Friday, August 1, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Inseko ni yose ku wabaye Miss Rwanda wambitswe impeta n’umusore ukomoka muri Ethiopia

radiotv10by radiotv10
02/01/2024
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO
0
Inseko ni yose ku wabaye Miss Rwanda wambitswe impeta n’umusore ukomoka muri Ethiopia
Share on FacebookShare on Twitter

Nishimwe Naomie wabaye Miss Rwanda, yambitswe impeta y’urukundo na Michael Tesfay ukomoka muri Ethiopia bamaze igihe bakundana, ubu bakaba bateye intambwe ibaganisha ku kubana nk’umugore n’umugabo.

Iki gikorwa cyo kwambika impeta umukunzi we cyakozwe na Michael Tesfay, cyabaye kuri uyu wa Mbere tariki 01 Mutarama 2024, mu Mujyi wa Kigali.

Uyu musore umaze igihe akundana na Nishimwe Naomie wabaye Nyampinga w’u Rwanda wa 2020, yavuze ko ari mu byishimo byinshi nyuma y’uko umukunzi we amwemereye ko bazabana nk’umugore n’umugabo.

Yagize ati “Nishimiye kuzamara ubuzima bwanjye bwose ndi kumwe nawe ndetse Imana ikazahora hafi yacu Nishimwe Naomie. Tugiye kubana.”

Yaba Naomie ndetse n’umukunzi we Michael Tesfay, bakunze kugaragaza ko bimariranyemo, by’umwihariko mu biganiro bakunze guhuriramo kuri YouTube Channel ya Naomie, aho bakunze kugaruka ku rugendo rw’urukundo rwabo.

Uyu musore wambitse impeta Nyampinga w’u Rwanda wa 2020, afite inkomoko muri Ethiopia ari na ho yakuriye, akaba yarimukiye mu Rwanda kuhakomereza ubuzima, ari na ho yahuriye n’uyu mukunzi we bagiye kubana.

Ibyishimo byabaye byinshi hagati ya Naomie na Michael
Yamubwiye Yego

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 × three =

Previous Post

Hari uwishwe anizwe n’umugabo we kubera ifuhe: Hagaragajwe ishusho y’urugomo mu ijoro ry’Ubunani

Next Post

Tanzania: Hatahuwe toni z’ibiyobyabwenge biri mu bikomeye byari bihishanywe amayeri adasanzwe

Related Posts

Umunyamakuru wamenyekanye mu Rwanda Mike Karangwa yagize ibyago byo gupfusha umwana

Umunyamakuru wamenyekanye mu Rwanda Mike Karangwa yagize ibyago byo gupfusha umwana

by radiotv10
01/08/2025
0

Umunyamakuru Mike Karangwa wamenyenaye ku bitangazamakuru bitandukanye mu Rwanda byumwihariko mu biganiro by’imyidagaduro, yapfushije umwana we w’ubuheta. Umwana wa Mike...

Byemejwe abanyamakuru babiri ba siporo bimukiye kuri radio nshya mu Rwanda

Byemejwe abanyamakuru babiri ba siporo bimukiye kuri radio nshya mu Rwanda

by radiotv10
31/07/2025
1

Abanyamakuru Nduwayezu Ndibyariye Jean de Dieu wamamaye nka Jado Max na Kwikiriza William uzwi nka William Kadu bazwi mu biganiro...

Umwihariko w’igitaramo kigiye kuba bwa mbere Rwanda

Umwihariko w’igitaramo kigiye kuba bwa mbere Rwanda

by radiotv10
30/07/2025
0

Ku nshuro ya mbere mu Rwanda hagiye kubera igitaramo cyihariye cy’umwihariko w’umuziki w’injyana yo mu bwoko bwa Country, aho kukinjiramo...

Uwitabiriye Miss Rwanda agiye gutangira kumvikana kuri Radio nk’umunyamakuru

Uwitabiriye Miss Rwanda agiye gutangira kumvikana kuri Radio nk’umunyamakuru

by radiotv10
29/07/2025
0

Umukundwa Clemence uzwi nka Cadette witabiriye irushanwa rya Miss Rwanda rya 2019, agiye gutangira kumvikana nk’umunyamakuru kuri radio nshya mu...

Inama Madamu wa Perezida w’u Burundi yagiriye abitabiriye irushanwa ry’ubwiza-Miss Burundi

Inama Madamu wa Perezida w’u Burundi yagiriye abitabiriye irushanwa ry’ubwiza-Miss Burundi

by radiotv10
28/07/2025
0

Angeline Ndayishimiye Ndayubaha, Madamu wa Perezida w’u Burundi, yasabye abitabiriye irushanwa rya Miss Burundi, kutazarangazwa n'ubwiza ngo bazahore babumurika bibagirwe...

IZIHERUKA

Police FC igiye kwipima na APR iyisimbuje Rayon Sports
FOOTBALL

Police FC igiye kwipima na APR iyisimbuje Rayon Sports

by radiotv10
01/08/2025
0

Nyamirambo: Harumvikana kutavuga rumwe ku mafaranga yaciwe abafite inzu mu ‘Marangi’

Nyamirambo: Harumvikana kutavuga rumwe ku mafaranga yaciwe abafite inzu mu ‘Marangi’

01/08/2025
Menya ibyavuye mu nama ya mbere ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’u Rwanda na DRC

Menya ibyavuye mu nama ya mbere ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’u Rwanda na DRC

01/08/2025
Umunyamakuru wamenyekanye mu Rwanda Mike Karangwa yagize ibyago byo gupfusha umwana

Umunyamakuru wamenyekanye mu Rwanda Mike Karangwa yagize ibyago byo gupfusha umwana

01/08/2025
Hagaragajwe igituma kwimurira abarimu aho bifuza bikunze kugorana

Hagaragajwe igituma kwimurira abarimu aho bifuza bikunze kugorana

01/08/2025
Umunyamakuru uzwi mu biganiro bya siporo mu Rwanda yasezeranye n’umukunzi we

Umunyamakuru uzwi mu biganiro bya siporo mu Rwanda yasezeranye n’umukunzi we

31/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Tanzania: Hatahuwe toni z’ibiyobyabwenge biri mu bikomeye byari bihishanywe amayeri adasanzwe

Tanzania: Hatahuwe toni z’ibiyobyabwenge biri mu bikomeye byari bihishanywe amayeri adasanzwe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Police FC igiye kwipima na APR iyisimbuje Rayon Sports

Nyamirambo: Harumvikana kutavuga rumwe ku mafaranga yaciwe abafite inzu mu ‘Marangi’

Menya ibyavuye mu nama ya mbere ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’u Rwanda na DRC

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.