara yatumbagiyemo

Next Post

DRCongo: Amakuru arambuye ku bugome ndengakamere bwongeye gukorerwa Abatutsi n’abandi babyihishe inyuma batakekwaga

Related Posts

AMAKURU MASHYA: Perezida Kagame yazamuye mu ntera Abapolisi barimo abahawe irya CP

AMAKURU MASHYA: Perezida Kagame yazamuye mu ntera Abapolisi barimo abahawe irya CP

by radiotv10
09/04/2026
0

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yazamuye mu ntera abofisiye muri Polisi y’u Rwanda, barimo batanu bahawe ipeti rya Commissioner of...

Icyo basaba  nyuma yuko ishuri baturiye rikomeje kubateza umwanda ukabije

Icyo basaba nyuma yuko ishuri baturiye rikomeje kubateza umwanda ukabije

by radiotv10
09/04/2026
0

Abaturage bo mu Murenge wa Kigabiro mu Karere ka Rwamagana, baturanye n’ishuri ry'Urwunge rw'Amashuri (GS) Sovu, bavuga ko babangamiwe n’umwanda...

U Rwanda na Chad bateye intambwe nshya mu mibanire n’imikoranire

U Rwanda na Chad bateye intambwe nshya mu mibanire n’imikoranire

by radiotv10
09/04/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda n’iya Chad zashyize umukono ku masezerano ashyiraho Komisiyo Ihuriweho ishinzwe imikoranire hagati y’Ibihugu byombi, yitezweho gutuma haterwa...

Ibyaranze 09/04/1994: Abatutsi biciwe kuri Paruwasi i Gikondo n’ahandi henshi, Abafaransa batererana abicwaga,…

Ibyaranze 09/04/1994: Abatutsi biciwe kuri Paruwasi i Gikondo n’ahandi henshi, Abafaransa batererana abicwaga,…

by radiotv10
09/04/2026
0

Tariki ya 9 Mata 1994, nibwo icyo Abafaransa bise «Operation Turquoise» yatangiye mu Rwanda kugera 12 Mata. Igisobanuro cy’iyo operasiyo...

Bwa mbere America yari yarinangiye gukoresha inyito yemewe ya Jenoside yakorewe Abatutsi yayikoresheje

Bwa mbere America yari yarinangiye gukoresha inyito yemewe ya Jenoside yakorewe Abatutsi yayikoresheje

by radiotv10
08/04/2026
0

Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za America yari yarinangiye gukoresha inyito yemewe ya ‘Jenoside yakorewe Abatutsi’, yashyize ikoresha iyi mvugo...

IZIHERUKA

Umuhanzi wakanyujijeho mu Rwanda Neg G yasuwe n’uwo bivugwa ko nawe ari umuhanzi apfira iwe
IBYAMAMARE

Umuhanzi wakanyujijeho mu Rwanda Neg G yasuwe n’uwo bivugwa ko nawe ari umuhanzi apfira iwe

by radiotv10
09/04/2026
0

Mayor wa New York yizihije iminsi 100 ku buyobozi akora urugendo n’amaguru agenda asuhuzanya n’abaturage

Mayor wa New York yizihije iminsi 100 ku buyobozi akora urugendo n’amaguru agenda asuhuzanya n’abaturage

09/04/2026
Ibyamenyekanye ku cyaha cyo kwangiza ikintu cy’undi kiri mu bishinjwa umunyamakuru DC Clément wafunzwe

Hatangajwe ibyagaragajwe n’iperereza ry’ibanze ku munyamakuru DC Clement

09/04/2026
AMAKURU MASHYA: Perezida Kagame yazamuye mu ntera Abapolisi barimo abahawe irya CP

AMAKURU MASHYA: Perezida Kagame yazamuye mu ntera Abapolisi barimo abahawe irya CP

09/04/2026
Icyo basaba  nyuma yuko ishuri baturiye rikomeje kubateza umwanda ukabije

Icyo basaba nyuma yuko ishuri baturiye rikomeje kubateza umwanda ukabije

09/04/2026
U Rwanda na Chad bateye intambwe nshya mu mibanire n’imikoranire

U Rwanda na Chad bateye intambwe nshya mu mibanire n’imikoranire

09/04/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
DRCongo: Amakuru arambuye ku bugome ndengakamere bwongeye gukorerwa Abatutsi n’abandi babyihishe inyuma batakekwaga

DRCongo: Amakuru arambuye ku bugome ndengakamere bwongeye gukorerwa Abatutsi n’abandi babyihishe inyuma batakekwaga

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umuhanzi wakanyujijeho mu Rwanda Neg G yasuwe n’uwo bivugwa ko nawe ari umuhanzi apfira iwe

Mayor wa New York yizihije iminsi 100 ku buyobozi akora urugendo n’amaguru agenda asuhuzanya n’abaturage

Hatangajwe ibyagaragajwe n’iperereza ry’ibanze ku munyamakuru DC Clement

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.