Monday, December 22, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Umusitari w’izina rikomeye ku Isi yahishuye ibyo atazibagirwa byamubayeho ubwo yasuraga Ingagi mu Rwanda

radiotv10by radiotv10
15/01/2024
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO, MU RWANDA
0
Umusitari w’izina rikomeye ku Isi yahishuye ibyo atazibagirwa byamubayeho ubwo yasuraga Ingagi mu Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Umunyarwenya uri mu ba mbere ku Isi, Kevin Hart akaba n’umukinnyi wa Filimi, yavuze bimwe mu byo atazibagirwa byamubayeho ubwo yasuraga Ingagi mu Birunga, mu ruzinduko yagiriye mu Rwanda umwaka ushize.

Kevin Hart n’umugore we Eniko Hart, basuye u Rwanda muri Nyakanga umwaka ushize wa 2023, bari kumwe n’abana babo.

Bimwe mu bikorwa basuye mu Rwanda, birimo kujya kureba Ingagi mu Birunga, zashimishije uyu munyarwenya, nyuma wanaje kwita Izina umwe mu bana b’Ingagi biswe amazina muri Nzeri 2023, aho uwo yise yamuhaye izina rya Gakondo.

Uyu munyarwenya uzwiho gutebya bikaryohera benshi, mu kiganiro The Tonight Show yagiranye na Jimmy Fallon, yavuze ko yishimiye gusura u Rwanda.

Yagize ati “Nafashe urugero runini nerecyeza mu Rwanda, kandi u Rwanda ruri mu bihe byiza. Ellen ni we watumye birangiran ngiye mu Rwanda, yansabye ko najya kwirebera ingagi.”

Jimmy wari uyoboye ikiganiro, yahise amwereka ifoto y’uburyo atinya inyamaswa ubwo yahungaga igipupe mu kiganiro, bombi bahise basekera rimwe.

Kevin Hart yavuze ko ubwo yasuraga ingagi mu Birunga, yari azi ko hagati ye na zo haba harimo ikirahure, ariko agatungurwa no kuba abantu bazibona imbonankubone.

Ati “Njyewe sinisanzuranaho n’inyamaswa ariko umuryango wanjye wo warabishakaga, none se ubwo naba ndi inde wababuza amahirwe ku mpamvu zanjye. Nari mfite ubwoba ubwo twageraga hariya kuko nakekaga ko haza kuba harimo ikirahure kidutandukanya.

Ubwo hari Ingagi zariho zigenda zihagaze, sinari narabibonye. Ndabyibuka mu mabwiriza bari baduhaye kwari ukudahuza amaso nazo no kuzireba cyane. Muri ako kanya Ingagi yabanje kuza yari ingore mpita ndyama hasi. Ndatuza ariko umugore wanjye atangira kuyifata amafoto kandi umurabyo wari uriho, mpita mukubita ndamubuza kugira ngo ataduteza akaga.”

Ni imvugo Kevi Hart yavugaga mu rwenya rwinshi, aseka; avuga ko nubwo byari biteye ubwoba ariko ari ibihe byiza atazibagirwa mu buzima bwe.

Kevin Hart we n’umuryango we ubwo basuraga Ingagi mu Birunga

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twenty − 6 =

Previous Post

Menya indwara ifata umuntu akamera nk’uwasinze nyamara atanasogongeye ku gasembuye

Next Post

Biravugwa ko hari Abanyarwanda benshi bamaze gufatirwa i Burundi barimo n’abafungiye ahatazwi

Related Posts

Polisi y’u Rwanda yungutse abapolisi 1.900 barimo 330 b’igitsinagore

Polisi y’u Rwanda yungutse abapolisi 1.900 barimo 330 b’igitsinagore

by radiotv10
22/12/2025
0

I Gishari mu Ishuri ry’amahugurwa rya Polisi y’u Rwanda, hasojwe icyiciro cya 21 cy’amahugurwa y’abapolisi bato 1 905, barimo 337...

