Menya gahunda y’ingendo z’uko abanyeshuri bazasubira ku mashuri

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA) cyatangaje ingengabihe y’uburyo abanyeshuri biga bacumbikiwe ku bigo by’amashuri, bazasubirayo mu gihembwe cya kabiri, bazatangira kugenda mu cyumweru gitaha ku wa 04 Mutarama 2024.

Bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze na NESA, rivuga ko ingendo z’abanyeshuri basubira ku bigo by’amashuri bigamo bacumbikiwe, ziri hagati ya tariki 04 na 07 Mutarama 2024.

Izindi Nkuru

Nko ku munsi wa mbere w’izi ngendo, tariki 04 Mutarama 2024, hateganyijwe ingendo z’abanyeshuri biga mu bigo byo mu Turere twa Nyanza na Kamonyi mu Ntara y’Amajyepfo, aka Ngororero mu Ntara y’Iburengerazuba, mu Turere twa Musanze na Burera mu ntara y’Amajyaruguru, ndetse na Nyagatare na Gatsibo mu Ntara y’Iburasirazuba.

Naho ku munsi wa nyuma w’izi ngendo z’abanyeshuri, tariki 07 Mutarama 2024, hateganyijwe ingendo z’abanyeshuri biga mu bigo by’amashuri byo mu Turere twa Nyarugenge, Gasabo na Kicukiro two mu Mujyi wa Kigali.

Kuri iyo tariki kandi, hazagenda abanyeshuri bo mu Turere twa Muhanga na Nyamagabe mu Ntara y’Amajyepfo, Rusizi na Nyamasheke mu Ntara y’Iburengerazuba ndetse n’abiga mu Bigo byo mu Karere ka Bugesera mu Ntara y’Iburasirazuba.

Muri iri tangazo, NESA yaboneyeho kwibusta “inzego z’ibanze gukangurira ababyeyi mu Midugudu yabo kohereza abanyeshuri hagendewe ku ngengabihe yatangajwe, kugira ngo ku wa 08 Mutarama 2024 bazabe basubukuye amasomo y’igihembwe cya kabiri.”

Ababyeyi na bo basabwe kubahiriza iyi gahunda, bakazohereza abana babo bagendeye ku matariki yavuzwe, kandi bakagenda bambaye umwambaro w’ishuri.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru