Ubwami bw’u Bwongereza bwatangaje ko umwami Charles III yasanganywe indwara ya Cancer, akaba yahise atangira kwitabwaho, ku buryo yabaye ahagaritse inshingano zatumaga agaragara mu ruhame.
Bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze n’Ingoro y’Umwami kuri uyu wa Mbere tariki 05 Gashyantare 2024, nyuma y’iminsi micye Charles III ajyanywe mu Bitaro kuvurwa Prostate.
Iri tangazo rivuga ko iki gikorwa cyo kuvurwa giherutse kuba ari cyo cyagaragaje ko arwaye Cancer, gusa ntihatangazwa ubwoko bw’iyi ndwara.
Iri tangazo rigakomeza rigira riti “Nyiricyubahiro uyu munsi yatangiye ingengabihe ihoraho y’ubuvuzi, kandi muri icyo gihe yasabwe n’abaganga kuba ahagaritse inshingano zatumaga ajya mu ruhame.”
Ubwami bw’u Bwongereza bukomeza buvuga ko ariko muri icyo gihe Umwami azakomeza inshingano z’Igihugu ndetse no kuzuza izindi nshingano z’Ubwami.
Muri iri tangazo kandi, Umwami yaboneyeho gushimira itsinda ry’abaganga be, batumye igikorwa aherutse gukorerwa cy’ubuvuzi kigenda neza.
Riti “Akomeje kwishimira ubuvuzi ahabwa kandi yizeye kongera kugaruka mu nshingano zituma agaragara mu ruhame mu gihe cya vuba gishoboka.”
Iri tangazo risoza rivuga ko Umwami yifuje gusangiza abantu iby’iyi ndwara bamusanzemo, mu rwego rwo kwirinda ko havuka ibihuha n’amakuru atari yo, kandi ko binahumuriza abandi bose ku Isi barwaye indwara ya Concer.
RADIOTV10