Monday, January 19, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Kayonza: Uko ibyaje ari amahirwe byakongeje amakimbirane mu miryango imwe ikanatandukana

radiotv10by radiotv10
29/02/2024
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Kayonza: Uko ibyaje ari amahirwe byakongeje amakimbirane mu miryango imwe ikanatandukana
Share on FacebookShare on Twitter

Mu miryango imwe n’imwe yo mu Murenge wa Murama mu Karere ka Kayonza, iravugwamo amakimbirane yanatandukanyije bamwe, yaturutse ku mwiryane watewe n’amafaranga bahawe nk’inkunga muri gahunda ya GiveDirectly.

Nikobatuye Obed na Mukabarahirwa Annonciatha, ni urugero rw’Umuryango utuye mu Mudugudu wa Shyanda mu Kagari Ka Bunyetongo mu Murenge wa Murama, ariko rukaba ruvugwmao ibibazo nyuma yo guhabwa ayo mafaranga.

Umugabo umugabo avuga yajyaga abura ibintu, agakeka ko ari abana babitwaye, ariko yaje gusanga byibwa n’umugore we, washakaga ko batandukana ubundi bakagabana imitungo.

Nikobatuye yagize ati “Hari ibintu yabanje kuvuga ko ari abana be babyiba, ariko nshishoje nsanga atari abana be ahubwo ari we ubirenza. Byahise biba ngombwa ko asaba ibintu twakoranye twarabigabanye ubwo umuyobozi w’Umudugudu atwandikira urupapuro rw’uko ubintu twakoranye tubigabanye n’amafaranga baduhaye tubugabanye.”

Mukabarahirwa Annociathe ashimangira ko intandaro yo gutandukana kwe n’umugabo we, ari amafaranga bahawe muri GiveDirectly.

Avuga ko umugabo we atumvaga ko bakwiye kubyaza umusaruro ayo mafaranga, ahitamo kujya kuba ukwe, ariko ajyana ibihumbi 30 mu bihumbi 800 bari bamaze guhabwa.

Ati “Umugabo babanje kumuha amafaranga ya mbere. Ntacyo yayakoresheje, yayapfushije ubusa ibyo ndabyihanganira. Ejobundi bamusunikira ibihumbi 800 ndamubwira ko utagura akabanza, ukaba nta n’aho ushingiye aya afaranga urayapfushiriza ubusa iki? Umugabo yanteye utwatsi ngo singire icyo muvugisha.”

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco yavuze ko agiye kubanza kumenya niba ibitangazwa n’aba baturage ari ukuri, ubundi bakabikurikirana.

Bamwe mu batuye mu Kagari ka Bunyetongo muri uyu Murenge wa Murama bavuga ko akenshi abatandukana kubera ayo mafaranga, ari ingo zisanzwe zirimo anakimbirane, ubundi bahabwa aya mafaranga akaba imbarutso.

INKURU MU MASHUSHO

Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twenty − fifteen =

Previous Post

Mali: Impanuka ikanganye ya Bisi yaguyemo umubare munini w’abari bayirimo

Next Post

Ufite ubumuga bw’uruhu yavuze ubuzima bushaririye abayemo n’ikibutera cyanatumye umugore amuta

Related Posts

Ubutumwa Perezida Kagame yageneye Museveni n’Abanya-Uganda nyuma yo kongera kumutora

Ubutumwa Perezida Kagame yageneye Museveni n’Abanya-Uganda nyuma yo kongera kumutora

by radiotv10
19/01/2026
0

Perezida Paul Kagame yashimiye mugenzi we wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni watorewe gukomeza kuyobora iki Gihugu, anamwifuriza we n’Abanya-Uganda ishya...

Rusizi: Kubura udukingirizo bituma bamwe bishyira mu kaga bagakorera aho

Rusizi: Kubura udukingirizo bituma bamwe bishyira mu kaga bagakorera aho

by radiotv10
19/01/2026
0

Mu gihe urubyiruko rukangurirwa kumenya gukoresha agakingirizo neza hagamijwe guhangana n’ubwandu bushya bwiganje muri icyo cyiciro, hari bamwe bo mu...

Byinshi ku mabonekerwa atavugwaho rumwe bivugwa ko yongeye kubaho mu Rwanda n’ibyo inzego ziyatangazaho

Byinshi ku mabonekerwa atavugwaho rumwe bivugwa ko yongeye kubaho mu Rwanda n’ibyo inzego ziyatangazaho

by radiotv10
19/01/2026
0

Mu Murenge wa Gataraga mu Karere ka Musanze, abaturage benshi bakoraniye ku kigo cy’ishuri bavuga ko baje kureba amabonekerwa ya...

Simple Habits That Improve Digestion

Simple Habits That Improve Digestion

by radiotv10
18/01/2026
0

Good digestion is the foundation of overall health. When your digestive system works well, your body absorbs nutrients properly, your...

Kaminuza y’u Rwanda iravugwaho ubuhemu n’abo yari yagobotse ikaza kwisubira ibatunguye

Kaminuza y’u Rwanda iravugwaho ubuhemu n’abo yari yagobotse ikaza kwisubira ibatunguye

by radiotv10
17/01/2026
0

Bamwe mu baturage bahingaga mu butaka bari baratijwe na Kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Huye, baravuga ko batangajwe no kubona...

IZIHERUKA

Ubutumwa Perezida Kagame yageneye Museveni n’Abanya-Uganda nyuma yo kongera kumutora
MU RWANDA

Ubutumwa Perezida Kagame yageneye Museveni n’Abanya-Uganda nyuma yo kongera kumutora

by radiotv10
19/01/2026
0

AMAFOTO: Perezida Kagame yari muri Stade mu mukino wasize amateka muri Afurika

AMAFOTO: Perezida Kagame yari muri Stade mu mukino wasize amateka muri Afurika

19/01/2026
Rusizi: Kubura udukingirizo bituma bamwe bishyira mu kaga bagakorera aho

Rusizi: Kubura udukingirizo bituma bamwe bishyira mu kaga bagakorera aho

19/01/2026
Byinshi ku mabonekerwa atavugwaho rumwe bivugwa ko yongeye kubaho mu Rwanda n’ibyo inzego ziyatangazaho

Byinshi ku mabonekerwa atavugwaho rumwe bivugwa ko yongeye kubaho mu Rwanda n’ibyo inzego ziyatangazaho

19/01/2026
Simple Habits That Improve Digestion

Simple Habits That Improve Digestion

18/01/2026
Kaminuza y’u Rwanda iravugwaho ubuhemu n’abo yari yagobotse ikaza kwisubira ibatunguye

Kaminuza y’u Rwanda iravugwaho ubuhemu n’abo yari yagobotse ikaza kwisubira ibatunguye

17/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Ufite ubumuga bw’uruhu yavuze ubuzima bushaririye abayemo n’ikibutera cyanatumye umugore amuta

Ufite ubumuga bw’uruhu yavuze ubuzima bushaririye abayemo n’ikibutera cyanatumye umugore amuta

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ubutumwa Perezida Kagame yageneye Museveni n’Abanya-Uganda nyuma yo kongera kumutora

AMAFOTO: Perezida Kagame yari muri Stade mu mukino wasize amateka muri Afurika

Rusizi: Kubura udukingirizo bituma bamwe bishyira mu kaga bagakorera aho

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.