• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Nyuma yo gukozanyaho gukomeye M23 yagaragaje ko yahaye isomo FARDC n’Ingabo z’u Burundi

radiotv10by radiotv10
05/03/2024
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
Nyuma yo gukozanyaho gukomeye M23 yagaragaje ko yahaye isomo FARDC n’Ingabo z’u Burundi
Share on FacebookShare on Twitter

Imirwano ikomeye yabereye mu gace ka Katsiro muri Kivu ya Ruguru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yasize umutwe wa M23 wungutse ibindi bikoresho byasizwe n’uruhande bahanganye rugizwe n’abarimo FARDC, FDLR n’ingabo z’u Burundi.

Ni imirwano yabaye kuri uyu wa Mbere tariki 04 Werurwe 2024, mu gace ka Katsiro ko muri Gurupoma ya Bukombo muri Sheferi ya Bwito mu Ntara ya Kivu ya Ruguru.

Mu butumwa bugaragaza uko urugamba rwari rwifashe ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere, Umuvugizi wa M23 mu bya Politiki, Lawrence Kanyuka, yavuze ko ubufatanywe bw’uruhande rwa Leta ya Congo Kinshasa, bwagabye ibitero muri aka gace ka Katsiro no mu nkengero zawo.

Lawrence Kanyuka yavuze ko umutwe wa M23 wirwanyeho ndetse ugakubita incuro uruhande bahanganye, ku buryo ahagana saa moya n’igice z’umugoroba “Bataye imbunda n’amasasu ku rugamba.”

Lawrence Kanyuka yatangaje ibi ku mugoroba, mu gihe mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, yari yavuze ko ubu bufatanye bw’uruhande bahanganye, bwari bwagabye ibitero biremereye mu bice birimo aka Katsiro.

Ni ibitero byagabwe nyuma yo guhura kw’Abagaba Bakuru b’Ingabo z’Ibihugu bigize SADC bagiye guha umusada igisirikare cya Leta ya Congo, ubwo bareberaga hamwe uko uru rugamba rwo guhangana na M23 rwarushaho kongererwa ingufu.

Umutwe wa M23 umaze iminsi wamagana ibi bitero bya FARDC n’abambari bayo, barasa ibisasu biremereye mu bice bituwemo n’abaturage, biganjemo Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda.

Iyi mirwano yahinduye isura mu gihe Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda bakomeje kwicwa n’imitwe itandukanye ishyigikiwe na FARDC, byanatumye Impunzi z’Abanyekongo ziri mu Rwanda, kuri uyu wa Mbere ziramukira mu myigaragambyo yo kwamagana ubu bwicanyi bukorerwa bene wabo, zinasaba ko iwabo hagaruka umutekano zigataha.

Imbunda zafashwe na M23
Hafashwe n’ibikoresho by’itumanaho

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eight − 8 =

Previous Post

Bwa mbere Trump mu matora y’ibanze ntiyahiriwe

Next Post

Habayeho mpinduka zitunguranye ku rutonde rw’abaherwe ba mbere ku Isi

Related Posts

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

by radiotv10
01/06/2026
0

General Mutayomba wo mu mutwe wa FDLR, byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano yahuye AFC/M23 n’uyu mutwe ufatanya na FARDC,...

Uko byagenze ngo abantu babone ko Konti ya Instagram ya ‘White House’ yinjiriwe

Uko byagenze ngo abantu babone ko Konti ya Instagram ya ‘White House’ yinjiriwe

by radiotv10
01/06/2026
0

Konti ya Instagram y’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Leta Zunze Ubumwe za America (White House) yakoreshwaga ku buyobozi bwa Barack Obama,...

America na Iran bongeye gukozanyaho bikomeye

America na Iran bongeye gukozanyaho bikomeye

by radiotv10
01/06/2026
0

Leta Zunze Ubumwe za America zatangaje ko zagabye ibitero ku birindiro by’Ingabo za Iran, mu gihe iki Gihugu na cyo...

America na Iran bongeye gutera intambwe igana ahatanga icyizere

America na Iran bongeye gutera intambwe igana ahatanga icyizere

by radiotv10
30/05/2026
0

Leta Zunze Ubumwe za America na Iran byageze ku bwumvikane bwo kongera igihe cy’agahenge kari hagati y’impande zombi ndetse no...

Abamaze kwandura icyorezo cya Ebola muri Congo bageze ku mubare ukabakaba igihumbi

Abamaze kwandura icyorezo cya Ebola muri Congo bageze ku mubare ukabakaba igihumbi

by radiotv10
29/05/2026
0

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, ryatangaje ko umubare w’abamaze kwandura Ebola muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bageze kuri...

Next Post
Habayeho mpinduka zitunguranye ku rutonde rw’abaherwe ba mbere ku Isi

Habayeho mpinduka zitunguranye ku rutonde rw’abaherwe ba mbere ku Isi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.