Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwerekanye abiyita abavuzi gakondo bacucuraga abantu amafaranga babizeza kubavura no kubakiza indwara, ndetse hanagaragazwa ibyo bakoreshaga muri ubu butekamutwe, hanatangazwa ko basanganywe inzoka nzima n’akanyamasyo.
Aba bantu batatu berekanywe kuri uyu wa Gatatu tariki 03 Mata 2024 ku cyicaro cy’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha mu Mujyi wa Kigali, kuri Sitasiyo ya Remera.
Uretse aba bantu bakurikiranyweho ubutekamutwe beretswe itangazamakuru, hanagaragajwe ibyo bakoreshaga muri ubu butekamutwe bakekwaho; birimo amahembe, impu z’inyamaswa n’ibikoresho byo hambere nk’uducuma n’utweso.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rukurikiranye aba bantu ibyaha bitandatu birimo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe ubriganya, aho babeshyaga abantu kubaha amafaranga babizeza kubakiza indwara banabizeza ibindi bitangaza bikorwa n’imbaraga zidasanzwe.
Hanagaragajwe kandi ibyo bikoresho bakoreshaga, ndetse Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, rukaba rwatangaje ko yabasanganye inzoka nzima ndetse n’akanyamasyo.
Mu bihe bitandukanye hakunze kumvikana abiyita abavuzi gakondo bavuga ko bakiza indwara n’ibindi byumvikanamo ubutekamutwe, aho hari abavuga ko bakiza inyatsi, umwaku na karande, ngo ku buryo ababuze abagabo cyangwa abagore, bababona.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwakunze kugira inama abagana aba biyita abavuzi gakondo, gushishoza bakareka kujya gutanga amafaranga yabo, kuko ibi byitwa ubuvuzi bw’aba bantu buba ari ubutekamutwe buba bugamije kubarya ibyabo.
RADIOTV10