Hari gushakishwa abasore bateye ishuri bagenzwa no kwiba ibiryo by’abanyeshuri

Hari gushakishwa abasore bateye ishuri bagenzwa no kwiba ibiryo by’abanyeshuri

by radiotv10
22/12/2025
0

Hari gushakishwa abasore babiri muri batatu biraye mu ishuri ryo mu Murenge wa Gikundamvura mu Karere ka Rusizi, bahengereye abanyeshuri...

Kayonza: Umugabo wari ufite umugore wahukanye yaranze gutaha bamusanze yimanitse

Hari urujijo ku mukozi wo mu rugo w’umuhungu ukekwaho kwica uw’umukobwa bakoranaga muri Kigali

by radiotv10
22/12/2025
0

Umuhungu w’imyaka 28 usanzwe ari umukozi wo mu rugo ruherereyeye mu Murenge wa Gahanga mu Karere ka Kicukiro, ari gushakishwa...

Rusizi: Uwavuye mu rugo agiye kugura inyama yasanzwe mu mashyuza yapfuye

Rusizi: Uwavuye mu rugo agiye kugura inyama yasanzwe mu mashyuza yapfuye

by radiotv10
22/12/2025
0

Kwizera Elias w’imyaka 25 wabarizwaga mu kagari ka Kingwa ko mu murenge wa Gitambi yasanzwe mu mazi y’amashyuza mu kagari...

Umwe mu bagize Guverinoma y’u Rwanda yemeje ko azitabira igitaramo cyatangiye kuvugisha benshi

Umwe mu bagize Guverinoma y’u Rwanda yemeje ko azitabira igitaramo cyatangiye kuvugisha benshi

by radiotv10
22/12/2025
0

Minisitiri w’Urubyiruko n’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah; yatangaje ko azitabira igitaramo ‘The Nu-Year Groove’ kizaririmbamo The Ben na Bruce...

IZIHERUKA

Polisi y’u Rwanda yungutse abapolisi 1.900 barimo 330 b’igitsinagore
MU RWANDA

Polisi y’u Rwanda yungutse abapolisi 1.900 barimo 330 b’igitsinagore

by radiotv10
22/12/2025
0

AMAFOTO: Uko Abapolisi ba AFC/M23 bari kwitwara i Goma nyuma yuko hadutse imyigaragambyo

AMAFOTO: Uko Abapolisi ba AFC/M23 bari kwitwara i Goma nyuma yuko hadutse imyigaragambyo

22/12/2025
I Goma muri Congo haramukiye imyigaragambyo ikomeye

I Goma muri Congo haramukiye imyigaragambyo ikomeye

22/12/2025
Hari gushakishwa abasore bateye ishuri bagenzwa no kwiba ibiryo by’abanyeshuri

Hari gushakishwa abasore bateye ishuri bagenzwa no kwiba ibiryo by’abanyeshuri

22/12/2025
Kayonza: Umugabo wari ufite umugore wahukanye yaranze gutaha bamusanze yimanitse

Hari urujijo ku mukozi wo mu rugo w’umuhungu ukekwaho kwica uw’umukobwa bakoranaga muri Kigali

22/12/2025
Rusizi: Uwavuye mu rugo agiye kugura inyama yasanzwe mu mashyuza yapfuye

Rusizi: Uwavuye mu rugo agiye kugura inyama yasanzwe mu mashyuza yapfuye

22/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Biravugwa ko hari Abanyarwanda benshi bamaze gufatirwa i Burundi barimo n’abafungiye ahatazwi

Biravugwa ko hari Abanyarwanda benshi bamaze gufatirwa i Burundi barimo n'abafungiye ahatazwi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Polisi y’u Rwanda yungutse abapolisi 1.900 barimo 330 b’igitsinagore

AMAFOTO: Uko Abapolisi ba AFC/M23 bari kwitwara i Goma nyuma yuko hadutse imyigaragambyo

I Goma muri Congo haramukiye imyigaragambyo ikomeye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.