Ihuriro AFC rivuga ko rigamije guhindura ibintu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, rikaba ritanemera ko Felix Tshisekedi yatsinze amatora, rikomeje gushyigikirwa n’abarimo umutwe wa M23 wamaze kuryiyungaho, ndetse rikaba ryashyizeho umuhuzabikorwa wahoze mu nzego za Congo.
Uyu muhuzabikorwa wa AFC (Alliance Fleuve Congo), ni Corneille Nangaa wahoze ayobora Komisiyo y’Amatora muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Iri huriro riherutse gutangirizwa i Nairobi muri Kenya, rihuriyemo imitwe ya Politiki itavuga rumwe n’ubutegetsi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ndetse n’umutwe wa Gisirikare wa M23.
Corneille Nangaa wagizwe Umuhuzabikorwa waryo, aherutse kugaragara ari kumwe n’abayobozi bakuru ba M23, barimo Umugaba mukuru w’uyu mutwe, General Sultan Makenga ndetse na Perezida wawo, Bertrand Bisimwa, ndetse n’abasirikare bakuru b’uyu mutwe.
Mu cyumweru gishize, Nangaa yatangaje ko Perezida Felix Tshisekedi yongeye kwiba amatora, mu gihe uburasirazuba bw’Igihugu cye bukomeje kuyogozwa n’ibikorwa bihonyora uburenganzira bwa bamwe mu Banyekongo, ndetse n’ibibazo muri Congo bikaba bimaze kuba uruhuri.
Nangaa kandi yavuze ko intego ya Alliance Fleuve Congo, ari ugukura ku butegetsi Perezida Felix Tshisekedi wakunze kurangwa n’imiyoborere idasubiza ibibazo by’Abanyekongo.
Mu butumwa bwatanzwe na Perezida wa M23, Bertrand Bisimwa; mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 03 Mutarama 2024, yagize ati “Twahisemo Corneille NANGAA YOBELUO, nk’umuhuzabikorwa wa Alliance Fleuve Congo.”
Bertrand Bisimwa yakomeje avuga ko, batitaye ku byavuye mu matora bigaragaza ko Tshisekedi yongeye gutorerwa kuyobora Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kuko batemera ibyayavuyemo.
Ubu butumwa bwa Bisimwa buherekeje itangazo rya M23 ryifuriza umwaka mwiza abanyekongo bo mu bice biyobowe n’uyu mutwe, ribashimira uburyo bawubaye hafi bakawufasha kugera ku mpinduka wagezeho.
Uyu mutwe uvuga ko mu mwaka ushize, bimwe mu bikorwa byo muri ibyo bice byongeye gukora, birimo amashuri, Insengero n’amasoko.
Uyu mutwe wibukije ko wahuye n’imbogamizi zo kuba warakomeje kunanizwa na Perezida Felix Tshisekedi, agakomeza kwanga gushyira mu bikorwa imyanzuro yagiye ifatwa igamije kurangiza ibibazo.
Nanone kandi wavuze ko Perezida Tshisekedi yanze ko ibice nka Rutshuru, Masisi na Nyiragongo byitabira amatora y’Umukuru w’Igihugu yabaye tariki 20 Ukuboza 2023.
Iti “Ibyo byatumye Miliyoni z’abaturage bimwa uburenganzira bwo kwihitiramo abayobozi babo. Ku bw’iyo mpamvu ntabwo twemera ibyavuye mu matora. Bityo rero Tshisekedi nta burenganzira afite ku bice byabohojwe.”
Iri tangazo rya M23 rikomeza rigira riti “Ni muri urwo rwego umutwe wacu wihuje n’ihuriro rya Politiki rya Alliance Fleuve Congo ryagutse kandi ritwemerera gukomeza urugendo rw’impinduramatwara rwo gushyira iherezo kuri Guverinoma idashoboye ya Tshisekedi yica abaturage bayo.”
Yavuze ko ubutegetsi bwa Tshisekedi budafite ijambo na rito imbere yabo ndetse ko budafite ububasha mu bice biri mu maboko ya M23.
RADIOTV10