Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Musafiri Ildephonse; yemereye Abadepite ko hari igihe Ikigo cy’Igihugu cy’Ubumenyi bw’Ikirere gitangaza ko hazagwa imvura ariko ntigwe, ati “Na bo babaye nk’abapfumu.”
Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi iracyashimangira ko igihembwe cy’ihinga gishize cyatanze umusaruro uhagije, kandi ko binashimangirwa n’ibiciro biri ku isoko.
Iyi Minisiteri ivuga ko ibi byatewe n’uko hongerewe ubuso buhingwa; ndetse n’ikirere gitanga imvura yafashije ibihingwa gutabara abari bagowe n’ibiribwa.
Gusa bamwe mu Badepite bavuga ko hari abahinzi batigeze boroherwa n’iki gihe cy’ihinga, ndetse ngo hari impungenge ko bishobora gukomeza.
Umwe mu Badepite yagize ati “Hari n’aho wumva abaturage bavuga ko bahinze ibishyimbo bigahura n’imvura. Imvura ikaba nyinshi bitarera. Nari ntanze urugero nko mu kwezi kwa mbere, ubundi twajyaga tubona umucyo, wenda ukabonamo n’’mvura nke, ariko ubona ko ibihe byahindutse. Iteganyagihe ryacu rihuzwa rite n’imikorere ya buri munsi y’abahinzi?”
Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Ildephonse Musafiri avuga ko byatewe n’ibibazo byo kutabona amakuru y’impamo ku iteganyagihe, kuko ababishinzwe bajya batanga ibipimo bisa n’ibidashingiye ku ikoranabunga.
Ati “Buri munsi duhamagara Meteo, na bo babaye nk’abapfumu ni nk’ibyo byose. Na bo bucya batazi uko biri bugende. Twari tuzi ko izarangira mu kwa mbere, mu kwa cumi n’abiri. Buri gihe bakatubwira ngo mu cyumweru kimwe iraba irangiye, ahubwo bati ‘ukwa kabiri kose iracyahari’. Bishatse kuvuga ngo urugaryi rwacu rwose turarutakaje. Ibyo bifite ingaruka zitandukanye.”
Usibye uruhare rw’urwego rushinzwe ikirere; intumwa za rubanda zivuga ko ubuhinzi bwugarijwe n’ikibazo cy’imyumvire ikiri hasi y’ababukora.
Imibare igaragaza ko 84% y’abahinzi batigeze barenza amashuri abanza, bo bakabibonamo ikibazo gikomeye kigomba kubonerwa umuti hifashishijwe ubushakashatsi.
Minisitiri Ildephonse na ho yagize ati “Ni uko n’ubushakashatsi abantu basigaye bandika na byo ari ibintu bitagishinga cyane, ariko tugize amahirwe tukabona abantu bafite ubushakashatsi bwiza buzana agashya; nta mpamvu abo bantu tutakorana na bo ngo tubaherekeze. Ni uko ubu haje ibintu byo kudodesha no kudawunilodinga; ugasanga n’ubundi ni ibintu by’imihango biri aho ngaho.”
Nubwo abahinzi bashinjwa ubumenyi bucye ku iterambere ry’umwuga wabo; abayobozi mu nzego z’ibanze na bo ngo ntibumva ko uru rwego rubareba.
Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, avuga ko hakiri umukoro wo kwegera abahinzi mu buryo buhoraho bakanabamenyesha impinduka zose zishobora kugira ingaruka ku musaruro w’umwuga wabo.
David NZABONIMPA
RADIOTV10