Thursday, July 31, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Umuhanzi uyoboye muri Gospel Nyarwanda ari mu byishimo by’agahigo yaciye

radiotv10by radiotv10
20/03/2024
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO, MUZIKA
0
Umuhanzi uyoboye muri Gospel Nyarwanda ari mu byishimo by’agahigo yaciye
Share on FacebookShare on Twitter

Umuhanzi Israel Mbonyi, yakoze amateka yo kuzuza Miliyoni imwe y’abamukurikira (Subscribers) ku rubuga rwa YouTube, ahita aba umuhanzi wa mbere ku giti cye mu ndirimbo z’Imana wujuje uyu mubare.

Byatangajwe n’uyu muhanzi kuri uyu wa Gatatu tariki 20 Werurwe 2024, abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, agaragaza ibyishimo byo kuba yujije uyu mubare wa Miliyoni 1 y’aba- Subscribers.

Mu butumwa ashimira abantu, Israel Mbonyi yagize ati “Mwakoze kuri Miliyoni y’abankurikira. Imana ihe umugisha buri wese wo.”

View this post on Instagram

A post shared by MBONYI (@israelmbonyi)

Israel Mbonyi, uri mu bayoboye umuziki wa Gospel Nyarwanda, yujuje imyaka 10 yinjiye muri muzika, kuko yawutangiye muri 2014.

Yamamaye mu buryo bwihuse, kuko agitangira umuziki, yagiye amenyekana cyane kubera indirimbo ze zose zasohokaga zigakundwa na benshi yaba abakunze kujya gusenga Imana mu nsengero ndetse n’abandi bose.

Abaye umuhanzi wa mbere ku giti cye mu Rwanda, wujuje aba-Subscribers bangana na Miliyoni 1, yaba mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana ndetse no mu ndirimbo zisanzwe.

Ni mu gihe Korali ya Ambassadors of Christ, imaze umwaka umwe yujuje Miliyoni y’ababakurikira ku rubuga rwa YouTube, aho iyi Korali mu idini y’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi iri mu zikunzwe mu Rwanda.

Nanone kandi Umunanzi Ngabo Medard Jobert uzwi nka Meddy na we afite uyu mubare wa Miliyoni imwe y’Aba- Subscribers kuri YouTube, aho we yatangiriye mu ndirimbo zisanzwe, ariko ubu akaba yaramaze kwiyegurira Imana. Bivuze ko aba bamukurikiye kuri YouTube bose batabonetse bakurikiye Indirimbo z’Imana nk’uko bimeze kuri Israel Mbonyi.

Esther FIFI UWIZERA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

20 + five =

Previous Post

U Rwanda rwungutse Abapolisi bafite ubumenyi bwihariye mu gutwara moto ziherecyeza abanyacyubahiro

Next Post

U Rwanda mu biganiro by’imikoranire na Kompanyi ikomeye mu by’Igisirikare n’intwaro muri Asia

Related Posts

Umwihariko w’igitaramo kigiye kuba bwa mbere Rwanda

Umwihariko w’igitaramo kigiye kuba bwa mbere Rwanda

by radiotv10
30/07/2025
0

Ku nshuro ya mbere mu Rwanda hagiye kubera igitaramo cyihariye cy’umwihariko w’umuziki w’injyana yo mu bwoko bwa Country, aho kukinjiramo...

Uwitabiriye Miss Rwanda agiye gutangira kumvikana kuri Radio nk’umunyamakuru

Uwitabiriye Miss Rwanda agiye gutangira kumvikana kuri Radio nk’umunyamakuru

by radiotv10
29/07/2025
0

Umukundwa Clemence uzwi nka Cadette witabiriye irushanwa rya Miss Rwanda rya 2019, agiye gutangira kumvikana nk’umunyamakuru kuri radio nshya mu...

Inama Madamu wa Perezida w’u Burundi yagiriye abitabiriye irushanwa ry’ubwiza-Miss Burundi

Inama Madamu wa Perezida w’u Burundi yagiriye abitabiriye irushanwa ry’ubwiza-Miss Burundi

by radiotv10
28/07/2025
0

Angeline Ndayishimiye Ndayubaha, Madamu wa Perezida w’u Burundi, yasabye abitabiriye irushanwa rya Miss Burundi, kutazarangazwa n'ubwiza ngo bazahore babumurika bibagirwe...

Amakuru agezweho kuri ‘Burikantu’ wari watawe muri yombi

Amakuru agezweho kuri ‘Burikantu’ wari watawe muri yombi

by radiotv10
25/07/2025
0

Mwitende Abdoulkarim uzwi nka ‘Burikantu’ ku mbuga nkoranyambaga, wari watawe muri yombi akurikiranyweho gufungirana abakobwa bapfaga 7 000 Frw, yarekuwe....

African Streetwear: A trend or a cultural movement?

African Streetwear: A trend or a cultural movement?

by radiotv10
25/07/2025
0

African streetwear is no longer just an underground aesthetic, it has transformed into a bold expression of culture, identity, and...

IZIHERUKA

Menya ibyemezo bya mbere by’Inama y’Abaminisitiri ba Guverinoma nshya y’u Rwanda
MU RWANDA

Menya ibyemezo bya mbere by’Inama y’Abaminisitiri ba Guverinoma nshya y’u Rwanda

by radiotv10
31/07/2025
0

Huye: Hafashwe abasore bakekwaho ibikorwa bigayitse bihungabanya umutekano w’abaturage

Huye: Hafashwe abasore bakekwaho ibikorwa bigayitse bihungabanya umutekano w’abaturage

30/07/2025
Haravugwa gukaza umurego kw’imirwano hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

AFC/M23 iravugwaho gukaza imbaraga za gisirikare mu gace kamwe i Walikare

30/07/2025
Tanzania yafashe icyemezo gikumira abanyamahanga mu bucuruzi bumwe

Tanzania yafashe icyemezo gikumira abanyamahanga mu bucuruzi bumwe

30/07/2025
Menya Abajenelari 9 bari mu basirikare 1000 Perezida Kagame yemeje ko bajya mu kiruhuko

Menya Abajenelari 9 bari mu basirikare 1000 Perezida Kagame yemeje ko bajya mu kiruhuko

30/07/2025
Umwihariko w’igitaramo kigiye kuba bwa mbere Rwanda

Umwihariko w’igitaramo kigiye kuba bwa mbere Rwanda

30/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
U Rwanda mu biganiro by’imikoranire na Kompanyi ikomeye mu by’Igisirikare n’intwaro muri Asia

U Rwanda mu biganiro by’imikoranire na Kompanyi ikomeye mu by’Igisirikare n’intwaro muri Asia

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Menya ibyemezo bya mbere by’Inama y’Abaminisitiri ba Guverinoma nshya y’u Rwanda

Huye: Hafashwe abasore bakekwaho ibikorwa bigayitse bihungabanya umutekano w’abaturage

AFC/M23 iravugwaho gukaza imbaraga za gisirikare mu gace kamwe i Walikare

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.