Friday, April 10, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Bwa mbere u Budage bwasabye Tanzania imbabazi kubera amarorerwa amaze imyaka 100 abaye

radiotv10by radiotv10
02/11/2023
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Bwa mbere u Budage bwasabye Tanzania imbabazi kubera amarorerwa amaze imyaka 100 abaye
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida w’u Budage, Frank-Walter Steinmeier yasabye imbabazi Abanya-Tanzania bagizweho ingaruka n’amarorerwa yabaye muri iki Gihugu, mu gihe u Budage bwakolonizaga iki Gihugu, agahitana abarenga ibihumbi 300.

Mu myaka y’ 1900 ubwo u Budage bwakolonizaga Tanzania, ingabo z’Abadage zahitanye ubuzima bw’abantu bagera ku bihumbi 300, ubwo mu ntangiriro ya za 1900, inyeshyamba za Maji Maji zarwana intambara yo kwigobotora ingoyi y’ubukoloni bw’Abadage.

Iyi ntambara y’impinduramatwara y’izi nyeshyamba iri mu zambere zamenekeyem amaraso menshi mu ntambara zo kurwanya abakoloni muri Afurika.

Mu ijambo yagejeje ku Banya-Tanzaniya, ubwo yari yasuye inzu ndangamurage iri ahitwa Songea, hamwe mu habereye imyigaragambyo yo kurwanya abakoroni, Prezida w’u Budage Frank-Walter Steinmeier wagiriye uruzinduko muri Tanzania, yavuze ko atewe isoni n’ibyaye, anasaba imbabazi z’ibyo abamubanjirije bakoze.

Yagize ati “Aka kanya nunamiye inzerakarengane zaburiye ubuzima ku butegetsi bwa gikoloni bw’u Budage. Kandi nka Perezida w’u Budage, ndifuza kubasaba imbabazi ku byo Abadage bakoreye ababyeyi banyu.”

Frank-Walter Steinmeier kandi yasezeranyije Abanya-Tanzania ko agiye gusangiza Abadage ibyo Igihugu cyabo cyakoze muri Tanzania, kugira ngo bamenye amateka mabi cyakoreye Abanya-Tanzania.

Muri uru ruzinduko rw’iminsi itatu Perezida w’u Budage ari kugirira muri Tanzania, yahuye n’abakomoka kuri umwe mu bari abayobozi b’inyeshyamba za Maji Maji, Chief Songea Mbano, nawe wiciwe muri iyo ntambara y’impinduramatwara yo mu 1906.

Shemsa UWIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 − 1 =

Previous Post

Korali iri mu zikunzwe mu Rwanda havuzwe uburyo butangaje yavutsemo

Next Post

Perezida Kagame yirukanye uwari ukuriye ubukungu muri Minisiteri y’Imari kubera imyitwarire idahwitse

Related Posts

Ibihugu byo muri Afurika bikomeje gufata ingamba zo guhangana n’ibura rya Lisansi

Ibihugu byo muri Afurika bikomeje gufata ingamba zo guhangana n’ibura rya Lisansi

by radiotv10
10/04/2026
0

Ibihugu byinshi byo ku Mugabane wa Afurika bikomeje gutangaza ingamba zitandukanye zo guhangana n’ikibazo cy'ibura ry'ibikomoka kuri Peteroli n’izamuka ry’ibiciro...

Mayor wa New York yizihije iminsi 100 ku buyobozi akora urugendo n’amaguru agenda asuhuzanya n’abaturage

Mayor wa New York yizihije iminsi 100 ku buyobozi akora urugendo n’amaguru agenda asuhuzanya n’abaturage

by radiotv10
09/04/2026
0

Umuyobozi w’Umujyi wa New York, Zohran Mamdani yizihije iminsi 100 ye ya mbere ku ari muri izi nshingano akora urugendo...

