Mu Mudugudu umwe wo mu Murenge wa Mamba mu Karere ka Gisagara, haravugwa ababahumanya bakabaha uburozi, bakemeza ko ari bwo bwanahitanye by’amarabira abantu batatu bo mu Isibo imwe mu cyumweru kimwe barimo babiri b’umuryango umwe.
Aba baturage bo mu Isibo yo mu Mudugudu wa Karama mu Kagari ka Mamba mu Murenge wa Mamba, babwiye RADIOTV10 ko hari abantu barwara mu buryo budasobanutse bagahita bitaba Imana.
Bavuga ko abo bantu baba banyoye ibinyobwa mu birori cyangwa mu baturanyi, bagatanga urugero rw’abantu batatu bo mu Isibo imwe baherutse baherutse kwitaba Imana mu cyumweru kimwe barimo babiri bo mu muryango umwe.
Umwe mu baturage agira ati “Ni abarozi, none se umusaza wanjye ko yagiye kuvumba atarwaye, nyuma akaba arapfuye, ni amarozi, amaze gupfa undi na we wo mu muryango yahise apfa, ndetse n’umwana wa Mudugudu.”
Undi na we yagize ati “Umugabo wanjye we ntiyahagaze. Ni ukuri sinakubwira ngo umugabo wanjye naramurwaje, uwo munsi yafashwe twamujyanye kwa muganga saa yine z’ijoro, saa tatu za mu gitondo yari yamaze gupfa.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mamba, Eugene Manirarora avuga ko ibintu by’amarozi bitari bisanzwe muri uyu Murenge ayobora, ndetse ko atahamya ko abapfuye bishwe n’amarozi.
Yagize ati ”Icyo twe twavuga twabashije kumenya kuri ibyo, ni uko abo bantu batatu bavuga bapfiriye umunsi umwe harimo umusore umwe wakoze impanuka ari muri siporo, uwo nguwo apfira rimwe n’umusaza bavuga ko yari yanyoye aho yari yagiye mu bukwe, ndetse n’undi wo mu muryango we.
Yakomeje agira ati “Twebwe impamvu tutabifashe ko ari rusange, urumva umwe yazize igare undi kunywa ntabwo ari bimwe. Ni bimwe by’abaturage bumva ngo umuntu yapfuye bagacyeka ko ari byo nta gihamya gihari.
INKURU MU MASHUSHO
Prince Theogene NZABIHIMANA
RADIOTV10