Bamwe mu baturage bo mu Kagari ka Nyarusange mu Murenge wa Bushekeri mu Karere ka Nyamasheke, bavuga ko bamaze imyaka itatu bishyuza Sosiyete y’Igihugu ishinzwe Ingufu REG ingurane yabemereye, none n’abagerageje guhamagara iyi sosiyete ikumva ari uwo muri ako gace bahita bamukupa.
Aba baturage bavuga ko bamaze imyaka basiragira bishyuza aya mafaranga y’ibyabo byangijwe ubwo hakorwaga umuyobozi w’amashanyarazi wo gucanira umuhanda Nyamasheke-Rusizi.
Bavuga ko baheruka babarirwa ariko bagategereza ko bishyurwa amaso akaba yaraheze mu kirere, ahubwo abakozi ba REG bakaba bakomeje kubasuzugura.
Nsengimana Adrien yagize ati kuri REG bahora batubwira ngo babirimo babiromo. Twarategereje twarahebye. Hari n’igihe ubahamagara bakumva aho uherereye n’icyo ubaza bakagukupa.”
Aba baturage bavuga ko ikibabaje ari uko bumva ko itegeko riteganya ko umuntu ahabwa ingurane mbere y’uko hakorwa imirimo itangiwe, basaba ko mu gihe bazishyurwa amafaranga yabo, hazanashyirwaho inyungu kuko imyaka itatu bamaze bishyuze, aya mafaranga yiyongereye.
Mukangendahayo Genevieve ati “Twabuze byose. Twabuze amafaranga batubwiye, n’ibiti byacu birashibuka batema, ntabwo tuzi ikintu baba bari gukora mu myaka itatu yose kandi ibyo badusabye byose twarabibahaye.”
Kabega Xaverine ati “Twabyise ubuhemu no gushaka kutunyaga nyine, baramutse banayaduhaye bakwiye kuduha n’inyungu yayo.”
Ubuyobozi bwa REG, mu butumwa bwanyuze ku rubuga nkoranyambaga rwa X, bwavuze ko bugiye gukurikirana iki kibazo.
Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10