Monday, September 15, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Bwa mbere Guverinoma ya Congo yagize icyo ivuga ku mugambi wa Tshisekedi wo gutera u Rwanda

radiotv10by radiotv10
07/02/2024
in AMAHANGA, POLITIKI, UMUTEKANO
0
Bwa mbere Guverinoma ya Congo yagize icyo ivuga ku mugambi wa Tshisekedi wo gutera u Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Umuvugizi wa Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Patrick Muyaya; yagize icyo avuga ku byatangajwe na Perezida Felix Tshisekedi ko azatera u Rwanda namara gutorwa, avuga ko bakurikije uko ibintu bihagaze ubu, ibi bidashoboka.

Patrick Muyaya yabitangarije mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 06 Gashyantare 2024 cyerekanaga ishusho y’urugamba FARDC imazemo iminsi n’umutwe wa M23.

Ni ikiganiro cyabaye nyuma y’amasaha macye Inama Nkuru ya Gisirikare muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo iteranye, iyobowe na Perezida Felix Tshisekedi.

Perezida Felix Tshisekedi uherutse kurahirira gukomeza kuyobora iki Gihugu muri manda ye ya kabiri, ubwo yiyamamarizaga iyi manda, yavuze ko naramuka atowe, azateranya imitwe yombi y’Inteko Ishinga Amategeko, akayisaba uburenganzira bwo gutera u Rwanda.

Muri iki kiganiro n’Itangazamakuru cyo kuri uyu wa Kabiri, cyarimo n’Umuvugizi wa FARDC, Général-Major Sylvain EKENGE, Umuvugizi wa Guverinoma ya Congo Kinshasa, Patrick Muyaya; yabajijwe aho ibyo Tshisekedi yizeje byo gutera u Rwanda bigeze, avuga ko bakurikije Itegeko Nshinga ndetse n’ibindi bikorwa bishyize imbere, bidashoboka.

Yagize ati “Uko bigaragara, Perezida wa Repubulika yarabivuze byo. Ariko n’ubundi turi mu bikorwa, ariko turebye uko ibintu bimeze ubu, intambara ntishobora gutangizwa.”

Yakomeje agaragaza ko hari byinshi Igihugu gihugiyemo, ku buryo kitabona umwanya wo kwishora mu ntambara nk’uko byatangajwe na Perezida.

Ati “Muabizi ko turi kwisuganya dushyiraho inzego nshya. Nubwo Perezida yabyifuje, ariko muri ibi bihe, ndetse tugendeye no ku Itegeko Nshinga, ntabwo turi mu mwanya mwiza wo kubikora.”

Ubusanzwe Itegeko Nshinga rya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, cyane cyane mu ngingo yaryo ya 86, iha ububasha Perezida wa Repubulika gutangiza Intambara abiherewe uburenganzira n’Inama y’Abaminisitiri ndetse binanyuze mu Nama Nkuru ya gisirikare ndetse n’Imitwe yombi y’Inteko Ishinga Amategeko.

Kugeza ubu, Inteko Ishinga Amategeko muri iki Gihugu, iri gushingwa, ndetse ikaba iyobowe na Biro y’agateganyo nyuma y’uko habaye amatora, y’abayigize.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 × four =

Previous Post

APR igana ku gikombe cya shampiyona yatandukanye na myugariro wayo w’umuhanga

Next Post

Umunyamakuru ukunzwe mu myidagaduro mu Rwanda yahishuye ikihishe inyuma y’akaboke ke atajya agaragaza

Related Posts

Gen.Makenga Umugaba Mukuru wa AFC/M23 yabwiye abakomando 7.000 binjiye mu gisirikare icyo bagomba kwitegura

Gen.Makenga Umugaba Mukuru wa AFC/M23 yabwiye abakomando 7.000 binjiye mu gisirikare icyo bagomba kwitegura

by radiotv10
15/09/2025
0

Umugaba Mukuru w’Igisirikare cy’Ihuriro AFC/M23, Maj Gen Sultani Makenga, yasabye abasirikare 7 437 binjiye muri iki Gisirikare, ko bagomba kwitegura...

