Nyuma y’uko Israel igabye igitero i Beirut muri Lebanon ikivugana umuyobozi wungirije w’umutwe wa Hamas, umutwe wa Hezbollah wo muri iki Gihugu cyiciwemo uyu muyobozi, watangaje ko ugiye kwinjira mu ntambara ihanganishije Israel na Hamas.
Saleh al-Arouri wari umuyobozi wungirije w’umutwe wa Hamas, yaguye mu gitero cy’indege zitagira abapilote cyagabwe mu gace ka Dahiyeh mu murwa mukuru wa Lebanon, Beirut.
Hamas yemeje aya makuru ivuga ko iki gitero cyagabwe na Leta ya Israel, yongeraho ko uko byagenda kose igomba kwihorera.
Iki gitero kandi, kirasa n’igishobora guhindura isura y’intambara Israel ihanganyemo na Hamas, kuko umutwe wa Hezbollah wo muri Lebanon wahise utangaza ko ugiye kwinjira mu ntambara byeruye nyuma y’uko Israel ikoze iki gikorwa cy’ubushotoranyi.
Leta ya Israel ntiyemera ko ari yo yagabye iki gitero, kuko Mark Regev uvugira Guverinoma y’iki Gihugu yavuze ko adashaka guhamya ko ari Israel yishe Saleh al-Arouri wari umuyobozi wungirije wa Hamas, avuga ko uwo ari we wese waba abyihishe inyuma bikwiye gusobanuka neza, ko iki kitari igitero cyagabwe kuri Leta ya Lebanon.
Al Jazeera dukesha iyi nkuru, yavuze ko ibinyamakuru bitandukunye byo muri Lebanon byatangaje ko Saleh al-Arouri yicanywe n’abandi bantu batandatu bari kumwe na we, barimo abayobozi ba gisirikare babiri bo mu ngabo za Hamas n’abandi barwanashyaka bane.
Assoumani TWAHIRWA
RADIOTV10