Wednesday, November 5, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Ukuri ku mikoranire ya FARDC, Ingabo z’u Burundi na FDLR kwashyizwe hanze

radiotv10by radiotv10
04/01/2024
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
Ukuri ku mikoranire ya FARDC, Ingabo z’u Burundi na FDLR kwashyizwe hanze
Share on FacebookShare on Twitter

Raporo y’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye, yagaragaje imikoranire idashidikanywaho y’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) ndetse n’Ingabo z’u Burundi mu ntambara imaze iminsi mu burasirazuba bw’iki Gihugu (DRC), ndetse inavuga umubare w’abariyo, n’uburyo bagezeyo.

Iyi raporo bigaragara ko yagiye hanze tariki 30 Ukuboza 2023, ariko ikaba yashyizwe ku rubuga kuri uyu wa Gatatu tariki 03 Mutarama 2024, ishingiye ku makuru yagiye akusanywa n’impuguke z’akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe amahoro n’umutekano.

Izi mpuguke kandi zivuga ko iyi raporo ikubiyemo ibyakozwe mu iperereza ryakozwe kugeza tariki 05 Ukuboza 2023, igaruka ku mvururu ziri muri Repubukika Iharanira Demokarasi ya Congo zirimo izifitanye isano n’umutwe wa M23 umaze igihe uhanganye na FARDC.

Kuri iyi mirwano, iyi raporo ivuga ko nyuma y’amezi y’agahenge, yongeye kubura kuva mu kwezi k’Ukwakira 2023, mu bice birimo Kitshanga, Kibumba na Tongo.

Iyi raporo ivuga kandi ko mu iyubura ry’iyi mirwano, “FARDC ifashwa n’imitwe yitwaje intwaro yo muri Congo, uwa FDLR, kompanyi za gisirikare ndetse n’igisirikare cy’u Burundi (FDNB).”

Izi mpuguke zivuga ko Umuntu uri hafi mu buyobozi bwa FARDC, yemeje ko muri ubu bufatanye, hari abasirikare 1 070 b’u Burundi bagiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bakaba barwana ku ruhande rwa FARDC, ndetse banambaye impuzankano y’iki Gisirikare.

Hagaragajwe indege yajyanye abasirikare b’u Burundi i Goma

Iyi raporo ivuga ko aba basirikare boherejwe kurwana ku gice cy’Umuhanda wa Sake-Kitshanga mu rwego rwo kwizera umutekano wa Teritwari ya Masisi. Ikavuga ko iyoherezwa ry’aba basirikare rihabanye n’umurungo w’ingabo zari mu butumwa bw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.

Izi mpuguke zivuga ko abo basirikare b’u Burundi bagiye muri Congo mu bikozwe mu bwiru bwinshi, zatangaje ko kuva tariki 21 Nzeri 2023 ari bwo bagiye batangiye kujya i Goma mu ndege ya FARDC, ubundi boherezwa mu bice bya Minova muri Kivu y’Epfo no mu nkengero zaho.

Tariki 07 Ukwakira 2023, kompanyi ebyiri z’abasirikare b’u Burundi zavuye Minova zoherezwa ahitwa Kabati mu bilometero bicye hafi ya Kitshanga, bisanzwe n’igisirikare cy’u Burundi.

Hari aho iyi raporo igira iti “FDNB bakomeje koherezwa kugeza nibura tariki 20 Ukwakira 2023. FDNB ifatanyije na FARDC ndetse na Wazalendo, bari mu bafatanyije gushwanyaguza ibirindiro bya M23 biri Kitshanga na Kilolirwe.”

Bamwe mu basirikare b’u Burundi bagiye bafatwa n’umutwe wa M23, bavuze ko bahagurukaga i Burundi bakurira indege babwirwa ko bagiye guhangana n’uyu mutwe, bagera muri Congo bagahita bahawa ibikoresho ubundi bakoherezwa ku rugamba.

Iyi raporo y’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye, ivuga ko muri icyo gihe ubwo imirwano yuburaga, yabereye mu bice binyuranye birimo Kanyamahoro-Kibumba-Rusayo muri Teritwari ya Nyiranongo, hakaba mu bice bya Kalengera-Tongo-Bwiza na Bambu-Kishishe-Kibirisi-Rwindi muri Teritwari ya Rutshuru ndetse na Kilolirwe-Burungu-Kitchanga muri teritwari ya Masisi.

Ivuga ko muri iyi mirwano hari benshi bayipfiriyemo abandi bagakomerekeramo ku mpande zose ziri muri iyi mirwano, yaba abasirikare ba FARDC ndetse n’abarwanyi ba M23.

Iyi raporo kandi ivuga ko umutwe wa Wazalendo umaze iminsi uri gufatanya na FARDC, washinzwe na Guverinoma ya Congo uhuriwemo n’imitwe inyuranye irimo n’uwa FDLR, kugira ngo ufasha igisirikare cya Leta muri iyi mirwano.