Mu butumwa bukomeye Joseph Kabila yageneye Abanyekongo yaberuriye icyo yifuza

Mu butumwa bukomeye Joseph Kabila yageneye Abanyekongo yaberuriye icyo yifuza

by radiotv10
15/09/2025
0

Joseph Kabila Kabange wabaye Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yageneye Abanyekongo ubutumwa, abamenyesha ko adashobora kwicara ngo arebere...

Agashya karanze Weekend: I Roma kwa Papa hagaragaye ibyanyuze benshi

Agashya karanze Weekend: I Roma kwa Papa hagaragaye ibyanyuze benshi

by radiotv10
15/09/2025
0

Mu birori binogeye ijisho byabereye ku mbuga ngari ya Kiliziya yitiriwe Mutagatifu Petero iri i Roma, Gimbal Musk, umuvandimwe w’umuherwe...

Icyo Trump yasubije abajijwe ubutumwa yagenera Netanyahu nyuma y’igitero yagabye kuri Qatar

Icyo Trump yasubije abajijwe ubutumwa yagenera Netanyahu nyuma y’igitero yagabye kuri Qatar

by radiotv10
15/09/2025
0

Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za America, abajijwe ubutumwa yagenera Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, yavuze ko...

DRC: Hari Ishyaka ryemeje ko rizatangamo Kabila umukandida mu matora ya Perezida ya 2023

Eng.: In a strong message Joseph Kabila reveals what he wants for the Congolese

by radiotv10
15/09/2025
0

Joseph Kabila Kabange, the former president of the Democratic Republic of Congo, delivered a message to the Congolese people, stating...

IZIHERUKA

Icyo Inteko y’u Rwanda ivuga ku cyemezo cy’iy’i Burayi cyanenzwe na Guverinoma
MU RWANDA

Icyo Inteko y’u Rwanda ivuga ku cyemezo cy’iy’i Burayi cyanenzwe na Guverinoma

by radiotv10
15/09/2025
0

Gen.Makenga Umugaba Mukuru wa AFC/M23 yabwiye abakomando 7.000 binjiye mu gisirikare icyo bagomba kwitegura

Gen.Makenga Umugaba Mukuru wa AFC/M23 yabwiye abakomando 7.000 binjiye mu gisirikare icyo bagomba kwitegura

15/09/2025
Mu butumwa bukomeye Joseph Kabila yageneye Abanyekongo yaberuriye icyo yifuza

Mu butumwa bukomeye Joseph Kabila yageneye Abanyekongo yaberuriye icyo yifuza

15/09/2025
Bishop Gafaranga yagarutse imbere y’Urukiko yongera guhita arugezaho icyifuzo

Bishop Gafaranga yagarutse imbere y’Urukiko yongera guhita arugezaho icyifuzo

15/09/2025
Uko umwana muto yatabawe bigoranye nyuma yuko aho yari yaryamishijwe hafashwe n’inkongi

Uko umwana muto yatabawe bigoranye nyuma yuko aho yari yaryamishijwe hafashwe n’inkongi

15/09/2025
Agashya karanze Weekend: I Roma kwa Papa hagaragaye ibyanyuze benshi

Agashya karanze Weekend: I Roma kwa Papa hagaragaye ibyanyuze benshi

15/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Umunyamakuru ukunzwe mu myidagaduro mu Rwanda yahishuye ikihishe inyuma y’akaboke ke atajya agaragaza

Umunyamakuru ukunzwe mu myidagaduro mu Rwanda yahishuye ikihishe inyuma y’akaboke ke atajya agaragaza

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Icyo Inteko y’u Rwanda ivuga ku cyemezo cy’iy’i Burayi cyanenzwe na Guverinoma

Gen.Makenga Umugaba Mukuru wa AFC/M23 yabwiye abakomando 7.000 binjiye mu gisirikare icyo bagomba kwitegura

Mu butumwa bukomeye Joseph Kabila yageneye Abanyekongo yaberuriye icyo yifuza

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.