Sunday, June 15, 2025
RADIOTV10
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

I Kigali hagaragaye ikimenyetso gishimangira umubano mwiza w’u Rwanda n’amahanga

radiotv10by radiotv10
16/10/2023
in MU RWANDA, POLITIKI
0
I Kigali hagaragaye ikimenyetso gishimangira umubano mwiza w’u Rwanda n’amahanga
Share on FacebookShare on Twitter

I Kigali mu Rwanda hazamuwe ibendera rya Guinée Conakry ahagiye gukorera Ambasade y’iki Gihugu mu Rwanda, mu rwego rwo gukomeza gutsimbataza umubano w’Ibihugu byombi.

Izamurwa ry’iri bendera rya Guinée Conakry ryagaragajwe na Nfaly Sylla usanzwe ari Umuyobozi Mukuru ushinzwe Imirimo mu Biro bya Minisitiri w’Intebe, akaba ari na Minisitiri ushinzwe Itumanaho.

Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X, Nfaly Sylla yavuze ko Igihugu cye cyishimiye kuba cyazamuye ibendera ryacyo mu Rwanda aho ambasade yacyo mu Rwanda igiye kujya ikorera.

Yagize ati “Umubano wa Conakry-Kigali ukomeje gutera imbere. Harakabaho imikoranire ya Guinée n’u Rwanda Rwanda.”

Agaruka ku gikorwa cyo kuzamura ibendera rya Guinea mu Rwanda, Nfaly Sylla yagize ati “Izamurwa ry’ibendera rya Guinée kuri Ambasade yacu nshya i Kigali, mu rwego rwo gutsimbataza ubucuti hagati y’Ibihugu byacu.”

Montée des couleurs de la Guinée dans notre nouvelle ambassade à Kigali ! 🇬🇳🎉 Pour une amitié renforcée entre nos nations. Merci Monsieur l'ambassadeur pour l'acceuil chaleureux #Diplomatie #CoopérationBilatérale #GuinéeAuRwanda" pic.twitter.com/eKLdKBpaJ7

— Nfaly Sylla (@nfalyfsylla) October 15, 2023

Iyi Ambasade ya Guinée Conakry mu Rwanda ifunguwe nyuma y’amezi atandatu Perezida Paul Kagame agiriye uruzinduko muri ki Gihugu, yagiyeyo muri Mata uyu mwaka wa 2023, ubwo yasuraga Ibihugu binyuranye byo mu burengerazuba bwa Afurika birimo na Guinée Conakry.

Perezida Paul Kagame wageze muri Guinée Conakry tariki 17 Mata 2023, yakiriwe na mugenzi we w’iki Gihugu Colonel Mamadi Doumbouya banagiranye ibiganiro byo guteza imbere umubano w’Ibihugu byombi.

Nfaly Sylla yishimiye kuba Igihugu cye ubu gifite ikirango mu Rwanda
Ambasade ya Guinea mu Rwanda yafunguwe

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 × one =

Previous Post

Volleyball: Amakipe y’u Rwanda yigaragaje mu irushanwa ryitiriwe Umuperezida uzwi muri Afurika (AMAFOTO)

Next Post

Hari icyo Igihugu cy’igihangange kiri gukora ku by’intambara yongeye guhagurutsa Isi

Related Posts

RIB yafunze Animateri wiyemerera ko yakubise inshyi mu matwi umunyeshuri bikamuviramo kuvamo amaraso

Umugabo arakekwaho kwica umugore bari bamaranye igihe gito amuziza ukuri yari amubwije

by radiotv10
14/06/2025
0

Umugabo wo mu Murenge wa Masaka mu Karere ka Kicukiro akurikiranyweho kwica ateraguye ibyuma umugore bari bamaranye amezi abiri babana,...

Amakuru mashya: Umunyamakuru ‘Fatakumavuta’ yahamijwe ibyaha aranakatirwa

Amakuru mashya: Umunyamakuru ‘Fatakumavuta’ yahamijwe ibyaha aranakatirwa

by radiotv10
13/06/2025
0

Umunyamakuru Sengabo Jean Bosco wamenyekanye nka Fatakumavuta, yahamijwe ibyaha akurikiranyweho bishingiye ku byo yatangazaga ku byamamare birimo gutangaza amakuru y’ibihuha,...

