Umuraperi wumuny-Mexique Dan Sur akomeje kuvugwa cyane nyuma yuko yitejeho imisatsi ya zahabu. Ni nyuma y’uko yagaragaye ku rubuga rwa Tiktok abwira abakunzi be ko yaje mu isura nshya kandi ngo urukundo rwa rwabo nirwo rwamuteye guhanga udushya turimo no gushyiraho iyi misatsi.
Ibyamamare bimenyereweho udushya nk’utu hari abo usanga barahinduje amenyo yayo cyangwa ibindi bice by’umubiri bagashyiraho akantu k’agaciro. Gusa ni ubwa mbere humvikanye umuntu uhindura umusatsi we yari asanganywe wose akawuzuza iminyururu ya zahabu, ubu noneho yahise asohora amashusho y’indirimbo ye nshya mu gihe abaganga cyane abita ku ndwara z’uruhu nabo batangiye ubushakashatsi ngo harebwe niba ibyo nta ngaruka mbi byagira ku mubiri cyane urubyiruko rutari ruke rumukurikira rwatangiye kuvuga ko rwanezezwa no kumera nkawe .
Umutwe n’akanwa ka Dan Sur kuzuye ibyuma
Uyu muraperi w’imyaka 23 y’amavuko bikekwa ko byamutwaye akayabo ka mamiliyoni y’amadorali ya Amerika (1,000,000 USD) ariko na none ngo ni ibintu byafashe amezi atari macye abagwa kuko byahereye muri Mata uyu mwaka ariko igiciro cy’izo serivise zo ntikiramenyekana.
Aganira n’ikinyamakuru “NME” yagize ati
“Mu by’ukuri icyo nashakaga ni ugukora ibintu bitandukanye kuko mbona buri wese ahindura ibara ryumusatsi we. Nizere ko nta muntu ugiye gutangira kunyigana ”
N’ubwo hataramenyekana niba koko ibyo avuga yarabikoze, abahanga mu bijyanye no kubaga bavuga ko ibi bishobora kugira ingaruka mbi ku wabikoze n’ubwo bitamenyerewe henshi. Avuga ko byonyine kuba ibintu bikoze mu cyuma byakora ku ruhu bikagera no ku igufwa ritwikiriye ubwonko atari byiza kuko uburemere bwabyo bwatera gukomereka.
Mu gihe rero ku bwonko haba hari igice cyakomeretse bishobora no kuviramo urupfu uwabikoze nk’uko ikinyamakaru gikora inkuru z’ubuzima cya “YAHOO LIFE” cyabivuze.
Miliyoni imwe y’amadolari ya Amerika bivugwa ko yatikiriye ku mutwe wa Dan Sur
Ntabwo ari we wa mbere ukoze ibisa nk’ibi kuko muri uyu mwaka wa 2021 na bwo umuraperi w’Umunya merika Lil Uzi Vert yatoboje agahanga ke ashyirishamo ibuye rya Diamond bimuhagarara agera muri miliyari 24 z’amafaranga y’u Rwanda.
Ntiharamenyekana niba koko uyu musore iminyururu yasimbuje imisatsi ye ari iya Zahabu ijana ku ijana, gusa hari abavuze ko n’ubwo byaba ari byo biba bidakwiye ko umuntu agera ho ashaka guhinduka 100% ahubwo ko ayo mafaranga yayifashisha mu bindi hakaba n’abavuga ko ntacyo bitwaye mu gihe cyose ayo ashora ari aye agomba kuyakorehsa ibyo ashaka kandi akabikorera ku mubiri we bwite yigengaho.
Yashyizwe mu Kinyarwanda na Denise Mbabazi Mpambara/RadioTV10