Amakuru mashya: Ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli bihise bimanuka ku kigero cyo hejuru nyuma y’itangazwa ry’agahenge

Amakuru mashya: Ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli bihise bimanuka ku kigero cyo hejuru nyuma y’itangazwa ry’agahenge

by radiotv10
09/04/2026
0

Ibiciro by’ibimoka kuri peteroli ku isi byahise bigabanuka nyuma yuko hatangajwe agahenge mu ntambara hagati ya Leta Zunze Ubumwe za...

Breaking: Korea ya Ruguru iravugwaho kurasa ibisasu bya rutura byahagurukije Ibihugu by’ibituranyi

Breaking: Korea ya Ruguru iravugwaho kurasa ibisasu bya rutura byahagurukije Ibihugu by’ibituranyi

by radiotv10
08/04/2026
0

Ibihugu birimo Korea y’Epfo n’u Buyapani, biratangaza ko Korea ya Ruguru yarashe ibisasu bya ballistic missile biraswa kure, bikemeza ko...

Ni iki cyatumye Congo yanga kwakira abasirikare 5.000 ba FARDC barekuwe na AFC/M23

Ni iki cyatumye Congo yanga kwakira abasirikare 5.000 ba FARDC barekuwe na AFC/M23

by radiotv10
08/04/2026
0

Ukwezi kurashize Ihuriro AFC/M23 ritangaje ko rirekuye abasirikare 5 000 ba FARDC ryari ryarafashe mpiri, rikavuga ko rizabashyikiriza Umuryango Croix-Rouge...

IZIHERUKA

Ibihugu byo muri Afurika bikomeje gufata ingamba zo guhangana n’ibura rya Lisansi
AMAHANGA

Ibihugu byo muri Afurika bikomeje gufata ingamba zo guhangana n’ibura rya Lisansi

by radiotv10
10/04/2026
0

Leta ya Michigan muri America yemeje ku mugaragaro itariki 07 Mata nk’umunsi wo Kwibuka Jenoside

Leta ya Michigan muri America yemeje ku mugaragaro itariki 07 Mata nk’umunsi wo Kwibuka Jenoside

10/04/2026
10/04/1994: Kiliziya Gatulika yagaragaje ko ibabajwe n’urupfu rwa Habyarimana, Abatutsi biciwe muri Kiliziya ya Gahanga,…

10/04/1994: Kiliziya Gatulika yagaragaje ko ibabajwe n’urupfu rwa Habyarimana, Abatutsi biciwe muri Kiliziya ya Gahanga,…

10/04/2026
Umuco bise ‘Kuzitura’ wadukanywe n’abagore bamwe i Rutsiro ntuvugwaho rumwe

Umuco bise ‘Kuzitura’ wadukanywe n’abagore bamwe i Rutsiro ntuvugwaho rumwe

10/04/2026
Toronto muri Canada yemeje tariki 07 Mata nk’Umunsi Mpuzamahanga wo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

Toronto muri Canada yemeje tariki 07 Mata nk’Umunsi Mpuzamahanga wo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

10/04/2026
Huye: Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 basaba gusanirwa inzu zabo zishaje

Huye: Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 basaba gusanirwa inzu zabo zishaje

10/04/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Perezida Kagame yirukanye uwari ukuriye ubukungu muri Minisiteri y’Imari kubera imyitwarire idahwitse

Perezida Kagame yirukanye uwari ukuriye ubukungu muri Minisiteri y’Imari kubera imyitwarire idahwitse

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ibihugu byo muri Afurika bikomeje gufata ingamba zo guhangana n’ibura rya Lisansi

Leta ya Michigan muri America yemeje ku mugaragaro itariki 07 Mata nk’umunsi wo Kwibuka Jenoside

10/04/1994: Kiliziya Gatulika yagaragaje ko ibabajwe n’urupfu rwa Habyarimana, Abatutsi biciwe muri Kiliziya ya Gahanga,…

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.