Saturday, June 7, 2025
RADIOTV10
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Afurika y’Epfo: Uwabaye Perezida wigeze no gufungwa yamenyeshejwe icyemezo cyiza yafatiwe

radiotv10by radiotv10
12/04/2024
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Afurika y’Epfo: Uwabaye Perezida wigeze no gufungwa yamenyeshejwe icyemezo cyiza yafatiwe
Share on FacebookShare on Twitter

Jacob Zuma wigeze kuba Perezida Afurika y’Epfo, wari uherutse gufatirwa icyemezo ko atemerewe kongera kwiyamamariza uyu mwanya kubera igifungo yigeze gukatirwa, yamenyeshejwe ko iki cyemezo cyakuweho, ubu akaba afite uburenganzira bwo kwiyamamaza.

Iki cyemezo cyafashwe n’Urukiko rushinzwe iby’Amatora muri Afurika y’Epfo ndetse rwatesheje agaciro icyari giherutse gufatwa na Komisiyo y’Amatora, yari yavuze ko umuntu wakatiwe igihano cy’igifungo kirenze amezi atandatu (6) atemerewe kwiyamamariza kuyobora Igihugu.

Abaunganira Jacob Zuma mu mategeko bari bavuze ko iki cyemezo cyari cyagendeweho na Komisiyo y’Amatora kitareba abahoze ari Abanyapolitiki, bituma Urukiko ruvuga ko rugikuyeho nubwo nta yindi mpamvu yatangajwe yashingiweho.

Icyemezo cy’Urukiko nticyakiriwe neza na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora ndetse ikaba yasabye ibisobanuro kuri iki cyemezo cy’Urukiko.

Mu gihe iki cyemezo cyagumaho, birashoboka ko Zuma yaziyamamaza anyuze mu ishyaka rye yashinze ritavuga rumwe n’iryo yahozemo rya ANC rimaze igihe riri ku butegetsi mu matora ateganyijwe kuba muri Gicurasi uyu mwaka.

Muri 2021 Jacob Zuma yakatiwe gufungwa amezi 9 kubera kutitaba Ubugenzacyaha ngo yiregure ku byaha yari akurikiranyweho byo kunyereza imitungo.

Denyse M. MPAMBARA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

10 + 15 =

Previous Post

Israel yagaragaje ko guhagarika intambara muri Gaza bitari vuba

Next Post

Abafashwe mu bashyiriweho impapuro kubera uruhare bagize muri Jenoside ni nk’igitanyanga mu nyanja

Related Posts

Igihugu cya Zambia cyapfushije uwakibereye Perezida

Igihugu cya Zambia cyapfushije uwakibereye Perezida

by radiotv10
05/06/2025
0

Edgar Lungu wabaye Perezia wa Zambia, yitabye Imana ku myaka 68 y’amavuko, azize uburwayi aho yivurizaga muri Afurika y’Epfo. Amakuru...

Muri DRCongo hazamutse urujijo nyuma y’icyemezo cya Trump gihagarika abo mu Bihugu bimwe kujya muri America

Muri DRCongo hazamutse urujijo nyuma y’icyemezo cya Trump gihagarika abo mu Bihugu bimwe kujya muri America

by radiotv10
05/06/2025
0

Bamwe mu baturage bari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, babanje kugira urujijo ku itegeko ryasinywe na Perezida Donald Trump...

Menya Ibihugu bizagirwaho ingaruka n’itegeko ryasinywe na Perezida wa America birimo igituranye n’u Rwanda

Menya Ibihugu bizagirwaho ingaruka n’itegeko ryasinywe na Perezida wa America birimo igituranye n’u Rwanda

by radiotv10
05/06/2025
0

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, Donald Trump yashyize umukono ku itegeko rikumira abaturage b’Ibihugu 12 kwinjira muri iki...

Congo: Icyemezo kibuza itangazamakuru kuvuga kuri Kabila cyatangiye guhagurukirwa

Congo: Icyemezo kibuza itangazamakuru kuvuga kuri Kabila cyatangiye guhagurukirwa

by radiotv10
05/06/2025
0

Bamwe mu banyapolitiki bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’Imiryango iharanira iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu, baramagana icyemezo cyo kubuza...

BREAKING: AFC/M23 nyuma yo kwakira Kabila yungutse abandi banyapolitiki barimo uw’inararibonye

BREAKING: AFC/M23 nyuma yo kwakira Kabila yungutse abandi banyapolitiki barimo uw’inararibonye

by radiotv10
04/06/2025
0

Ihuriro AFC/M23 ryatangaje ko ryakiriye Umunyapolitiki Marcelin Cishambo wigeze kuba Guverineri w’Intara ya Kivu y’Epfo n’abandi banyapolitiki barimo abatavuga rumwe...

IZIHERUKA

Kigali: Ukurikiranyweho kwicisha inzara umwana we yabyemeye avuga ko yabitewe n’umujinya w’uko nyina yamumutanye
MU RWANDA

Umusore muto arakekwaho gusambanya ku manywa y’ihangu umukecuru amusanze iwe aryamye aho arwariye

by radiotv10
07/06/2025
0

Umuhanzi uzwi mu Rwanda uri gutaramira Abanyarwanda batuye i Burari yageneye ubutumwa abatahiwe

Umuhanzi uzwi mu Rwanda uri gutaramira Abanyarwanda batuye i Burari yageneye ubutumwa abatahiwe

07/06/2025
Abofisiye Bakuru babiri mu Ngabo z’u Rwanda basoje amasomo muri Kenya nyuma y’icyumweru harangijeyo Colonel

Abofisiye Bakuru babiri mu Ngabo z’u Rwanda basoje amasomo muri Kenya nyuma y’icyumweru harangijeyo Colonel

06/06/2025
Ubutumwa bw’imbamutima bw’umwe mu bakinnyi ngenderwaho muri Arsenal Gabriel wongereye amasezerano

Ubutumwa bw’imbamutima bw’umwe mu bakinnyi ngenderwaho muri Arsenal Gabriel wongereye amasezerano

06/06/2025
Igikewaho gutera impanuka y’imodoka itwara abanyeshuri yagonze ab’irindi shuri

Igikewaho gutera impanuka y’imodoka itwara abanyeshuri yagonze ab’irindi shuri

06/06/2025
Hatanzwe umuburo nyuma y’abafashe amashusho y’umurambo w’umusore wiyahuye asimbutse igorofa i Kigali

Hatanzwe umuburo nyuma y’abafashe amashusho y’umurambo w’umusore wiyahuye asimbutse igorofa i Kigali

06/06/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Abafashwe mu bashyiriweho impapuro kubera uruhare bagize muri Jenoside ni nk’igitanyanga mu nyanja

Abafashwe mu bashyiriweho impapuro kubera uruhare bagize muri Jenoside ni nk’igitanyanga mu nyanja

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Latest News

Umusore muto arakekwaho gusambanya ku manywa y’ihangu umukecuru amusanze iwe aryamye aho arwariye

Umuhanzi uzwi mu Rwanda uri gutaramira Abanyarwanda batuye i Burari yageneye ubutumwa abatahiwe

Abofisiye Bakuru babiri mu Ngabo z’u Rwanda basoje amasomo muri Kenya nyuma y’icyumweru harangijeyo Colonel

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Copyright © 2024 RadioTv10.