Perezida Paul Kagame yavuze ko mugenzi we wa DRC, Felix Tshisekedi wavuze ko hari ibigomba kubahirizwa mbere y’uko bahura, atari inzira nziza yo gutangiriraho, kuko na we afite byinshi yakagombye gusaba ko bibanza kubahirizwa, nko kuba yakosore ibyo yatangaje, birimo ko azashoza intambara ku Rwanda agakuraho ubutegetsi buriho.
Umukuru w’u Rwanda yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Jeune Afrique, cyasohotse mu buryo bw’amashusho kuri uyu wa Mbere tariki 25 Werurwe 2024.
Umunyamakuru yatangiye abaza Perezida Kagame icyo avuga ku byatangajwe na mugenzi we Tshisekedi ko yiteguye kuzahura na we, ariko ko bazahura ari uko “ingabo z’u Rwanda zavuye ku butaka bwa Repubulibulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ndetse n’umutwe wa M23 ugasubira aho wasabwe kujya”
Perezida Kagame yavuze ko kuba Tshisekedi yaratangiriye ku byo yifuza ko bibanza gushyirwa mu bikorwa, yaratangiye inzira nabi, ariko ko afite icyo yabivugiye.
Umukuru w’u Rwanda yavuze ko na we agendeye ku bigomba kubanza gushyirwa mu bikorwa, hari ibyo yagakwiye gusaba ko ko bishyirwa mu bikorwa, ku buryo na we yavuga ko “sinzahura na Perezida Tshisekedi mu gihe cyose atarakosora ibyo yatangaje, birimo gutera u Rwanda, gukuraho ubutegetsi buriho mu Rwanda, kandi yabivugiye ku karubanda, nanjye nagakwiye kuvuga ko tutahura igihe FDLR itarava muri Congo, nanjye navuga ko ntazahura na Tshisekedi, ndetse n’ibindi byinshi. Ibyo ubwabyo ntabwo byazana amahoro.”
Perezida Kagame kandi yanavuze ko ibyasabwe na Tshisekedi byubakiye ku binyoma, nko kuba yaravuze ko ingabo z’u Rwanda ziri muri DRC, avuga ko nta mpamvu n’imwe u Rwanda rwagira yo kujya muri ibi bibazo byo muri Congo.
Ati “Abo bashinja u Rwanda kuba muri Congo, cyangwa ingabo z’u Rwanda kuba ziri muri DRC, nanjye nakababajije nti ‘kuki mwumva ko u Rwanda rwajya muri DRC?’ ‘Ese kwaba ari ukujya kwinezezayo, kujyana ingabo zacu muri biriya bibazo biri mu Burasirazuba bwa DRC?’.”
Yavuze ko abashinja u Rwanda ibi birego ahubwo bakwiye kwibaza impamvu banyura ku ruhande ikibazo kiri muri Congo cyagakwiye gutuma ahubwo u Rwanda rujyayo.
Umukuru w’u Rwanda avuga ko ikibazo cya mbere cyo muri Congo kiri imbere muri icyo Gihugu, hakaba n’ikindi gikomoka ku mpamvu zo hanze yacyo.
Ati “Uruhande rw’Imbere ni M23, igizwe n’Abanyekongo kandi ubu tuvuga M23 nk’abarwanyi uko wabita kose, bafite abantu ibihumbi ijana by’impunzi bari hano mu Rwanda.”
Yavuze ko bamwe muri bo bamaze imyaka 23 mu Rwanda, mu gihe hari n’abagera mu bihumbi 15 baherutse kuza muri iyi myaka ubwo imirwano yuburaga, bose bagiye bahunga akarengane bakorerwaga mu Gihugu cyabo.
Yavuze ko aba barwanyi bishyize hamwe bagamije gukuraho akarengane gakorerwa bene wabo, bakaba bitwa umutwe w’iterabwoba, ubwabyo bikwiye kwibazwaho.
Ati “None se mwaba muri guhana abantu ibihumbi ijana bari hano nk’impunzi. Ibyo ubwabyo ntabwo uri gukemura ikibazo habe na busa.”
Umukuru w’u Rwanda yavuze ko umutwe wa M23 atari wo muzi w’ikibazo, ahubwo ko icyatumye ubaho ari cyo kibazo gikwiye kubanza gushakirwa umuti.
RADIOTV10