• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Afurika y’Epfo: Uwabaye Perezida wigeze no gufungwa yamenyeshejwe icyemezo cyiza yafatiwe

radiotv10by radiotv10
12/04/2024
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Afurika y’Epfo: Uwabaye Perezida wigeze no gufungwa yamenyeshejwe icyemezo cyiza yafatiwe
Share on FacebookShare on Twitter

Jacob Zuma wigeze kuba Perezida Afurika y’Epfo, wari uherutse gufatirwa icyemezo ko atemerewe kongera kwiyamamariza uyu mwanya kubera igifungo yigeze gukatirwa, yamenyeshejwe ko iki cyemezo cyakuweho, ubu akaba afite uburenganzira bwo kwiyamamaza.

Iki cyemezo cyafashwe n’Urukiko rushinzwe iby’Amatora muri Afurika y’Epfo ndetse rwatesheje agaciro icyari giherutse gufatwa na Komisiyo y’Amatora, yari yavuze ko umuntu wakatiwe igihano cy’igifungo kirenze amezi atandatu (6) atemerewe kwiyamamariza kuyobora Igihugu.

Abaunganira Jacob Zuma mu mategeko bari bavuze ko iki cyemezo cyari cyagendeweho na Komisiyo y’Amatora kitareba abahoze ari Abanyapolitiki, bituma Urukiko ruvuga ko rugikuyeho nubwo nta yindi mpamvu yatangajwe yashingiweho.

Icyemezo cy’Urukiko nticyakiriwe neza na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora ndetse ikaba yasabye ibisobanuro kuri iki cyemezo cy’Urukiko.

Mu gihe iki cyemezo cyagumaho, birashoboka ko Zuma yaziyamamaza anyuze mu ishyaka rye yashinze ritavuga rumwe n’iryo yahozemo rya ANC rimaze igihe riri ku butegetsi mu matora ateganyijwe kuba muri Gicurasi uyu mwaka.

Muri 2021 Jacob Zuma yakatiwe gufungwa amezi 9 kubera kutitaba Ubugenzacyaha ngo yiregure ku byaha yari akurikiranyweho byo kunyereza imitungo.

Denyse M. MPAMBARA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two × two =

Previous Post

Israel yagaragaje ko guhagarika intambara muri Gaza bitari vuba

Next Post

Abafashwe mu bashyiriweho impapuro kubera uruhare bagize muri Jenoside ni nk’igitanyanga mu nyanja

Related Posts

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

by radiotv10
02/06/2026
0

Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 buravuga ko ibibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa DRC, byafashe intera, kandi ko igihe kigeze ngo abarwanyi baryo...

Amakuru yaramutse i Bukavu hagati ya M23 na Wazalendo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

by radiotv10
02/06/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko ritewe impungenge n’iyoherezwa ry’ingabo nyinshi n’intwaro za rutura...

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

by radiotv10
02/06/2026
0

Nyuma yuko Urukiko rwo muri Kenya ruhagaritse by'agateganyo ishyirwaho ry'ikigo kizajya gishyirwamo abakekwaho Ebola muri Kenya, urubyiruko rwo muri iki...

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

by radiotv10
02/06/2026
0

Abo mu muryango w’Umudepite uherutse gutorwa muri Uganda watawe muri yombi n’Igisirikare kimufatiye ku rugo rwa Anita Annet Among, wahoze...

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

by radiotv10
01/06/2026
0

General Mutayomba wo mu mutwe wa FDLR, byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano yahuye AFC/M23 n’uyu mutwe ufatanya na FARDC,...

Next Post
Abafashwe mu bashyiriweho impapuro kubera uruhare bagize muri Jenoside ni nk’igitanyanga mu nyanja

Abafashwe mu bashyiriweho impapuro kubera uruhare bagize muri Jenoside ni nk’igitanyanga mu nyanja

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.