Umunyapolitiki Martin Fayulu uri mu bahanganye na Perezida Félix Tshisekedi mu matora y’Umukuru w’Igihugu, yavuze ko adashobora kwihanganira kwibwa amajwi ngo anihanganire akarengane gakomeje gukorerwa Abanyekongo, yabitangaje yifashishije amashusho y’umwe mu bayoboke be wakubiswe n’abapolisi mu buryo bwa kinyamaswa.
Martin Fayulu n’ubundi wari warahanganye na Felix Tshisekedi mu matora y’Umukuru w’Igihugu aheruka ntiyemere ibyayavuyemo, no kuri iyi nshuro ari mu bakandida batabyemera.
Abashyigikiye uyu mukandida kimwe n’aba Denis Mukwege, kuri uyu wa Gatatu tariki 27 Ukuboza 2023, baramukiye mu myigaragambyo bamagana ibikomeje gutangazwa na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, bigaragaza ko Tshisekedi ari we uza imbere mu majwi.
Abapolisi bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, na bo biraye mu bigaragambyaga mu murwa mukuru wa Kinshasa, babamishamo ibyuka biryana mu maso kugira ngo babatatanye.
Martin Fayulu yagaragaje amashusho y’uburyo umwe mu bamushyigikiye yakubiswe n’abapolisi mu muhanda rwagati.
Aya mashusho aherekejwe n’ubutumwa bwanditse yanyujije kuri X, Martin Fayulu yavuze ko nyuma y’ibyo abamushyigikiye bakorewe tariki 20 Gicurasi uyu mwaka mu gace ka Ngaba ubwo Polisi yatatanyaga abigaragambyaga, yongeye kubikora.
Ati “Polisi ya Félix Tshisekedi kuri uyu wa Gatatu tariki 27 Ukuboza imbere y’icyicaro gikuru cya ECiDé, yongeye gukora ubugome.”
Yakomeje agira ati “Oya, ibi nta muntu uzabyemera, ntituzemera amatora y’ubujura ya Denis Kadima [Komiseri Mukuru wa Komisiyo y’Amatora muri Congo] ndetse n’amajwi ye y’ibinyoma.”
Martin Fayulu yakomeje avuga ko aka karengane karambiranye kandi ko Abanyekongo bambariye kukarwanya bivuye inyuma.
Ati “Abanyekongo bahagurukiye kubirwanya kandi ntawuzabasubiza inyuma ku ntego bihaye yo kuzahura ubusugire n’ishema by’Igihugu binyuze mu matora yizewe ndetse na CENI nshya.”
Mu majwi arenga miliyoni 9 amaze kubarurwa, agaragaza ko Perezida Felix Tshisekedi ari imbere, n’amajwi 77%, agakurikirwa na Moise Katumbi ufite 15%, mu gihe Martin Fayulu aza ku mwanya wa gatatu n’amajwi 3%.
RADIOTV10