Tuesday, October 14, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Ibisobanuro bizanye ingingo nshya ku itangazo ry’Umujyi wa Kigali ryateje impaka ku ‘kutanduza kaburimbo’

radiotv10by radiotv10
19/04/2024
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Ibisobanuro bizanye ingingo nshya ku itangazo ry’Umujyi wa Kigali ryateje impaka ku ‘kutanduza kaburimbo’
Share on FacebookShare on Twitter

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwagize icyo buvuga ku mpaka zazamuwe n’itangazo ryabwo risaba abantu kutanduza imihanda ya kaburimbo, busa nk’ubuhindura imvugo, kuko bwavuze ko hari abo bireba by’umwihariko, mu gihe mbere bwavugaga ko bireba n’abantu ku giti cyabo.

Itangazo ryashyizwe hanze n’Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali hirya y’ejo hashize ku wa Gatatu tariki 17 Mata 2024, ryagiraga riti “Umujyi wa Kigali uributsa abantu bose ko bibujijwe kwanduza umuhanda.”

Iri tangazo ryavugaga ko bireba abantu ku giti cyabo ndetse n’abafite ibikorwa by’ubwubatsi aho imodoka ziva cyangwa zinjira kuri ‘chantier’, ibirombe n’ahandi.

Itangazo ry’Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali, ryakomezaga rigira riti “Imodoka zigomba gusukurwa amapine igihe zigiye kwinjira muri kaburimbo.” kandi ko “Abafashwe banduza umuhanda bahanwa hakurikijwe Itegeko N°48/2018 ryo ku wa 13/08/2018 Rigenga Ibidukikije.”

Ni itangazo ryazamuye impaka nyinshi ku mbuga nkoranyambaga, aho bamwe bavugaga ko baturuka mu bice birimo imihanda y’ibitaka, ku buryo ibinyabiziga byabo bihava byanduye, ndetse bikaba byakwanduza iya kaburimbo igihe biyigezeho.

Uwitwa Blessed yagize ati “Muzadushyiriraho abashinzwe koza ayo mapine ariko? Muzaze Masaka-Rusheshe imvura yaguye mumbwire aho nakogereza iyo modoka ngiye gukorera mu Mujyi. Nimudukorere imihanda ubundi murebe ko izo kaburimbo tuzongera kuzanduza.”

Uwitwa Dieudonne yagize ati “Hagati aho, turacyafite imihanda myinshi mito y’igitaka ku buryo iyo imvura yaguye imodoka ziyivamo zinjira mu minini nanone zifite ibitaka nubwo zaba zogejwe amapine mbere yo guhaguruka mu rugo. Na byo ni ukubizirikana ko tugifite urugendo rudusaba kwihanganira bimwe na bimwe.”

Hari n’abavuze ko ahubwo ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bukwiye kujya bubogereza imodoka, kuko zanduzwa n’imihanda y’uru rwego.

Uwitwa Uwizihiwe Leonne Laura yagize ati “None se ko hari imihanda iri mu mujyi itwanduriza imodoka ubwo umujyi wa Kigali urateganya kujya utwogereza amapine? Twe ntitwanduza imihanda ahubwo yo iratwanduriza kuko tuba twavuye mu rugo twogeje.”

Mu butumwa busubiza ibitekerezo byatanzwe n’abaturage, ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwabaye nk’ubuhindura imvugo ku itangazo bwari bwabanje gutanga buvuga ko kiriya cyemezo kireba abantu bose.

Ubu butumwa bwashyizwe kuri X mu masaha y’ijoro ryacyeye, ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali, bwagize buti “Turabashimira ibitekerezo mwatanze, byatweretse ko gahunda y’isuku muyishyigikiye. Ubutumwa twatanze bureba cyane cyane imodoka zikora mu bwubatsi zitwara igitaka, imicanga n’ibindi zikarenza ibyo zemerewe gutwara bikagenda bimeneka mu muhanda bikawanduza.”

Mu Mujyi wa Kigali haracyagaragara ibice bikirimo imihanda y’ibitaka, ku buryo iyo imvura yaguye, hakunze kugaragara ibyondo muri kaburimbo byagiye bisigwamo n’ibinyabiziga byaturutse muri ibyo bice.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three × 3 =

Previous Post

Hatanzwe umucyo ku by’umuhanzi watunze agatoki Kompanyi ko itahiguye isezerano yamuhereye imbere y’imbaga

Next Post

Zimbabwe: Inkuru nziza yasesekaye ku mfungwa 4.000 zirimo n’izari zarakatiwe urwo gupfa

Related Posts

Amakuru mashya: Frank Habineza wiyamamaje mu Matora ya Perezida aheruka ubu yatorewe kuba Umusenateri

Amakuru mashya: Frank Habineza wiyamamaje mu Matora ya Perezida aheruka ubu yatorewe kuba Umusenateri

by radiotv10
14/10/2025
0

Dr Frank Habineza usanzwe ari Perezida w’Ishyaka riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije DGPR waniyamamaje mu Matora y'Umukuru w'Igihugu aheruka n'ayayabanjirije,...