Perezida wa Njyanama y’Akarere ka Muhanga yavuze ku guhagarika izi nshingano n’icyabimuteye

Uruganda rwakoragamo umukozi wapfiriye mu kazi rwagize icyo rwizeza ubuyobozi

by radiotv10
13/06/2025
0

Ubuyobozi bw’uruganda ‘Basile Industries ltd’ ruherereye mu Karere ka Muhanga, rwakoragamo umukozi wishwe n’imashini yakoreshaga, rwizeje ubuyobozi bw’inzego z’ibanze ko...

Kazungu wifuza gusubira muri Sosiyete nyarwanda yahishuye icyamushoye mu bwicanyi

Kazungu wifuza gusubira muri Sosiyete nyarwanda yahishuye icyamushoye mu bwicanyi

by radiotv10
13/06/2025
0

Mu rubanza rw’ubujurire, Kazungu Denis wiyemereye kwica abantu barenga 10 babonetse bashyinguye iwe, yatakambiye Urukiko ngo rumugabanyirize igihano cya burundu...

Bwa mbere ingengo y’imari y’u Rwanda yageze muri Miliyari 7.000Frw: Menya iby’ingenzi azashyirwamo

Bwa mbere ingengo y’imari y’u Rwanda yageze muri Miliyari 7.000Frw: Menya iby’ingenzi azashyirwamo

by radiotv10
13/06/2025
0

Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yemeje ishingiro ry’Umushinga w’Ingengo y’Imari y’umwaka wa 2025-2026 wa miliyari 7 032 Frw, ugaragaza ubwiyongere...

IZIHERUKA

RIB yafunze Animateri wiyemerera ko yakubise inshyi mu matwi umunyeshuri bikamuviramo kuvamo amaraso
MU RWANDA

Umugabo arakekwaho kwica umugore bari bamaranye igihe gito amuziza ukuri yari amubwije

by radiotv10
14/06/2025
0

Korali yatumiye mu gitaramo cyayo iyo muri rindi Torero rikayangira yatanze ubutumwa

Korali yatumiye mu gitaramo cyayo iyo muri rindi Torero rikayangira yatanze ubutumwa

14/06/2025
Trump yabaye nk’ukina ku mubyimba Iran ku bitero rurangiza byayishegeshe bikanahitana abasirikare bakuru bayo

Trump yabaye nk’ukina ku mubyimba Iran ku bitero rurangiza byayishegeshe bikanahitana abasirikare bakuru bayo

14/06/2025
Perezida wa Afurika y’Epfo yakirijwe amarira ubwo yasuraga abaturahe bagize ibyago

Perezida wa Afurika y’Epfo yakirijwe amarira ubwo yasuraga abaturahe bagize ibyago

14/06/2025
Umuntu umwe rukumbi warokotse impanuka havuzwe ibyo yabwiye ababyeyi be akirokoka

Umuntu umwe rukumbi warokotse impanuka havuzwe ibyo yabwiye ababyeyi be akirokoka

13/06/2025
Amakuru mashya: Umunyamakuru ‘Fatakumavuta’ yahamijwe ibyaha aranakatirwa

Amakuru mashya: Umunyamakuru ‘Fatakumavuta’ yahamijwe ibyaha aranakatirwa

13/06/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Hari icyo Igihugu cy’igihangange kiri gukora ku by’intambara yongeye guhagurutsa Isi

Hari icyo Igihugu cy’igihangange kiri gukora ku by’intambara yongeye guhagurutsa Isi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Latest News

Umugabo arakekwaho kwica umugore bari bamaranye igihe gito amuziza ukuri yari amubwije

Korali yatumiye mu gitaramo cyayo iyo muri rindi Torero rikayangira yatanze ubutumwa

Trump yabaye nk’ukina ku mubyimba Iran ku bitero rurangiza byayishegeshe bikanahitana abasirikare bakuru bayo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Copyright © 2024 RadioTv10.