Izi mpuguke kandi zivuga ko Gen Peter Cirimwami akaba ari na Guverineri w’Intara ya Kivu ya Ruguru, ari we uri inyuma y’ishyirwaho ry’uyu mutwe wa Wazalendo.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

8 + seven =

Previous Post

Ibyo wamenya ku musore wihebeye Miss Naomie wamaze kumwambika impeta

Next Post

Gicumbi: Hasobanuwe uko umukozi mu nzego z’ibanze yatahuwe agiye kwiyahura n’icyari kibimuteye

Related Posts

DRC: Abashyigikiye Umunyapolitiki ufungiwe kubahuka Perezida bateguye imyigaragambyo

Uwari inkoramutima ya Tshisekedi wiyemeje kumurwanya yagarukanye imbaraga anatangaza umugambi adashobora kwihanganira

by radiotv10
04/11/2025
0

Umunyapolitiki Jean Marc Kabund, wahoze ari inkoramutima ya Perezida Félix Tshisekedi, waje gushinga ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi muri DRC, avuga...

Igisubizo kirimo urwenya Obama yahaye umugore wamubwiriye mu ruhame ko amukunda

Igisubizo kirimo urwenya Obama yahaye umugore wamubwiriye mu ruhame ko amukunda

by radiotv10
04/11/2025
0

Barack Obama wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, yabaye nk’uterana urwenya n’umuturage wari mu gikorwa yarimo, wamubwiye ko...

Hongeye gutangwa impuruza ku kibazo kibereye ingutu abatuye Isi

Hongeye gutangwa impuruza ku kibazo kibereye ingutu abatuye Isi

by radiotv10
04/11/2025
0

Umuryango w’Abibumbye watabarije abatuye Isi bugarijwe n’ubukene ndetse ababarirwa muri miliyari enye, bakaba batabasha kugerwaho na serivisi zibakuru mu bukene...

Ubutumwa Perezida Samia Suluhu yageneye Abanya-Tanzania nyuma yo kurahirira kubayobora

Ubutumwa Perezida Samia Suluhu yageneye Abanya-Tanzania nyuma yo kurahirira kubayobora

by radiotv10
03/11/2025
0

Perezida Samia Suluhu Hassan uherutse gutorerwa kuyobora Tanzania, yarahiriye kuyobora iki Gihugu, asezeranya abagituye ko inzego z’iperereza ziri kurikora kugira...

Gen.Makenga Umugaba Mukuru wa AFC/M23 yabwiye abakomando 7.000 binjiye mu gisirikare icyo bagomba kwitegura

AFC/M23 yaciye amarenga y’icyo ibona cyihishe inyuma y’ubutabazi bwavugiwe mu Bufaransa

by radiotv10
03/11/2025
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko bitangaje kuba u Bufaransa bwibutse ko bwajya gukorera...

IZIHERUKA

AMAFOTO: Umunyamakurukazi wamamaye mu Rwanda usigaye aba hanze yagaragaje ibirori byo gusezerana n’umukunzi
IBYAMAMARE

AMAFOTO: Umunyamakurukazi wamamaye mu Rwanda usigaye aba hanze yagaragaje ibirori byo gusezerana n’umukunzi

by radiotv10
04/11/2025
0

Bugesera FC yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gukina n’ikipe yo hanze yemerewe gukinda Shampiyona y’u Rwanda

Bugesera FC yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gukina n’ikipe yo hanze yemerewe gukinda Shampiyona y’u Rwanda

04/11/2025
Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abasore b’abanyamahanga bagaragaye bakubita abantu muri Kigali

Icyo Sudani ivuga ku banyeshuri bo muri iki Gihugu bagaragaye mu bikorwa by’urugomo mu Rwanda

04/11/2025
DRC: Abashyigikiye Umunyapolitiki ufungiwe kubahuka Perezida bateguye imyigaragambyo

Uwari inkoramutima ya Tshisekedi wiyemeje kumurwanya yagarukanye imbaraga anatangaza umugambi adashobora kwihanganira

04/11/2025
Icyavuye mu mukwabu wo gushakisha abakekwaho ubujura bubangamira benshi muri Kigali

Icyavuye mu mukwabu wo gushakisha abakekwaho ubujura bubangamira benshi muri Kigali

04/11/2025
Perezida Kagame yahuye n’Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar bagirana ibiganiro

Perezida Kagame yahuye n’Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar bagirana ibiganiro

04/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Gicumbi: Hasobanuwe uko umukozi mu nzego z’ibanze yatahuwe agiye kwiyahura n’icyari kibimuteye

Gicumbi: Hasobanuwe uko umukozi mu nzego z’ibanze yatahuwe agiye kwiyahura n’icyari kibimuteye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

AMAFOTO: Umunyamakurukazi wamamaye mu Rwanda usigaye aba hanze yagaragaje ibirori byo gusezerana n’umukunzi

Bugesera FC yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gukina n’ikipe yo hanze yemerewe gukinda Shampiyona y’u Rwanda

Icyo Sudani ivuga ku banyeshuri bo muri iki Gihugu bagaragaye mu bikorwa by’urugomo mu Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.