Menya umubare w’abagiye kwivuriza indwara zo mu mutwe mu Bitaro bya Ndera n’ubwiyongere bwabayeho

Menya umubare w’abagiye kwivuriza indwara zo mu mutwe mu Bitaro bya Ndera n’ubwiyongere bwabayeho

by radiotv10
14/10/2025
0

Ibitaro by’Indwara zo mu Mutwe bya Ndera (Ndera Neuropsychiatric Teaching Hospital) byatangaje ko mu mwaka wa 2024-2025 byakiriye abantu 119...

U Rwanda rwagaragaje icyo rwo na Congo bakeneye ku mahanga n’icyo batayifuzaho

U Rwanda rwagaragaje icyo rwo na Congo bakeneye ku mahanga n’icyo batayifuzaho

by radiotv10
14/10/2025
0

Uhagarariye u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye, yavuze ko mu gushyira mu bikorwa Amasezerano y’Amahoro iki Gihugu cyagiranye na DRC, hakenewe...

Icyo basabira umuturanyi wabo uri mu buzima bubabaje burimo kuba ahahoze ubwiherero

Icyo basabira umuturanyi wabo uri mu buzima bubabaje burimo kuba ahahoze ubwiherero

by radiotv10
14/10/2025
0

Abo mu Kagari ka Gisagara mu Murenge wa Ndora mu Karere ka Gisagara, baratabariza umuturanyi wabo ufite ubumuga ubayeho ubuzima...

Huye: Bagaragaje icyifuzo cyarandura ibyo babona nko kubigirizaho nkana

Huye: Bagaragaje icyifuzo cyarandura ibyo babona nko kubigirizaho nkana

by radiotv10
14/10/2025
0

Abahinzi b’ibigori bo mu Karere ka Huye, bahinga mu gishanga cya Nyagisenyi, bavuga ko  bafite ikibazo cyo kugura imbuto y’ibigori...

IZIHERUKA

AGEZWEHO: Igisirikare cya Madagascar cyemeje ko cyahiritse ubutegetsi bwa Perezida nyuma y’imyiragarambyo y’urubyiruko
AMAHANGA

AGEZWEHO: Igisirikare cya Madagascar cyemeje ko cyahiritse ubutegetsi bwa Perezida nyuma y’imyiragarambyo y’urubyiruko

by radiotv10
14/10/2025
0

Umukinnyi w’umunyempano Djabel utaherukaga kugaragara muri Shampiyona y’u Rwanda agiye kongera kuyikina

Umukinnyi w’umunyempano Djabel utaherukaga kugaragara muri Shampiyona y’u Rwanda agiye kongera kuyikina

14/10/2025
Perezida wa Madagascar yatsinze icy’umutwe abari bafite umugambi wo kumukura ku butegetsi

Perezida wa Madagascar yatsinze icy’umutwe abari bafite umugambi wo kumukura ku butegetsi

14/10/2025
BREAKING: AFC/M23 n’ubutegetsi bwa DRCongo hari icyo bemeranyijweho

BREAKING: AFC/M23 n’ubutegetsi bwa DRCongo hari icyo bemeranyijweho

14/10/2025
Amakuru mashya: Frank Habineza wiyamamaje mu Matora ya Perezida aheruka ubu yatorewe kuba Umusenateri

Amakuru mashya: Frank Habineza wiyamamaje mu Matora ya Perezida aheruka ubu yatorewe kuba Umusenateri

14/10/2025
Menya umubare w’abagiye kwivuriza indwara zo mu mutwe mu Bitaro bya Ndera n’ubwiyongere bwabayeho

Menya umubare w’abagiye kwivuriza indwara zo mu mutwe mu Bitaro bya Ndera n’ubwiyongere bwabayeho

14/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Zimbabwe: Inkuru nziza yasesekaye ku mfungwa 4.000 zirimo n’izari zarakatiwe urwo gupfa

Zimbabwe: Inkuru nziza yasesekaye ku mfungwa 4.000 zirimo n’izari zarakatiwe urwo gupfa

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

AGEZWEHO: Igisirikare cya Madagascar cyemeje ko cyahiritse ubutegetsi bwa Perezida nyuma y’imyiragarambyo y’urubyiruko

Umukinnyi w’umunyempano Djabel utaherukaga kugaragara muri Shampiyona y’u Rwanda agiye kongera kuyikina

Perezida wa Madagascar yatsinze icy’umutwe abari bafite umugambi wo kumukura ku butegetsi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.