Umukozi w’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Igorora (RCS) wagaragaye mu mashusho bivugwa ko yakubitiye urushyi mu muhanda rwagati umukarani wari utwaye imizigo, ubu akaba yaratawe muri yombi, hatangajwe andi makuru kuri we, arimo amazina ye n’ipeti rye muri RCS.
Ni SP (Superintendent of Prison) Dalanoe Nyagatare watawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, hirya y’ejo hashize tariki 10 Ukwakira 2023.
Uyu mucungagereza yatawe muri yombi, nyuma y’uko ku mbuga nkoranyambaga hagaragaye amashusho ye atambuka yifashe mu mifuka, bivugwa ko yari amaze gukubita urushyi umukarani wari urimo acunga ingorofani atwaye amakaziye.
Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr Murangira B. Thierry, avuga ko iki cyaha cyo gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake gikekwa kuri SP Dalanoe Nyagatare, cyabereye mu Murenge wa Kanombe mu Karere ka Kicukiro.
Dr Murangira B. Thierry avuga ko ukekwaho gukora iki cyaha, avuga ko umugabo yakubise yari yamwimye inzira, nyamara mu muhanda hari harimo imodoka nyinshi.
SP Dalanoe Nyagatare, nyuma yo gutabwa muri yombi, ubu afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Remera mu Mujyi wa Kigali mu gihe hakiri gukorwa iperereza kugira ngo dosiye y’ikirego cye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.
Dr Murangira yaboneyeho kugira inama abantu kwitonda, bakirinda guhohotera bagenzi babo, bitwaje abo bari bo cyangwa inzego bakorera.
Hagendewe ku biteganywa n’ingingo y’ 121 y’Itegeko Riteganya Ibyaha n’ibihano muri rusange, SP Dalanoe Nyagatare aramutse ahamijwe icyaha, yahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu n’ihazabu itari munsi ya 500 000 Frw ariko itarenze 1 000 000 Frw.
RADIOTV10